INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATATU CY’IGISIBO, UMWAKA C

Published on 19 March 2025 at 22:03

Amasomo: Iyim 3, 1-8.13-15; Zab 102,1-2.3-4.6-8.11; 1 Kor 10, 1-6.10-12; Lk 13, 1-9

Nimuticuza, mwese muzapfa kimwe na bo

Bavandimwe, Dukomeje urugendo rwacu rutuganisha ku guhimbaza ibango-zingiro ry’ukwemera kwacu: Pasika ya Nyagasani Yezu Kristu. Ubutumwa shingiro tugezwaho muri iki gihe cyose cy’igisibo uhereye ku wa gatatu w’ivu kugera kuwa gatatu w’icyumweru gitagatifu ni uguhinduka.

Hari ingingo remezo tudasiba kugarukaho muri iki gihe cy’igisibo arizo: gusiba, gusenga no gufasha abakene nyamara zose ziri muri uwo murongo wo kudufasha guhinduka. Guhindura imibereho yacu tukayihuza n’ingendo ya Kristu nk’uko Ivanjili iyitubwira. Ijambo ry’Imana Kiliziya yatugeneye muri liturujiya yo kuri iki cyumweru cya gatatu cy’igisibo na ryo ntabwo risohoka muri uwo murongo wo kuduhamagarira guhindura imigirire no kugarukira Nyagasani.

Nkuko twabyumvise mu isomo rya mbere, igihe Imana Umuremyi ugenga byose yigaragaje, Abayisiraheli bose basabwaga kuyemera. Kuba mu Ihanga ryatowe byateraga ishema umuyahudi wese. Imana yari yarigaragaje inyuze kuri Musa, yabahaye bose umurongo bagombaga kugenderaho. Yabanje kubonekera Musa mu gihuru kigurumana. Ni n’aho Umuremyi yatangaje uwo ari we: Ati: “Ndi Uhoraho”. Kuri uwo musozi nyine, ni na ho yatangarije Amategeko yayo. Kuyubaha no kuyubahiriza, ni yo mbuto y’ibanze. Mu yandi magambo, ni UKWEMERA. Ukwemera ni yo ntangiriro y’ubuzima-mana muri twe. Utemera Imana, ntiyanamenya Amategeko yayo. Yewe, n’urukundo rwayo ntiyarumenya. Ni ukwiberaho akururwa na kamere ye mbisi. Ukwemera, ni yo ntangiriro y’ubuzima bw’ukuri.

Kimwe mu ngingo zateraga imbaraga Abayahudi, ni amizero yo kuzabona Umukiza. Bari barasezeranyijwe uwo Mukiza. Bumvaga ari we uzabarokora amagorwa yose barimo. Barategereje barategereza bararambirwa maze bamwe bibagirwa iryo Sezerano. Havutse amashami menshi mu idini ya kiyahudi. Habonetsemo abahanuzi banyuranye. Amategeko Imana yabahaye bayasukamo amazi bahimba uruhuri rw’andi menshi. Aho Umukiza aziye, baramuyobewe. Yezu Umwana w’Imana Nzima biha kumujyaho impaka birakomera. Benshi baranangiye maze bafatanya n’abakoloni b’abaromani gutoteza Umwana w’Imana ari we Mukiza nyakuri, baramurenganya  kugeza ubwo bamwishe bamubambye ku musaraba.

Gusa nk’uko isomo rya mbere ryabigarutseho, Uhoraho ntiyinumira abona abantu barengana. Yabwiye Musa ati: “Amagorwa y’umuryango wanjye uri mu Misiri narayitegereje, kandi imiborogo baterwa n’abakoresha b’imirimo, narayumvise, n’imiruho barimo ndayizi”. Nta hanga na rimwe, nta muntu n’umwe wishimira kuba mu magorwa. Nyamara hari abantu biyemeje gushikamira abandi. Ni umwuka mubi uhora ubuyera mu isi. Icyo Yezu adusaba, ni ukumera nka Musa wabohoye Abayisiraheli. Natwe aho turi twitoze kurwanya ibyashikamira abantu byose. Niba usenga koko tekereza ku muganda uzatanga aho uri. Yezu aragusaba kwita ku bavandimwe bose cyane cyane abashikamiwe n’akarengane, ukabyitaho cyane cyane niba wari warigize ntibindeba, nibitabauko uzabiryozwa.

Yezu mu ivanjili ati: “nimuticuza muzapfa mwese kimwe na bo”. Aya magambo Nyagasani Yezu arayavuga inshuro ebyiri. Iya mbere arayahuza n’igikorwa cy’ubugome gishobora kuba gifite aho gihuriye na politiki, ubwo Pilato yicaga abaturaga ibitambo amaraso yabo akavanga n’ay’inyamaswa; iya kabiri arayahuza n’impanuka y’abagwiriwe n’umunara wa Silowe.

