Amasomo: Kol3,12-21; Zab 138(137); Mt 11,25-29
Muze dusingize Imana, muze dukuze uwo muremyi waduhanganye urukundo
Harabura amasaha makeya tugasoza umwaka, tugatangira umushya. Ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma tukikebuka tutihenze, tukareba uko twabayeho mu mwaka dusoza, maze tugafata ingamba zo kubaho m'uwo dutangiye turushaho kunoza umubano wacu n'Imana ndetse n'avandimwe bacu.
Nimucyo, duterure dusingiza kandi dushimira Imana itwirindiye mu mpuhwe zayo dore ko ntacyo twatanze ngo dukunde turame nkuko tubiririmba muri iyi minsi. Twisabire Imana kumenya igikwiye, igifite akamaro kuko ibyo kenshi dushyiramo amizero, si ko biba bidufitiye akamaro.
Turacyari kandi mu byishimo byo guhimbaza urukundo ruhebuje Imana yakunze abantu, kugera ubwo itwoherereje Umwana wayo Jambo, ari we Yezu akigira umuntu maze akabana natwe kugira ngo atubohore ingoyi y’icyaha n’urupfu. Koko amahoro ya Emanweli, Imana turi kumwe, nahorane natwe iteka ryose. Ni muri uwo Jambo w’Imana wigize umuntu tubona impamvu yo gusingiza no gukuza Imana umuremyi wacu. Tugatera hejuru tugira tuti: ‘ Dawe mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga ukabihishurira abaciye bugufi”. Byo yahishuriye abaciye bugufi nta bindi, ni ibitangaza byakorewe hirya no hino muri iyi si! Ibyakorewe ino iwacu, I Yeruzalemu, I Betsaida, muri paruwasi yacu, mu gihugu cyacu n’ahandi. Indirimbo: Nzashimira Imana nzayisingiza, mbwire bose ibyiza yankoreye, nzayibyinira nteze amaboko nsohoze ubutumwa yampaye. Ni ibyo Imana ni iyo gushimirwa kuko icyo turi cyo, ibyo dufite nuko turi kose ari yo tubikesha. Ni iyo kurata….Indirimbo: Yewe Mana waremye byose, uri Imana yo gushimagizwa…..
Nkuko isomo rya kabiri ryabivuze Imana yadusesekajeho imigisha yose muri uyu mwaka turangije, yaraturinze, iduha ubuzima ntacyo dutanze, watambuka bigakunda, watera akaboko hejuri kakagenda…..iyo yose ni imigisha y’Imana, utabibona gutyo ni uko ari impumyi ku mutima…..
Ubwo rero turi mu gusoza umwaka dutangira undi, ni akanya keza: aho waba uri hose, waba uri mu kaga, udashobora kubona uko ujya mu Kiliziya, ibuka ko urugo rwawe, inzu utuyemo, umutima wawe ari aho Jambo w’Imana agusanga, n’ubwo waba uri muri gereza, mu modoka, mu nzira ugenda... umutima wawe ni ingoro Yezu ashaka guturamo nubimwemerera. Dushake akanya twisuzume tutihenze ubwenge, turebe ibyo twakoze n’uko twabaniye abandi nidusanga bikocamye tubisabire imbabazi Nyagasani, nibidushobokera tunazisabe abo tutabaniye uko bikwiye, ibyo twakoze neza tumushimire kandi tubimusingirize, tumusaba kubidukomereza no gukosora ibyo twateshutsweho.
Dushimire Imana ibyiza byose yatugiriye muri uyu mwaka turangije, ari ibyo twabashije kumenya nibyo tutamenye cyangwa twirengagije, rimwe na rimwe tukabitwerera ibindi cyangwa abandi.Dushimire Imana ababyeyi yaduhaye, abaturanyi, incuti, igihugu cyiza. Dushimire abategetsi yaduhaye, dushimire ubukungu twagezeho n’undi musaruro utandukanye, tutibagiwe n’impano ya buri wese. Dushimire ubugingo, kuko niyo itugejeje none. Niyo iturengera buri gihe, ikaduha guhumeka, ikaduha isi n’ijuru. Byose ni ibyayo, ntacyo yatwimye mu byo yahanze, ntaho duhejwe, yaduhaye ingabire z’umwihariko, impano za buri wese, ngo tubisangire byose, dukomeze tuyishimire. Tuyeretse umwaka bucya dutangira, izakomeze kutugirira neza, Amen.
Add comment
Comments