
Amasomo : 2 Sam 7, 4 – 5a.12 – 14a.16 ; Z 88 ;Rom 4, 13.16 – 18.22 ; Lk 2, 41 – 51a.
MURINZI WA MARIYA N'UWA YEZU KRISTU, TURAKWAMBAZA TWESE NGO UTURINDE NATWE
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,uyu munsi turizihiza umunsi mukur ukomeye wa Mutagatifu Yozefu umugabo wa Bikira Mariya n’Umurinzi wa Kiliziya.
Mutagatifu Yozefu urebye neza ashobora kuba nk’umuntu wa kabiri wagize uruhare rukomeye mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu. Umwanya we ni ingirakamaro mu gushoboka k’umugambi wo kwigira umuntu kwa Jambo, umwana w’Imana akemera gusa natwe abantu mu mateka yacu, akitwa mwene Yozefu na Mariya nk’abandi bana. Mu guhimbaza uyu munsi hagati mu gisibo, ubuhamya bwe nk’umuntu w’intungane kandi w’indahemuka, wizerwa kandi wubaha Imana; aduha urugero n’ubufasha mu rugendo rwacu rw’ukwemera no guhinduka bivuye ku mutima.
Yozefu mutagatifu yahawe ubutumwa bukomeye bwo kuba umurinzi w’Umwana w’Imana. Ababyeyi barabyumva bazi uburyo kurera umwana agakura bigoye. Kurera umwana watangiye guhigwa ari uruhinja ukamukuza nta ngabo cyangwa ubundi burinzi ufite ni ubutumwa butoroshye. Nta kindi cyabumushoboje uretse kumvira Imana.
Kumva icyo Imana Imushakaho: Kimwe n’abandi bantu bose tubona ko Yozefu yari afite gahunda y’ubuzima yihaye. Mu migambi ye niho Imana yujurije umugambi mukuru wo gucungura bene muntu. Mu gihe yarimo yibwira ko ashaka kunoza imibereho ye uko abyumva n’uko abiteganya Imana imubonekera mu nzozi : « Witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bwa Roho Mutagatifu. Azabyara umwana uzamwite Yezu. » (Mt 1,20-21).
Mu gihe yibereyeho mu buzima busanzwe, umwana yaragijwe yarimo ahigwa n’abakomeye Imana imubwiriza icyo gukora :« Byuka ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri ; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice ».(Mt 2,13)
Gucisha bugufi no kwihangana: Muri byose Mutagatifu Yozefu arangwa no gucisha bugufi no gukurikiza ibyo Imana imubwiye.
Mu byanditswe bitagatifu ntaho batubwira ko Mutagatifu Yozefu yavuze. Agomba kuba yarakoraga kurusha uko yavugaga, ntiyatuje kumva ko agomba gucisha bugufi, hagakuzwa Imana, hakavuga Imana.
Yozefu yari azi neza ko Yezu ari umwana w’Imana ariko yabayeho mu buzima busanzwe. Abaturanyi bakamubona nk’umubaji , umuturage mu bandi.
« Njye na so twagushakanye umutima uhagaze »: Bikira Mariya na Yozefu bafatanije ubutumwa, Imana yabanyuzeho ngo ikize isi.
Kimwe igihe Yezu apfuye, ababyeyi bamushatse iminsi itatu. Iminsi itatu bariho batariho. Iminsi itatu byose byataye agaciro kuko ubutumwa bwabo nta gisobanuro bugifite. « Umwana w’abandi ». Umwana utarazize igitero cya Herode, baramubuze. Umuntu yagerageza kwiyumvisha agahinda bari bafite, umutima uhagaze.
Yozefu Mutagatifu Kiliziya imuduhaho urugero muri byinshi, kuba yarabashije gusohoza ubutumwa bwe kandi bukomeye ni uko yari kumwe n’Imana. Nta kindi cyadushoboza ibikomeye, nta kindi cyadushoboza ibidashobokera abantu uretse kumva Imana kenshi no kuyumvira.
Yozefu natubere urugero rwiza rw’uko twakwitwara mu bihe bitandukanye biba bidutegereje muri ubu buzima, hamwe n’ibitungurana (uburwayi, amakimbirane, ukwivuguruza…); ibyo bidufashe kubihangara mu kwemera nuko turusheho gusumba uko dusanzwe mu nzira igana Imana.
Add comment
Comments