Uwaba atasomye Ivanjili yose akagendera kuri aya magambo gusa yagira ngo aba bapfuye bazize ibyaha byabo, nyamara Yezu arahakana ko ari bo banyabyaha kuruta abandi. Dukunze kubangukirwa no guca imanza cyangwa se kwemeza ko runaka uhuye n’ingorane izi n’izi ari igihano Imana imuhaye cyangwa se tukabyita ingaruka z’ikibi yakoze. Hari n’igihe turengera tugasa n’abacira Imana urubanza tugira tuti: “nka biriya yabyemereye iki?”

Ibyo ntabwo ari ibyacu gusa kuko n’abigishwa ba Yezu ubwo babonaga umuntu wari ufite ubumuga bwo kutabona yavukanye babajije Yezu  niba ari we wacumuye cyangwa se niba ari ababyeyi be, Yezu abasubiza ko ari we ari n’ababyeyi ntawacumuye ahubwo ari ukugira ngo ibikorwa by’Imana byigaragarize muri we (Yoh 9, 1-2). Ni ikibazo cya muntu w’ibihe byose!

Bavandimwe, mu buzima bwacu huzuye ibimenyetso by’ubutumwa Imana ishaka kutugezaho, gusa tukabibona dukoresheje amaso y’ukwemera. Bishobora rimwe na rimwe kuba ingorane za bagenzi bacu kugira ngo Nyagasani abashe kutwigarurira. Ntitubitindeho twibaza icyo yaba aduca kuko inzira ze ni inshobera-muntu.

 Ingorane z’abishwe na Pilato kimwe n’iz’abagwiriwe n’umunara wa Silowe Yezu arazifata nk’ubutumwa buhawe abanyagalileya n’abantu b’i Yeruzalemu muri icyo gihe, natwe uyu munsi, ko tugomba kugarukira Nyagasani inzira zikigendwa. Icyo Nyagasani ashaka kuvuga ni uko tutagomba gutegereza ejo hazaza kuko dushobora gutungurwa nk’uko byagendekeye aba. Buri wese intungane n’umunyabyaha ni abakandida ku rupfu ariko birumvikana ko imigendere yabo atari imwe.

Nyagasani icyo atwifuriza ni uko twakwera imbuto z’ubutungane. Umugani w’umutini utera imbuto Yezu arawucira abigishwa be abagaragariza uburyo Imana itwihanganira, ikaturwaza igira ngo twisubireho tuve mu nzira y’ikibi tugane ubugingo turonkera muri we. Nyagasani ntiyifuza urupfu rw’umunyabyaha ahubwo yifuza ko yakwisubiraho kugira ngo abeho.

Nk’uko tubibona mu isomo rya kabiri na ryo riduhamagarira guhinduka Pawulo Mutagatifu mu ibaruwa ye ya mbere yandikiye abanyakoronti aributsa amateka y’umuryango w’Imana n’uburyo bapfiriye mu butayu biturutse ku kwijujutira Imana na Musa; akatubwira ko ibyo byabereye kuducira amarenga, kugira ngo tutararikira ikibi. Akomeza agira ati: “ntimukitotombe nk’uko bamwe muri bo binubye, maze umunyacyorezo akaboreka”. Yongera kudusubiriramo ya magambo ko ibyababayeho byari ibyo kuducira amarenga kandi bikandikirwa kutuburira.

Bavandimwe aya magambo ya Pawulo arakomeye cyane. Ni byo koko urupfu rw’umubiri ntawe rutageraho na Yezu ubwe rwamumaranye iminsi itatu ariko kandi ntacyo ruvuze iyo rutubereye inzira igana ubuzima buhoraho. Gusa tuzi neza ko icyaha kituvutsa ubwo buzima nyabwo turonka nyuma y’ubu bw’akanya gato buhita.

Ni byiza ko tuvuga impuhwe z’Imana, ni byiza ku tuvuga ko Imana yanga icyaha igakunda umunyabyaha ariko kandi ni na ngombwa ko tuzirikana ko Imana ari n’umucamanza utabera kandi ko uko bizagenda kose tugomba kuzanyura imbere ye. Ni ngombwa rero guharanira iteka kwirinda icyaha, twanakigwamo kikatubabaza tukagisabira imbabazi kugira ngo twegera Nyagasani tutikanga.Mbese ninde w’intungane ku buryo yumva guhinduka bitamureba? Pawulo ati: “uwibwira ko ahagaze aritonde atagwa”.

Bavandimwe, muri iki gisibo nimucyo turusheho gusenga, turangamire Yezu, tumwemere, tumwizere kandi tumukunde kuruta byose. Twisunge kandi muri iryo sengesho ryacu Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho kutuba hafi no tudutakambira. Uwo Mubyeyi utagira inenge i Kibeho ntahwema kutuburira, aduhamagarira kwisubira inzira zikigendwa ngo hato tutazisanga mu manga, mu rwobo rutagira indiba. Tumusabe dushikamye muri iki gihe turimo ngo aduhakirwe ku Mwana we Yezu Kristu turonke ingabire ngombwa zizatuma tugera kuri uwo munsi twishimiye guhimbazanya na Kristu intsinzi y’ubuzima ku rupfu.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador