Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, ku wa 28 Ugushyingo

Published on 30 November 2024 at 16:22

Amasomo: Iz7,10-14; Ef1,3-12; Lk 1, 26-38/ Yh1,1-5;9-11

Dore ngaha umwari asamye inda

 Kuri munsi nkuyu muri Kiliziya y’u Rwanda by’umwihariko na Kiliziya y’isi yose turahimbaza Umunsi Mukuru Ukomeye wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho. Turazirikana igihe BM yaje ino iwacu mu Rwanda kudusura, adatembera ahubwo atuzaniye ubutumwa budushishikariza kwisubiraho no kwihana inzira zikigendwa. Turibuka ko kuva taliki 28/11/1981 kugeza taliki 28/11/1989 uwo Mubyeyi utagita inenge yabonekeye abakobwa batatu bari abanyeshuri I Kibeho, maze akatubwira ko ari Nyina wa Jambo.

Uko byagenze: Ku italiki ya 28 Ugushyingo mu mwaka w’i 1981, mu ishuri ryisumbuye ry’ i Kibeho riyoborwa n’ababikira bo mu Muryango wa Benebikira, Bikira Mariya yatangiye kubonekera umwana w’umukobwa w’umwangavu witwa Alufonsina Mumureke. Nyuma ye haje kwiyongeraho abandi babiri aribo Nataliya Mukamazimpaka na Mariya Klara Mukangango. Ibonekerwa rya Nataliya na Mariya Klara ryarangiye mu mwaka w’i 1983 naho Alufonsina asezererwa na Bikira Mariya taliki ya 28 Ukwakira 1989. Hagati aho ariko, hiyongereyeho abandi benshi bavugaga ko nabo babonekerwa, ariko bose babarirwa hanze y’ishuri ry’i Kibeho. Nyuma y’igenzura rikomeye kandi rikoranywe ubushishozi, uwari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Nyakwigendera Musenyeri Misago Agusitini, yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho, akiyereka abanyeshuri batatu navuze haruguru. Abo kandi ni nabo Kiliziya y’isi yose yatangaje ko babonekewe na Bikira Mariya. Iryo yemezwa ryabaye taliki ya 29 Kamena mu mwaka w’i 2001. Uwabonekeye abo bana b’abanyeshuri yaje avuga ko yitwa Nyina wa Jambo, ni yo mpamvu mu Rwanda taliki ya 28 Ugushyingo, Bikira Mariya ahimbazwa kuri iryo zina. Ni na wo munsi ukomeye cyane uhimbazwa i Kibeho, kuko Kiliziya y’u Rwanda iba ihimbaza Bikira Mariya w’i Kibeho nyine. Nta munyarwanda wakagombye kuba “Ntibindeba” ku byabereye i Kibeho, kuko ubutumwa Bikira Mariya yahatangiye bureba buri wese. Bikira Mariya yazanywe mu Rwanda no guhamagarira Abanyarwanda ndetse n’abatuye isi guhinduka.

Bavandimwe, Uyu munsi ukwiye kutubera umwanya wo gusingiza uwo mubyeyi w’Imana watubyariye Jambo. Amasomo matagatifu tuzirikana kuri uyu munsi mukuru aradufasha kuzirikana ibanga ry’uwo Mubyeyi.

Nk’uko isomo rya mbere ryabitubwiye, ahagana mu mwaka wa 20 mbere ya Yezu Kristu, ni ukuvuga mu mwaka wa 728 w’ishingwa rya Roma, mu gihe Umwami Herodi yatangiraga kuvugurura Ingoro y’Imana I Yeruzalemu, ni bwo indi Ngoro yariho yubakwa mu ituze n’Imana mu nda ya Anna muka Yowakimi. Icyo gihe uwahawe izina rya Mariya yari hafi kuvuka mu majyaruguru y’iyo ngoro ya Herodi ari nawe wari ugiye kuzabera Imana Ingoro nyayo mu nsi. Ni Ingoro idashobora gusenywa n’abantu, ahubwo ‘ amasekuruza yose akazamwita umuhire’ ( Lk2,47). Imana ubwayo yamutuyemo, kuko yabaye nyina wa Jambo wigize umuntu, akabyara Emanweli, Imana ihorana n’abantu, nkuko abahanuzi bari barabivuze uko ibisekuru byasimburanye.

Isomo rya mbere rya none, ritubwira uko umuhanuzi Izayi yahanuye ukwigira umuntu kwa Jambo. Aragira ati: “Dore umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanweli” ( Lk7,14b). Uwo mwana wagombaga kuzavuka yari afite inshingano zo kurangiza ugushaka kw’Imana.

Ubu buhanuzi bwa Izayi mu gihe cyabwo hari uko bwumvikanaga. Umwari uvugwa aha bamwe bakekaga ko yaba yari umugore muto w’umwami Akhazi nyina wa Hezekiya wasimbuye ise ku ngoma ya Yuda. Abandi bagakeka kuba umugore w’umuhanuzi Izayi dore ko nyuma y’ubwo buhanuzi umugore we yahise abyara. Abandi bati ashobora kuba ari umugore utazwi, Akhazi yagombaga gufatiraho ikimenyetso. Ibyo ni ibyo mu gihe cya Akhazi. Nyamara ibyakurikiyeho byagaragaje ko nyuma y’ibyo hari ibindi byari byihishe inyuma y’ibyavugwagwa icyo gihe, nuko biza kurangira uko Imana yari yabitumye umuhanuzi wayo bigaragaje ko uwo mwari ari Mariya nyina wa Jambo duhimbaza none.

Mu Ivanjili turumva uko Malayika w’Imana yatumwe kuri Mariya kumumenyesha inkuru y’uko agiye kubyarira isi umukiza ari we Kristu Nyagasani.Malayika yamusanze iwabo amaze kumusuhuza mu ndamutso itunguranye yongeraho ati “ Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru…( Lk1,31-33). Yozefu ntaho avugwa mu birebana n’uyu mwana. Mariya azamwita Yezu, Yozefu abyemere.  Ni koko muri Bikira Mariya Imana yongeye kurema bundi bushya, kuko ari we Eva mushya. Mariya ati : ‘Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nkuko ubivuze.’ Icyari cyarananiye Eva wa kera, ni ukwemera kuba umuja wa Nyagasani; kumvira Imana muri byose. Ukwemera kwa Mariya kwasibanganyije amateka ya Eva wa kera utari warashoboye kwemera ugushaka kw’Imana. Ni aho Sekibi yatsindiwe, biturutse kuri Bikira Mariya.

Bavandimwe, inyigisho ikomeye dukura mu masomo ya none, ni iyo gukomera mu kwemera tukabaho mu bwiyoroshye kuko aribyo bifasha mu kureka ukuzuzwa k’umugambi w’Imana kuri twe. Tugomba kubaho mu mizero ko umugambi w’Imana udashobora kuburizwamo n’imigambi y’abantu kabone n’iyo byatinda, amaherezo bigerwaho. Gushidikanya ko Imana ishobora byose, nka Akhazi, bihagarika ubushobozi bw’Imana kuri twe. Twirinde rero kubangamira umugambi w’Imana maze nka Bikira Mariya, dutere ejuru tugira tuti: “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.” BM nadufashe kwisubiraho no kugarukira Imana iminsi yose y’ubuzima bwacu nk’uko yaje kubitwibutsa I Kibeho.

Barahirwa abagana Bikira Mariya w’i Kibeho bitari amatsiko masa, ahubwo bagamije gusaba Bikira Mariya ngo abasabire kuba ingoro Roho w’Imana aturamo. Abo bahabwa ingabire yo guhinduka, maze bakaba abahamya b’ukuri b’ibyo bemera. Abo kandi bagashobora gusenga mu kuri, kubaha Bikira Mariya no kwirinda kumubabaza. N’iyo bahuye n’ibigeragezo mu buzima bwabo, bumva ko ari nta mukristu ushobora kubaho adahetse umusaraba we, kugira ngo ashobore gukurikira Yezu. Abo bashobora gusabira isi yacu amahoro akomoka ku kuri, ubutabera n’ukubahana. Bimwe byose bisanzwe mu butumwa Nyagasani Yezu ubwe yatwigishije, ni byo Bikira Mariya yaje kutwibukiriza iwacu mu Rwanda i Kibeho.

ZIMWE MU NGINGO Z’UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA I KIBEHO: 1. Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa

  1. Nimusenge ubutarambirwa kandi musabire isi kugira ngo ihinduke: isi imeze nabi, igiye kugwa mu rwobo: aribyo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira. Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo.
  2. Agahinda ka Bikira Mariya: ku itariki ya 15.8.1982, Bikira Mariya yabonetse arira cyane afite ishavu ryinshi kubera abantu b’iki gihe barangwa n’ukwemera guke n’ukutihana. Abantu badohotse ku migenzo myiza, bitabira ingeso mbi. Bica amategeko y’Imana uko bishakiye.
  3. Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri. Ayo magambo Bikira Mariya yayabwiye Alufonsina mu bihe bya mbere by’ibonekerwa rye kandi amusaba kujya ayasubiriramo abantu.
  4. Agaciro k’ububabare mu mibereho y’abantu no mu buzima bwa gikristu. Ku mukristu, ububabare ni ngombwa kugira ngo azagere mu ikuzo ry’ijuru.« Ntawe ugera mu ijuru atababaye » Umwana wa Mariya ntatana n’umusaraba(imibabaro). Kubabara kandi ni inzira yo guhongerera icyaha cy’isi no kwifatanya na Yezu na Mariya mu gukiza isi. Ni byiza kwakirana ukwemera n’ibyishimo imibabaro yose, kwibabaza no kwigomwa kugira ngo isi ihinduke.

6.“ Nimusenge ubutitsa kandi nta buryarya” : abantu ntibagisenga, kandi no mu basenga abenshi ntibasenga uko bikwiye. Bikira Mariya yasabye ababonekewe gusabira isi kenshi, no gutoza abandi gusenga no gusenga mu kigwi cy’abadasenga. Bikira Mariya arasaba gusenga tubikuye ku mutima kandi nta buryarya.

  1. “Kubaha no kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya” hari uburyo bwinshi bwo gusenga. Bikira Mariya aratugira inama yo kuvuga Rozari kenshi tubikuye ku mutima.
  2. Ishapule y’Ububabare burindwi bwa Bikira Mariya. Ubutumwa bw’iyo shapule bwahawe Mariya Clara Mukangango. Ni ishapule yigeze kujya ivugwa ariko iza kwibagirana. Bikira Mariya arayikunda cyane kandi yifuza ko yakwitabwaho ikavugwa ku isi yose. Ariko iyo shapule ntisimbura Rozari Ntagatifu.
  3. Kubaka Shapeli ebyiri zibutsa Bikira Mariya i Kibeho.
  4. Gusenga ubutitsa dusabira Kiliziya, kuko amakuba akomeye ayitegereje (Ibyo Bikira Mariya yabibwiye Alufonsina ku itariki ya 15 Kanama 1983 n’iya 28 Ugushyingo 1983).

Umubyeyi Bikiramariya adusabire, twemere dusenge nta buryarya, duhinduke abana b’Imana koko ! Mwebwe mwese mukunda uyu Mubyeyi wadusuye iwacu i Rwanda ndamubaragije, azahore abahakirwa ku Mwana we Yezu Kristu.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador