INYIGISHO YO KU WA 30 UKUBOZA , IGIHE CYA NOHELI

Published on 30 December 2024 at 11:52

Naho ukora ugushaka kw’Imana abaho ubuziraherezo

Kuri uyu munsi ugira gatandatu turi mu birori bya Noheli, Luka umwanditsi w’ivanjili, aradufasha kuzirikana ku ngero nziza duhabwa n'abatuboneye izuba mu nzira y'ukwemera. Umukecuru Anna yari ashaje ariko muri uko gusaza kwe afitanye ibanga ridasanzwe n’Imana. Yari muri bake muri Israheli, bashoboye kumenya ko ka gahinja k’agakene, kavukiye mu kiraro cy’amatungo, ari Imana yigize Umuntu kugira ngo muntu agire amahirwe yo guhinduka umwana w’Imana. Burya koko uri mu Mana ahora abyiruka, ahora akura, ahora ari umujeni kubera Yo; nkuko umwanditsi wa zaburi abivuga ko abamurangamira bahora umucyo mu maso yabo ntiharangwe ikimwaro. Nta minkanyari muri Nyagasani.

Ntabwo batwarwa n’iby’isi nka benshi ngo bibahume amaso; ahubwo bubura amaso bakangamira Imana mu isengesho no mu bwiyoroshye bwuzuye ukwemera. Niyo mpamvu, Uhoraho na We abahundagazaho Urukundo rwe, basabagizwa n’ibyishimo bimukomokaho bakaberwa no guhora bamuhunda ibisingizo bayobowe na Roho Mutagatifu.

Ntibihabanye n’ibyo Yohani yatubwiye mu isomo rya mbere, agira ati: “ Ntimugakunde isi n’ibyo ku isi. Niba umuntu akunze isi, urukundo rw’Imana Data ntirumubamo, kuko ibiri ku isi byose, nk’irari ry’amaso, n’umwirato w’ubukungu bidakomoka ku Mana, ahubwo bikomoka ku isi. Koko isi irayoyoka hamwe n’irari ryayo, naho ukora ugushaka kw’Imana abaho ubuziraherezo” (1Yh2,15-17). Bityo,umuntu wese, urangamiye Imana, nayo imuhundagazaho Urukundo rwayo, kandi igakomeza isezerano ryayo ubuziraherezo. Naho uwohotse ku by’isi, asarura umuyaga kandi ntatinde kubona ko yibeshye.

Bavandimwe, natwe muri iyi minsi ya none, dukeneye kubura amaso tukarangamira Imana, mu isengesho ridahuga, mu bwiyoroshye bw’umutima wacu kandi bushyigikiwe n’ukwemera guhamye. Ibyo nibyo bizadufasha kubaho mu Rumuri rubengerana rwamurikiye isi kuri Noheli. Nuko dushobore kurwakira, turubemo ubuziraherezo kandi turugeze ku bandi nabo bagerweho n’urwo Rukundo Nyampuhwe rw’Imana yacu, yemeye kwigira umwe muri twe, ngo idukungaharishe ineza yayo itagira urugero. Mukomeze kugira Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire .YEZU KRISTU WATUVUKIYE AKUZWE MU MITIMA YACU. Amen.

Add comment

Comments

There are no comments yet.