INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA MUTAGATIFU YOHANI INTUMWA N’UMWANDITSI W’IVANJILI

Published on 27 December 2024 at 12:22

AMASOMO: 1Yh 1, 1-4; Zab 96(97); Yh 20, 2-8

Koko Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, reka ntangire nkomeza kubifuriza Noheli nziza, dore ko tukiri mu minsi umunani yo kwizihiza ibirori by’Ivuka by’Umwami n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Ni mahire gukurikiza Noheli iminsi mikuru y’abatagatifu banyuranye bakiriye Urumuri nta kujijinganya, nka Sitefano twahimbaje ejo, we yemeye gupfira Yezu rugikubita, Yohani intumwa duhimbaza none wabaye indahemuka kuri Yezu Kristu, n’abandi tuzakomeza guhimbaza barimo abana b’i Betelehemu. Uyu munsi rero, nk’uko tumaze kubivuga haruguru, turahimbaza umunsi mukuru wa mutagatifu Yohani umwe mu Ntumwa 12 za Yezu Kristu.

Mu ntumwa Yezu yatoye mbere, ab'ikubitiro ni Petero na murumuna we Andereya, na Bene Zebedeyi Yakobo na Yohani. Bose bari abarobyi, abatora bari mu mato yabo, arababwira ati : « Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b'abantu ».  Yohani yagiranye umubano wihariye na Yezu, aba inkoramutima ye. Ni we wegamye ku gituza cya Yezu igihe yasangiraga Pasika n'Intumwa ze ubwa nyuma, ashaka kumenya izina ry’uwo Yezu yavugaga ugiye kumugambanira. Yohani aho kuvuga Izina rye mu Ivanjili yanditse, yanditse yivuga ati : « Uwo Yezu yakundaga ». Ni we wahawe Mariya ho Umubyeyi, igihe yari ahagaze iruhande rw'umusaraba. Ni we wenyine mu Ntumwa wabonye imipfire ya Nyagasani, afasha kandi Mariya gushyingura umurambo wa Yezu. Ni na we wabaye uwa mbere mu Ntumwa wemeye izuka rya Yezu Kristu. Mu Ivanjili yanditse, Yohani ni we uhamya iyobera ry'ukwigira umuntu kwa Jambo, ati : « Nuko Jambo yigira umuntu kandi atura muri twe ». Yohani uwo rero, ari mu ba mbere basogongeye urukundo rwa Kristu, arushingamo imizi n’imiganda, ava mu bye na we amukunda byimazeyo, maze yegukira kuba umuhamya w’urwo rukundo kugera ku ndunduro y’ubuzima bwe.

Urukundo Yezu Kristu yakunzwe na Yohani, rwagaragariye cyane igihe Yohani yari yegamye ku gituza cya Yezu mu isangira rya nyuma, ku buryo umuntu ashobora kuvuga ati “Yezu yamuraze umutima we; Yamuraze urukundo.” Urukundo rwari mu mutima wa Yezu Kristu, yarwinjije mu mutima wa Yohani Intumwa, kugira ngo azashobore kuruvuga, kurubera umuhamya.

Koko rero nta wundi wigeze atubwira urwo rukundo nka we. Nta wundi wigeze avuga ku mugaragaro urukundo yakunzwe na Yezu nka we. Igihe cyose Yohani Intumwa avuga ati “Wa mwigishwa Yezu yakundaga.”, ntabwo ashyiraho ngo kurusha abandi. “Wa mwigishwa yakundaga.” nta n’ubwo ashyiraho ngo yakundaga wenyine, ahubwo aravuga ati “Umwigishwa yakundaga.” Uwo mwigishwa ni we wabyiyumvagamo. Kumva ko Yezu amukunda! Iyo ni intambwe ikomeye, ikomeye cyane y’ubukristu; kumva ko Yezu Kristu ankunda, kandi urwo rukundo nta gishobora kuntandukanya na rwo.  Igihe cyose umuntu atarumva ibanga ry’urwo rukundo, ntabwo ashobora gukunda Yezu bya nya byo. Igihe cyose hari ibintu bizaguca intege, iyi si ishinyitse amenyo, nk’uko hari abavuga ko yayameze, iranayashinyitse rero, niyakwereka cyangwa ikayakurumisha, niba urukundo rwa Yezu Kristu utarurangamiye ngo ruguhoze, nta gushidikanya uzaba umubihirwe.

Urukundo rwa Yezu Kristu kurwumva, ni ukumva ko ukunzwe, utigereranyije n’undi, ukumva ko agukunze nyine ku rugero rwose rushoboka ashobora kugukundaho. Ibyo bikaguha akanyamuneza igihe cyose kuko Yezu Kristu ari Rukundo ruzima rugukunda. Yohani rero yumvaga ko akunzwe atyo, bityo bigahora bimuha akanyamuneza ku buryo urwo rukundo, rwamuherekeje no mu bihe bikomeye.

Dusabirane na twe kumva ko dukunzwe na Yezu Kristu nk’uko Yohani Intumwa wabyiyumvishaga kandi twihatire kumumenyesha abandi haba mu magambo no mu bikorwa kuko ari we Bugingo buhoraho. Amen.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador