INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 1 CYA ADIVENTI, UMWAKA C

Published on 30 November 2024 at 15:48

AMASOMO: Yer 33, 14-16; Zab 25(24); 1 Tes 3, 12-4, 2; Lk 21, 25-28. 34-36

Mube maso kandi musenge igihe cyose

 Iki cyumweru cya mbere cya Adiventi, ni cyo gitangira umwaka mushya wa Liturjiya, dutangiye umwaka wa Liturjiya C. Ni igihe cyo gutegereza amaza y’Umukiza. Twizihiza rero amaza ya Nyagasani ku buryo butatu : Nyagasani waje mu isi mu bihe byahise, twizihiza ukuvuka kwe ku munsi wa Noheli. Nyagasani kandi aza adusanga buri munsi mu buzima bwacu iyo twemeye kumwakira. Naho uburyo bwa gatatu, ni ukuzirikana amaza ya Nyagasani mu ikuzo ku ndunduro y’ibihe. Akaba adusaba kuba maso no kwitegura ku buryo bugaragara iryo hindukira rye yuje ikuzo.

Mu gukomeza iyi nyigisho yo mu ntangiriro z’iyi  Adiventi y’uyu mwaka mushya wa liturjiya, nejejwe  no kubifuriza ineza n’amahoro twagabiwe n’umwami wacu Yezu Kristu dore ko kuri iki cyumweru tunatakamba dusaba amahoro mu karere k’ibiyaga bigari. Tuzi neza ko ari akarerere kadahwema kugaragaramo ibibangamira amahoro byinshi. Akarere karangwa n’amakimbirane menshi akenshi akemurwa nabi akaba nyirabayazana w’andi mabi kurushaho. Nyamara burya ngo hari ibintu bitatu biranga amakimbirane muri rusange : ni kimeza (1), ni ngombwa (2), si meza kandi si mabi (3). Inzira zo gukemura amakimbirane ziri ukubiri. Hari inzira z’urugomo n’inzira z’amahoro. Iyo uyakemuje urugomo birushaho kuba bibi ; yakemurwa mu nzira y’amahoro ibintu bigatungana.

Dukwiye rero gusenga cyane dusaba Nyagasani Yezu Kristu amahoro, urukundo, ubumwe n’ubwiyunge nyabwo, atari ibi bihugu byacu gusa ahubwo isi muri rusange.

Amasomo twateguriwe kuri iki cyumweru  afite inyigisho nyinshi zadufasha kurushaho kuzirikana uko tugomba gutegereza umukiza. Ingingo y’ingenzi tuzirikana uyu munsi muri aya masomo ni ukuba maso. Yezu ati : « Mube maso kandi musenge igihe cyose (…) kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu ». Kuba maso si ugukanura amaso, ahubwo ni ukwirinda uburangare ubwo ari bwo bwose, twumva inama Roho Mutagatifu atugira. Ni ukudaheranywa n’iby’isi ngo dutwarwe umutima no gushaka imibereho, bitwibagize guharanira ubugingo bw’iteka. Pawulo Mutagatifu abitugiramo inama agira ati « Igihe cyose muhore musenga kandi mwambaza ku buryo bwose mubwirijwe na Roho » (Ef 6, 18a). Ese muvandimwe ujya wibuka ko waremwe mu ishusho ry’Imana kandi ko wakijijwe n’amaraso ya Kristu yameneye ku musaraba nkuko ijambo ry’Imana ribitwibutsa? Icyo Imana igushakaho mbere na mbere ni ubutagatifu : « Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane» (Mt 5, 48). Ubutungane bw’Imana uzabukesha kumenya ko ari bwo watorewe kuva ukivuka, ukabwerekezaho ibitekerezo byawe n’amagambo yawe n’imirimo yawe, n’ibyago ugira, mbese uko umeze kose mu buzima bwawe bwose. Bitabaye ibyo, ntiwaba ubereyeho icyo Imana yakuremeye n’icyo ikuzigamiye mu bugingo bw’iteka. Yezu yaba yarapfiriye akamama kuri wowe.

Mu isomo rya mbere, umuhanuzi Yeremiya arahumuriza umuryango w’Imana (Israheli) wajyanywe-bunyago i Babiloni kubera ibyaha byabo. Bageze mu mahanga bibuka ubugomera-Mana bwabo batakambira Uhoraho yibuka umuryago we, yohereza umuhanuzi ubamenyesha ko uburokorwe bwabo buri hafi : « Nzagoborera Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka ; azaza ari umwami ufite ubushishozi, uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu. Ku ngoma ye Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri ‘Uhoraho ni we butabera bwacu’ » (Yer 23, 5-6).

Mu buzima bwacu bwa gikristu usanga tujya mu misa no mu yandi makoraniro y’abakristu n’ubwo hari n’abandi usanga babaho nk’aho bageze mu ijuru ryabo ku buryo kujya mu misa cyangwa mu yandi makoraniro yo gusenga kuri bo ari uguta igihe. Uyu munsi Yezu arabwira buri wese gukanguka kuko tutazi igihe umwana w’umuntu azazira.  Aradukangurira kwitonda ngo hato imitima yacu itazahera mu bucogocogo bw’isi tukibagirwa icy’ingenzi.

Mu Ivanjili ya none Yezu aratubwira amagambo tumenyereye kumva. Ni amagambo asa n’ateye ubwoba, ariko anaduhumuriza atubwira ko tugomba gukomera. Mu gihe dutegereje ihindukira rye hari ibyo dusabwa gukora kugira ngo tutazatungurwa. Ese twe tubayeho dute? Ese turi maso cyangwa turasinziriye? Ese ubusambo, isindwe n’utundi ducogocogo tw’imibereho ya none biracyari muri twe? Buri wese yakwiha igisubizo akurikije uko abayeho uyu munsi.

Kuri iki cyumweru turasabwa kuba maso, urubanza tuzacirwa turaruzi ni itegeko ry’urukundo. Twakunze dute abavandimwe baciye bugufi Nyagasani yadushyize iruhande. Ngabo abazaducira urubanza. « Ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi ni jye mwabaga mubigiriye (...) ibyo mutagiriye umwe muri abo baciye bugufi, ni jye mutabigiriye » (Mt25, 31-46). Yezu Kristu aradushishikariza gukomera ku rugamba no kudacibwa intege n’imibereho ya none aho buri wese ubona yihugiyeho, aho abantu benshi bibereyeho nk’abatazi Imana, aho abantu batari bake usanga birukira imico y’ahandi ngo ni ibigezweho. Pawulo atugira inama yo kubyirinda agira ati  «Ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye » (Rom 12, 2) Kwitwa umukristu ni ishema ryacu ni nabyo biduha agaciro. Ibyo bizagaragarira mu mibanire yacu n’Imana ndetse n’abavandimwe bacu: « Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari » (Gal 5, 24). Icyo Yezu Kristu adusaba none ni ukumubera abahamya turangwa n’ukwemera gushyitse kuzagaragarira mu rukundo dukundana: « Ngiri itegeko mbahaye : nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze »(Yoh 15, 12). Ubuhamya umukristu wese asabwe kugaragaza ni urukundo rwa rundi rugera no ku banzi. Ni urukundo rumenya kubabarira abaducumuyeho no kubasabira ku Mana nka Sitefano: “Nyagasani ntubahore iki cyaha”(Int 7, 60).

Bavandimwe dukomeze tuzirikane ku nama nziza Pawulo atugira ati : « Mwifate ku buryo bushimisha Imana, nk’uko twabibigishije ; ni ko musanzwe mubigenza, ariko noneho murusheho» (1 Tes 3, 12-4, 2).

Ndangije nshishikariza buri wese kwigomwa agirira abakene, kwitanga agirira Kiliziya ya Yezu Kristu iri iwacu aho dutuye, no gusenga asabira isi kugira ngo igire amahoro ya Kristu wavukiye i Betelehemu.

Dusabe

Nyagasani Yezu Mukiza wacu, ni wowe utuburira buri munsi ugira uti « Mwitonde rero, hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe, n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo. » Uzi intege nke zacu, uzi ibishuko birwanira mu mitima yacu, uzi imibereho yo kuri iyi si kuko wayibayemo. Uratubwira kandi uti “Mube maso kandi musenge igihe cyose.” Ibyo wabiduhayeho urugero mu mibereho yawe hano ku isi, kuko waranzwe n’isengesho amanywa n’ijoro. Natwe twigishe gukora ugushaka kwa So, nk’uko wabyivugiye uti “ibyo kurya bintunga ni ugukora icyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we” (Yoh 4, 34). Twigishe gusenga no kurangiza ugushaka kwawe mu buzima bwacu bwa buri munsi kandi tubitoze n’abandi. Amen

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador