ADVENTI: NIMUTEGURE INZIRA ZA NYAGASANI

Published on 8 December 2024 at 17:49

Mu gihe nk'iki cy'Adventi ari nacyo gitangira umwaka wa Kiliziya muri Liturjiya ni ngombwa kandi birakwiye kugira icyo twavuga kuri Adventi : Ijambo Adiventi rituruka ku kilatini ”adventus” bisobanura “ukuza”. Muri Kiliziya rero adiventi ikaba igihe cy’ibyumweru 4 abakristu tumara twitegura kandi tuzirikana ukwigira umuntu n’ukuza mu nsi kwa Yezu-Kristu, iyobera ry’ukwemera duhimbaza ku munsi mukuru wa Noheli, 25/12 buri mwaka.

Iki gihe cyatangijwe muri Kiliziya y’i Roma na Mutagatifu Hillaire de Poitier watabarutse muri 367, maze ahagana mu mwaka wa 380, umwanzuro wa 4 w’inama Nkuru ya Kiliziya yabereye i Saragonza, ushishikariza abakristu bose guhugukira guhimbaza igihe cy’Adiventi kugira ngo bitegura guhimbaza iminsi mikuru y’ukwigaragaza kwa Nyagasani ibimburirwa na Noheli.

Kugira ngo tuzirikane izi ngingo uko bikwiye, Kiliziya idusaba kutababara ariko na none ntitugaragaze ibyishimo byinshi. Ahubwo idushishikariza gusenga no kwicuza maze ibyo byose bakagaragazwa n’ibara rya Violet ritegurwa muri liturijiya ndetse no kutaririmba indirimbo : Imana nisingizwe mu ijuru.

Ikindi gikunda kugaragaza icyo gihe ni amatabaza 4 ashobora gutegurwa muri za Kiliziya n’ahandi abantu basengera. Itabaza rya mbere ricanwa kuwa gatandatu w’icyumweru cya mbere, rigashushanya imbabazi zahawe Adamu na Eva muri Yezu-Kristu, irya kabiri ricanwa kuwa gatandatu w’icyumweru cya kabiri, rigashushanya ukwemera kw’abakurambere (Abrahamu, Izaki, Yakobo na Musa), irya gatatu rigacanwa kuwa gatandatu w’icyumweru cya atatu, rigashushanya ibyishimo bya Dawudi n’Isezerano Uhoraho yamugiriye hanyuma irya kane rigacanwa kuwa gatandatu w’icyumweru cya kane rigashushanya inyigisho z’abahanuzi batumenyesheje ko hazabaho Ingoma y’Amahoro n’ubutabera muri Yezu-Kristu.

Icyo gihe cyibutsa abemera Kristu ibintu 3 by’ingenzi :

  • Uko abayisraheli bategereje Umukiza bari barasezeranyijwe, kandi akavugwa n’abahanuzi cyane cyane umuhanuzi Izayi
  • Uko dutegereza Yezu-Kristu uza mu buzima bwacu bwa buri munsi
  • Uko dutegereje ihindukira rye ku munsi wa nyuma nk’uko bisobanurwa n’abanditsi b’Inkuru nziza, Matayo, Luka na Mariko.

Iki gihe ni igihe Kiliziya igenera abana bayo ngo bongere kunagura umubano wabo n'Imana bakira Yezu Kristu uje abagana. Bakabigira barangwa no kwisubiraho, bagahinduka ngo barusheho kunogera Imana yatwiyeretse muri Yezu Kristu waje muri twe, uhora aza muri twe kandi uzagaruka ku munsi w'imperuka gucira imanza abazima n'abapfuye.

Add comment

Comments

There are no comments yet.