Amasomo: Intg 3, 9-15.20; Zab 98(97); Ef 1, 3-6.11-12; Lk 1, 26-38
Wahebuje abagore bose umugisha n’Umwana utwite arasingizwa
Mu byishimo byinshi turizihiza hamwe na Kiliziya yose umunsi mukuru wa Bikira Mariya utasamanywe icyaha. Ni umwe mu minsi mikuru ikomeye ihimbazwa ya Bikira Mariya, bityo Kiliziya igahamagarira abana bayo guteranira hamwe aho bishoboka ngo bashime Imana kubera ineza yagiriye bene muntu ibinyujije ku Mubyeyi Bikira Mariya. Ni koko Imana yagiriye ibintu by'agatangaza Umubyeyi Bikira Mariya, izina ryayo ni ritagatifu.
Uyu ni umunsi ukomeye mu buyoboke bwacu muri Kiliziya Gatolika. Ni umunsi wo gusingiza Bikira Mariya Isugi yasamanywe isuku, Isugi nyasugi yatubyariye Umukiza Yezu Kristu. aba-kristu mu mateka maremare ya kiliziya, kuva kera bakomeje kunuganuga ibanga ry’uko Bikira Mariya yaba yarasamwe nta nenge y’icyaha. Batekerezaga ko uwemeye kuzurizwamo ijana ku ijana umugambi w’Imana Data Ushoborabyose, agomba kuba byanze bikunze ISUGI ijana ku ijana ku mutima no ku mubiri. Burya hari ukuntu Roho w’Imana amurikira abayoboke bayo! Abayoboke basenga kandi bakunda Yezu Kristu na Kiliziya ye bakomeza kumurikirwa muri rusange ku mabanga y’ukwemera kwabo, maze igihe kikagera Kiliziya igashyira umukono ku Kuri bahishuriwe na Roho Mutagatifu uyobora Kiliziya. Hari n’igihe kandi ari Abijuru ubwabo biyizira ku isi bakabihamya ku buryo budashidikanywa.
N’iri hame ryerekeye ubutarasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya, ni uko byagenze. Kuva kera cyane hari abantu nka mutagatifu Yustini, Irene n’abahanga nka Terutuliyano, bose bakomeje guhamya ko Bikira Mariya yarinzwe ubwandu bw’icyaha cy’inkomoko. Bakomeje guhamya ko kuva Ana muka-Yowakimu yatwara inda ya Bikira Mariya, uwo mukobwa yarinzwe icyaha cy’inkomoko. Yahawe ubwo butoni ku Mana kuko ari we wari warateguriwe kuzurizwamo umugambi w’Imana nta gucubangana. Mu mibereho ye, kamere ye ntiyigeze ibogamira ku cyaha.
Iyo myemerere y’ukuri k’Utarasamanywe icyaha, yakomeje kumurikira aba-KRISTU n’ubwo Kiliziya Nyobozi itari yarigeze yemera kubitsindagira nk’ihame ntakuka ry’ukwemera kwa Kiliziya yose. Igihe rero cyarageze maze ku wa 8 Ukuboza mu wa 1854, Papa Pio wa cyenda atangaza ko ibyo abakristu bemeraga muri rusange ku Butarasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya bibaye Ihame Ridakuka. Iyo ingingo iyi n’iyi muri Kiliziya yiswe IHAME, iba ibaye ingingo ya ngombwa mu ziranga imyemerere y’umuyoboke wa Kristu muri Kiliziya. Ni ukuvuga ko umuntu wese wabatijwe muri Kiliziya waramuka ashatse kubikerensa cyangwa akanabihakana ku mugaragaro aba yivanye mu bumwe bwa Kiliziya.
Nyuma y’imyaka ine ibyo bibaye, mu wa 1858, Bikira Mariya ubwe yoherejwe n’Imana aza guhamya ko Ihame Papa yemeje ari ukuri. Ku wa 11 Gashyantare, Bikira Mariya yatangiye kubonekera umukobwa witwa Bernadeta Soubirous ahitwa i Lourdes mu majyepfo y’Ubufaransa. Yamuhishuriye iryo hame agira ati: “Ndi utarasamanywe icyaha”. Nk’uko bigenda mu mabonekerwa yose, Kiliziya ntihita iyemeza. Nyuma y’imyaka ine, mu wa 1862, Kiliziya yatangiye kwemeza ko ibyabereye i Lourdes ari ukuri rwose. Nta gushidikanya kuri iryo Hame ry’ukwemera kwacu. Abakristu kuva kera bararyumvishe, Kiliziya yarishyizeho umukono, kandi Bikira Mariya ubwe yoherejwe kubisobanura. Uyu munsi twisunge Utarasamanywe icyaha, ni we ushobora kudusabira kugira ngo natwe dutsinde icyaha muri ibi bihe turimo.
Turebye ku masomo ya Liturjiya y’uyu munsi mukuru; Abakurambere bacu Adamu na Eva baracumuye, bahisemo gutega amatwi umushukanyi, barenga ku itegeko ry’Imana. Kubera ako gasuzuguro kabo byatumye Imana ibahana, maze guhera ubwo icyaha cyokama muntu, umuntu wese akavukana icyaha cy’inkomoko. Ni uko ubuzima bwacu bwa hano ku isi burangwa no kwibera mu cyaha, aho gutega amatwi ijwi ry’Imana riduhamagarira icyiza tugahitamo gutega amatwi Shitani idushuka yifashishije ibintu byo mu isi dutuyemo.
Bikira Mariya we kuva agisamwa ntiyigeze ahura n’icyaha kubera ko yari mu mugambi w’Imana kuva na kare, yaragenewe kuzaba Nyina w’ Imana Yezu Kristu. Imana yamusakajemo umugisha w’ijuru uturuka kuri Roho Mutagatifu ku bwa Yezu Kristu, kuruta abantu bose Imana yaremye, kuko yamutoye mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose ( ibisiza n’imisozi bitaratangira kuremwa…) igira ngo azayihore imbere ari umuziranenge n’intungane, nk’uko twabisoma mu isomo rya kabiri. Ubutarasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya rero, ni umutsindo w’Imana ku cyaha cyari cyarigaruriye muntu, ni n’ishingiro ry’amizero yacu, amizero yo gukora ugushaka kw’Imana, amizero yo gutsinda icyaha kubera ingabire y’Imana. Koko rero, ivuka rya Bikira Mariya ni intangiriro y’iremwa ry’isi nshya n’ibihe bishya byuzurizwa mu rupfu n’izuka bya Yezu Kristu. Ibyo Eva yari yaraboshye ku bw’ukutemera kwe, Bikira Mariya yabibohoye ku bw’ukumvira n’ukwemera bye. Mu kugereranya Mariya na Eva, Mariya tumwita “Nyina w’abazima bose”. Koko rero urupfu rwakuruwe na Eva kubera icyaha, naho Mariya azana ubugingo kubera kwemera no kumvira. Umuryango w’Imana ari wo Kiliziya, ntiwahwemye kubona ko Bikira Mariya ari Eva mushya. Eva wa mbere yari yaratsinzwe n’umushukanyi maze icyaha kirakwira, Eva mushya ari we Mariya Nyina wa Jambo yatsinze Sekibi yemera gukora ugushaka kw’Imana mu buzima bwe bwose.
Koko rero, nk’uko interuro y’isengesho rikuru ry’Ukaristiya ibivuga Kuri uyu munsi, Imana yamurinze kwandura ubusembwa bwose bw’icyaha cy’inkomoko kuko yamuteguriraga kuba Umubyeyi ukwiye kubyara Umwana wayo. Nk’uko kandi Pawulo mutagatifu yabigenuye mu Isomo rya kabiri, Bikira Mariya ni we Imana yatoye mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo azayihore imbere mu rukundo, ari intungane n’umuziranenge, abikesheje uwo yabereye Umubyeyi ; Yezu Kristu. Ni yo mpamvu, mu Ivanjili, Malayika Gaburiyeli, igihe azaniye Bikira Mariya ubutumwa bwo kuzabyara Umwana w’Imana, yamusuhuje agira ati « Ndakuramutsa mutoni w’Imana ; Nyagasani ari kumwe nawe. » (Lk 1, 28). Bikira Mariya rero ni utasamanywe icyaha mbere na mbere kuko Imana yamurinze inenge y’icyaha kuva agisamwa kandi ikamusesekazamo inema zayo, agahebuza abagore bose umugisha atari n’abagore gusa ahubwo ikiremwa cyose cyaremwe n’Imana. Uwo Mubyeyi yambitswe ikamba asumba n’Abamalayika b’Imana.
Bavandimwe, uyu munsi ntituririmbe gusa Bikira Mariya, ahubwo tumwigireho natwe “guhora imbere y’Imana mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge”. Bikira Mariya ni urugero rw’ubutungane mu gucisha make no kwiyoroshya. Ubwo bwiyoroshye bwe tububona mu buzima bwe bwose, no mu ivanjili Luka aratubwira ukuntu yagize impungenge abwiwe ko agiye gusama akazabyara Umwana w’Imana…Mu byukuri ziriya mpungenge ntizigarukira ku kuba nta mugabo …ahubwo nka Mariya mu kwiyoroshya yibaza ukuntu aciye bugufi, yakwibaza ubukuru bw’ubutumwa ahawe agasanga bidahura! Tumwigireho kwiyoroshya cyane cyane imbere y’ibidusumbye twoye kwisumbukuruza. Tumwigireho kwitegura neza Yezu Kristu, kumwakira no kumushyikiriza abavandimwe bacu, dore ko turi no mu minsi y’Adiventi. Umunsi mwiza kuri buri wese ukunda Yezu Kristu n’Umubyeyi we Bikira Mariya Utasamanywe Icyaha. Maze twese hamwe tuti:Bikira Mariya utasamanywe icyaha, udusabire twese abaguhungiraho, Amen.
Add comment
Comments