INYIGISHO YO KU WA GATANU W'ICYUMWERU CYA 2 CY'IGISIBO

Published on 19 March 2025 at 21:55

Amasomo: Intg 37,3-4.12-13a.17b-28; Zab 105(104); Mt 21,33-43.45-46

Ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, 

Muri iki gihe cy’igisibo Kiliziya umubyeyi wacu idushishikariza kuzirikana ku bubabare, urupfu n'izuka bya Yezu Kristu. Ndetse ikadusaba kwifatanya na Yezu mu bubabare bwe n’urupfu yapfuye agambaniwe nk’abo twumvise mu masomo ya none nka Yozefu wagurishijwe na bene se kubera ubugambanyi n’ishyari, ndetse n’abagaragu n’uriya mwana twumvise mu Ivanjili, aho Yezu yigereranya na we ahanura iby’urupfu rwe rwari rwegereje.

Tugerageze kumva icyo Yezu atubwirira muri uyu mugani wo mu ivanjili, tureba abo Yezu atubwira :

Nyir’umurima: Umurima we yiyemeje kuwubyaza umusaruro. Awuhingamo imizabibu, awuzengurutsa uruzitiro kugira ngo amatungo atazamwonera, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi, maze yigira mu rugendo. Kubera ko abahinzi batitwaye neza, aho gutanga icyatamurima bakica abo abatumyeho, nava mu rugendo azabica urw’abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze.

Abahinzi: Nyir’umurima yarabatiye, basezerana ko bazajya bamuha icyatamurima kuri buri musaruro. Iryo sezerano ntibaryubahirije. Yohereje abagaragu be gushaka icyatamurima, abahinzi barabafashe, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye. Nyir’umurima ntiyacika intege yohereza abandi nabo babagenza kwa kundi. Yohereje umwana we nawe baramwica. Nyirumurima nava mu rugendo, azabakanira urubakwiye,umuzabibu awatire abandi bahinzi bazajya bamuha icyatamurima kuri buri musaruro.

Abagaragu: Bumvira shebuj, yabatumye ku bahinzi ngo babahe icyatamurima basezeranye. Bamwe bazakubitwa, abandi bicwe, abandi baterwe amabuye.

Umwana wa nyir’umurima: Yamwohereje ku bahinzi akeka ko bazamwubaha, mbese bakamwakira neza nk’aho ari nyir’umurima wiyiziye. Siko bizagenda, abahinzi bazamufata, bamwigize hirya y’imizabibu, bamwice. Bivuge ibigwi bati « Uyu niwe wari utubangamiye. Imizabibu ibaye iyacu”.

Abandi bahinzi , Nyir’umurima azabatira, bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze.

Bavandimwe, muri uyu mugani inyigisho twakuramo ni nyinshi, yego ni umugani ariko ugana akariho. Nyir’umurima ni Imana. Umuzabibu ni umuryango wa Isiraheli. Imana ntako itagize ngo iwiteho, ariko ukera imbuto mbi, ntiwubahirize isezerano bagiranye. Uwo muryango muri iyi minsi wagereranywa natwe tugize Kiliziya, umuryango mushya w’Imana muri Yezu Kristu.

Uwo muryango wa Isiraheli wagiranye isezerano n’Imana ku musozi wa Sinayi. Bari bavuye mu bucakara bwa Misiri bagana mu gihugu cy’isezerano bahawe n’Uhoraho Imana. Bibiliya ivuga ko gitemba amata n’ubuki bisobanura ubwiza bwacyo buhebuje. Iryo sezerano ni uko abayisiraheli bagomba gukurikiza amategeko y’Imana, bakayibera umuryango na yo ikababera Imana, ikabitaho igihe cyose. Imana ni indahemuka ku isezerano ryayo. Buri gihe iraryubahiriza. Abayisiraheli bo bagiye barenga ku isezerano bagasenga ibigirwamana, ntibakurikize amategeko y’Imana n’amabwiriza yayo.

Abagaragu barashushanya abahanuzi Imana yagiye ituma ku muryango wayo ngo wisubireho, wubahirize isezerano bagiranye. Nk’uko mubizi umuryango wa Isiraheli ntiwagiye wakira neza abahanuzi. Bamwe baratotejwe ku buryo bunyuranye abandi baricwa. Umwana wa nyirumurima ni Yezu. Nawe abayahudi ntibazamwakira. Bazamwicira hanze y’umugi. Abahinzi ba kabiri barashushanya abanyamahanga. Nibo bazahabwa ingoma y’Imana kugira ngo bazajye batanga umusaruro uko isarura rigeze.

Muri make iyi vanjili irasubiza ikibazo cy’uwo Yezu ari we : Yezu ni nde ? Ni Umwana w’Imana yohereje ku muryango wayo. Ariko abatware b’abaherezabitambo n'Abafarizayi ntibazamwakira, bazamwicira hanze y’umujyi. Ku munsi wa gatatu azazuka, abe ari we uhuriza hamwe abana bose b’Imana batatanye, mu muryango mushya w’Imana ari wo Kiliziya ye. Ni We buye ryajugunywe n’abubatsi nyamara rizaba insanganyarukuta.

Uyu mugani w’abanyamizabibu b’abahotozi werekana amateka y’icungurwa ryacu. Umuzabibu ni umuryango wa Isiraheli Imana yatoye. Nyamara abakuru w’uwo muryango akenshi ntibashoboye kurangiza neza inshingano zabo. Ari abahanuzi, ari Yezu Umwana w’Imana ntibazashobora kubagarura mu nzira y’ubudahemuka. Ahubwo bazagirirwa nabi bahorwa ubutumwa bagomba gusohoza. Icyakora urupfu rw’umwana w’Imana mu by’ukuri ni umutsindo kuko ruzatuma havuka umuryango mushya w’Imana ari wo Kiliziya.

Bavandimwe muri iki gisibo turimo, dukomeze tuzirikane k’ububabare n’urupfu rwa Yezu. Tuzirikane no ku nshingano dufite yo kwera imbuto nziza kandi nyinshi zishingiye ku rukundo twakunzwe kandi dukomeje gukundwa n’Imana. Dukomeze kandi gusenga dusabira Kiliziya, Umuryango mushya w’Imana, ngo ukomeze kwera imbuto nziza kandi nyinshi muri iki gihe turimo.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador