Amasomo :1Sam1,20-22.24-28;; Zab 84(83); 1Yh3,1-2.21-24; Lk 2, 41-52
Uko Yezu yakuraga, Niko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu
Kuri iki cyumweru Kiliziya iduhamagarira guhimbaza kandi tukazirikana “Umuryango mutagatifu wa Yezu, Mariya na Yozefu”, aribo twita “Urugo rutagatifu rw’i Nazareti”.
Iyo tuzirikana Urugo rutagatifu rw’I Nazereti, ikiba kigamijwe nta kindi usibye kurufatiraho urugero rw’ingo zacu. Ingo zacu zagombye kuba nk’urugo rw’i Nazareti. Abagabo bagafatira urugero kuri Yozefu, abagore kuri Mariya, abana kuri Yezu. Ibyo biramutse bishobotse, ndumva nta muntu waba usigaye atibonyemo. Ibyo tubigezeho, Imana yaza igatura mu ngo zacu koko maze amahoro agahinda nk’uko umwami w’amahoro yaje ayatuzaniye.
Bavandimwe, Ukwigira umuntu kw’Imana, ni ibanga rihanitse. Kugira ngo tuyibone muri twe igendana natwe aho dutuye, ni ibintu bidapfa gushyikirwa n’ubwenge bwacu. Nyuma y’imyaka isaga 2000 ibyo bibaye, turabizirikana tukumva tugiriye imbabazi abantu bo mu ikubitiro batabashije gusobanukirwa n’uko ibyahanuwe byujujwe. Dutekereze ubuzima bwa Bikiramariya: yagaragaraga nk’umukobwa nk’abandi. Tubarebe baherekeranyije na Yozefu n’umwana berekeza ku Ngoro gutura umwana Yezu Imana, bakagerayo, Simewoni akakira umwana, umuhanuzikazi Ana akahagoboka na we. Tumwitegereze ari mu rugo hamwe na Yozefu. Dutangazwe n’ukuntu babanaga bazira inenge n’ubwo ab’icyo gihe batabibonaga. Twitegereze Yezu: ukuntu yabaye umwana nk’abandi mu rugo, uburyo yajyanaga n’ababyeyi buri mwaka i Yeruzalemu gusenga. Tumwitegereze afite imyaka 12 nk’abandi bana bose b’icyo gihe….Iyo tuzirikanye cyane ubwo buzima bwabo, twiyumvisha ko bitari byoroshye icyo gihe kwemera ko Imana ubwayo iri ku isi rwagati mu bantu.
Bavandimwe, nidukurikize urugero rwiza duhabwa n’umuryango mutagatofu w’i Nazareti wa Yezu, Mariya na Yozefu. Tubigane mu kujya gusingiza Imana mu Ngoro yayo nkuko Bikiramariya na Yozefu hamwe na Yezu, babiduhamo urugero bajya gusengera i Yeruzaremu. Nidukurikiza izo ngero nziza, isi yacu izabona abayibutsa uko bwije nuko bukeye ibikwiye, maze irusheho kwiyubaka aho guhora yisenya cyangwa yihindanya.
Mukomeze kugira Noheli nziza kandi muzagire mwese Bonane!
Add comment
Comments