AMASOMO: Bar 5, 1-9; Zab126(125); Fil 1, 4-6.8-11; Lk 3, 1-6
Urugendo rwacu rwo kwitegura Umushyitsi ukomeye uri hafi kuza kudusura, ndavuga Imana yemeye gufata kamere yacu ya muntu, turugeze ku cyumweru cya kabiri. Uko iminsi yicuma, ni nako tugomba gukaza imyiteguro. Kuri icyi cyumweru icyo tuza gusabwa nta kindi, ni Uguhinduka aribyo bamwe bita kwisubiraho.
Kuri iki cyumweru cya kabiri, twite ku nyigisho Yohani Batisita yahaye abayahudi mu gihe Yezu Kristu yari agiye gutangira ubutumwa bwe ku isi. Yohani Batisita yabashishikazaga kwisubiraho no kubatizwa. Iyo ni yo nzira yo kubabarirwa ibyaha bituzitira mu kugana Umukiza wacu Yezu Kristu. Ntidushobora kumubona twibereye mu gihu gituma duhunga amayira ye. Igihu cyabuditse kigomba kweyuka kugira ngo dutere intamwe tujya mbere. Inzira nziza yo kwitegura Umukiza ni iyo yo kwisubiraho. Ni ko kuringaniza utununga tunungarayeho nyamara tudashobora kujya mbere.
Mu Ivanjili yo kuri iki cyumweru, Luka atumurikira Yohani Batista wiberaga mu butayu bwa Yuda. Ubu butayu bushushanya imyaka 40 umuryango wa Israheli wamaze mu butayu. Kugira ngo Luka yerekane ubutumwa bwa Yohani Batista yifashisha ubuhanuzi bwa Izayi(Iz40,3-5) bwatangazaga itahuka ry`abari barajyanywe bunyago i Babiloni. Yohani Batista yigishirizaga mu butayu bwa Yuda hafi ya Yeriko. Kuva i Yeruzalemu ujya i Yeriko hari intera itari yoroshye kuyigenda n`amaguru dore ko byasabaga kunyura mu misozi ihanamye y`ubwo butayu bwa Yuda!Umuryango wa Israheli utahuka i Babiloni wambukiranyije ubu butayu ariko kubera ko Uhoraho yari abarangaje imbere, urugendo rwababereye nk`umutambagiro w`ibirori. Aha naho rero Yohani Batista niwe urangaje imbere ateguriza Yezu uje gukiza isi, ayikura mu ndiri y`icyaha ayiganisha muri Yeruzalemu y`ibyishimo(Yh3,16-17). Yohani Batista kugira ngo ategurize Yezu neza, byamusabye kuva aho ari maze agenda akarere kose ka Yorudani yigisha batisimu yo kwisubiraho (Ibyaha ntibyavagaho, yadubikaga abantu mu mazi nk'ikimenyetso cyo kwisubira) itandukanye na Batismu ya Yezu (ikuraho ibyaha muri Roho Mutagatifu, aho amazi ashushanya ikimenyetso cy'urupfu hamwe na Kristu hanyuma tukazukana na we muri Roho Mutagatifu). Ubu butumwa bwa Yohani nitwe bubwirwa kuri icyi cyumweru. Turasabwa gutunganya inzira zacu dukosora imigenzereze yacu idakwiye, tukarekera aho kwimika inabi muri twe no muri bagenzi bacu maze tukimiriza imbere icyiri icyiza gusa.
Byongeye, Yohani Batista iyo akoresha ubu buhanuzi bwa Izayi aba ashaka kutwereka umukwe (Uhoraho) uje yiruka imisozi aje gusanganira umugeni we (Israheli)! Ibi ni nabyo twumvise mu isomo rya mbere aho Baruki, wahanuye mu gihe cya Izayi i Babiloni, asaba abari barasigaye i Yeruzalemu gukenyera umwenda w`ubutungane, bakiyambura ikanzu y`ububabare n`agahinda, bakakirana ishya n`ihirwe abari barajyanywe bunyago i Babiloni kuko Imana yiyemeje gukuraho icyari kiyishikamiye (Babiloni )ndetse n`icyayigora mu gutahuka (imisozi,imikokwe,n`utununga) ikabaho imurikiwe n`ikuzo ryayo.
Abahanuzi bateguriye umuryango w’Imana Ukuza kwa mbere kwa Yezu Kristu ku isi, nka Baruki twumvise, bakunze gukoresha imvugo yo gusiza imisozi miremire kimwe n’utununga, gusibanganya imikokwe no kuringaniza hose kugira ngo bagendere mu mudendezo bamurikiwe n’ikuzo ry’Imana. Baruki uwo, bavuga ko yabaye umukarani wa Yeremiya umuhanuzi. Igitabo cyamwitiriwe cyanditswe igihe abayahudi bari barajyanywe bunyago i Babiloni. Bashishikarizwaga gukomera ku Mana no gukurikiza Amategeko bakisubiraho mu mitima yabo. Yohani Batisita na we yakoresheje imvugo nk’iyo mu gihe Yezu yari hafi gutangaza Ingoma y’Imana. Na we ariko ubwo yibutsaga impanuro za Izayi umuhanuzi ati: “Nimutegure inzira ya nyagasani, muringanize aho azanyura! Imanga yose yuzuzwe, umusozi wose n’akanunga bisizwe, ahantu hagoramye hagororwe, n’inzira z’urubuye zitungane. Maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana”.
Ibi natwe Yezu yabidukoreye igihe kamere mana yemeye gusangira natwe kamere muntu uretse icyaha by`umwihariko buri wese muri batisimu. Gusa nyuma twongeye gucumura akaba ari nayo mpamvu , muri iki gihe natwe dusabwa kwimika ubutungane muri twe kugira ngo twitegure uwo mushyitsi muhire uje kudukiza (Bar 5,2).
Abahanuzi bo mu Isezerano Rishya (ni intumwa) bo badutegurira Ukuza kwa kabiri kwa Yezu Kristu ari na ko kwa nyuma gusoza byose ijana ku ijana. Imvugo bakoresha ni iduhamagarira kurangwa n’Urukundo rwa Yezu Kristu. Ni yo nzira yo kwitegura kwakira Umukiza. Ni ko Pawulo intumwa yabitubwiye mu isomo rya kabiri. Arashimagiza Abanyafilipi kubera ko bakomeje kugaragaza ikinyotera cy’urwo Rukundo, natwe twumvireho duhore tugaburirwa ibidufasha kurukomeraho. Yezu Kristu ntashobora kutwigaragazamo no kugera ku bandi atunyuzeho igihe cyose twitandukanya n’inzira ze z’Urukundo. Inzira nyayo ni iyo yo kwisubiraho no kubatizwa.
Bavandimwe ,aho kurarikira byinshi by`iyi si bihita, mureke turangamire uwo mukiza maze nkuko umusaseridoti adusaba mu gitambo cy`ukarisitiya ko imitima yacu yarangamira iby`ijuru tuyerekeze kuri Nyagasani wenyine koko! Bityo rero nitwimika urukundo muri twe tuzaba abaziranenge n`indahemuka maze ku munsi w`ihindukira rya Nyagasani tuzinjirane kwa Se. Turabizi, guhinduka ni umwitozo utoroshye, bisaba imbaraga, bisaba kwitsinda. Ubwacu twenyine ntitwabyishoboza, dusabe Nyagasani mu isengesho ritaretsa abidushoboze.
Add comment
Comments