UBUTUMWA BWO KU MUNSI MUKURU UKOMEYE WA BIKIRA MARIYA MWAMIKAZI WA KIBEHO (mu Rwanda) (Taliki ya 28 Ugushyingo)

Published on 27 November 2024 at 17:40

Amwe mu masomo yakwifashishwa:Iz 7, 10-14; Gal 4, 3-7, Yh 1,1-5.9-14 Cyangwa Lk 1,26-38

Bavandimwe, Ku italiki ya 28 Ugushyingo mu mwaka w’i 1981, mu ishuri ryisumbuye ry’ i Kibeho riyoborwa n’ababikira bo mu Muryango wa Benebikira, Bikira Mariya yatangiye kubonekera umwana w’umukobwa w’umwangavu witwa Alufonsina Mumureke. Nyuma ye haje kwiyongeraho abandi babiri aribo Nataliya Mukamazimpaka na Mariya Klara Mukangango. Ibonekerwa rya Nataliya na Mariya Klara ryarangiye mu mwaka w’i 1983 naho Alufonsina asezererwa na Bikira Mariya taliki ya 28 Ukwakira 1989. Hagati aho ariko, hiyongereyeho abandi benshi bavugaga ko nabo babonekerwa, ariko bose babarirwa hanze y’ishuri ry’i Kibeho. Nyuma y’igenzura rikomeye kandi rikoranywe ubushishozi, uwari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Nyakwigendera Musenyeri Misago Agusitini, yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho, akiyereka abanyeshuri batatu navuze haruguru. Abo kandi ni nabo Kiliziya y’isi yose yatangaje ko babonekewe na Bikira Mariya. Iryo yemezwa ryabaye taliki ya 29 Kamena mu mwaka w’i 2001. Uwabonekeye abo bana b’abanyeshuri yaje avuga ko yitwa Nyina wa Jambo, ni yo mpamvu mu Rwanda taliki ya 28 Ugushyingo, Bikira Mariya ahimbazwa kuri iryo zina. Ni na wo munsi ukomeye cyane uhimbazwa i Kibeho, kuko Kiliziya y’u Rwanda iba ihimbaza Bikira Mariya w’i Kibeho nyine. Nta munyarwanda wakagombye kuba “Ntibindeba” ku byabereye i Kibeho, kuko ubutumwa Bikira Mariya yahatangiye bureba buri wese ku buryo bwihariye tutibagiwe n’isi yose. Bikira Mariya yazanywe mu Rwanda no guhamagarira Abanyarwanda ndetse n’abatuye isi guhinduka.

AMATEKA Y’IBONEKERWA RY’I KIBEHO

“Ndi Nyina wa Jambo”

Ku italiki ya 28 Ugushyingo mu mwaka w’i 1981, mu ishuri ryavuzwe haruguru habereye ibintu bidasanzwe. Ubwo hari mu ma saha ya nyuma ya saa sita abana barangije gufungura, ariko bakiri hamwe mu cyumba cy’amafunguro. Alufonsina Mumureke wari ageze mu kigero cy’imyaka cumi n’itandatu, yumva ijwi ryoroheje rimuhamagara mu kinyarwanda rigira riti : “Mwana wanjye”. Ubwo nawe ahaguruka bwangu akurikira iryo jwi ridasanzwe mu kirongozi, maze abona umugore ufite ubwiza buhebuje amuhagaze imbere. Yari yambaye umwambaro wera kandi yitwikirije umwenda w’ubururu mu mutwe, ugakomeza ugana inyuma. Ibiganza bye byari bibumbiye mu gituza, ariko intoki zireba hejuru. Nta nkweto yari yambaye. Alufonsina amubazanya igihunga agira ati : “Uri nde ?” Uwo mugore amusubiza bwangu avuga ati : “Ndi Nyina wa Jambo”. Alufonsina ahagarara yemye nk’ufashwe n’umuriro w’amashanyarazi, agumya kwitegereza uwo mugore, ariko kandi akanibaza uburyo “Nyina wa Jambo” yaje mu kirongozi cy’ishuri ryabo. Bikira Mariya yongera kumubaza ati : “Ni nde ukunda cyane ?” Alufonsina wari usanzwe ari umwana uvuka mu muryango w’abakristu kandi nawe agerageza kuyoboka iyo nzira, asubiza adatindaganije ati : “Nkunda Imana na Bikira Mariya wabyaye Yezu”. Mariya yumvise icyo gisubizo, asagwa n’ibyishimo, maze abwira Alufonsina ati : “Nazanywe no kugukomeza, kuko numvise amasengesho yawe”. Yongeraho ati : “Ndifuza ko incuti zawe zikomera mu kwemera, kuko zitemera bihagije”. Ubwo Alufonsina yatangiye kuvuga amasengesho yoroheje, naho “Nyina wa Jambo” azamuka ajya ejuru, umwana we agumya kwitegereza uko uwo mubyeyi utagira uko asa arembera. Ibyo byamaze nk’iminota cumi n’itanu. Abageragezaga kumuvugisha cyangwa se kumunyeganyeza ntibagira icyo bageraho, kuko yari ameze nk’umuntu wafashwe n’ubujeni bukomeye cyane. Na none, nta muntu numwe wemeye iby’ibonekerwa rye, ahubwo bamwe batangiye gukeka ko yarwaye indwara idasanzwe, dore ko avuka i Kibungo, aho Abanyarwanda benshi bavugaga ko haba ibirozi byihariye. Bukeye bwaho, iyo “Ndwara” (nkuko byavugwaga icyo gihe) yongera kumufatira mu cyumba abanyeshuri bararagamo. Ngo Bikira Mariya yamubonekeye atari umuzungu nk’uko bakunze kumubona ku mashusho. Ahubwo Alufonsina avuga ko atashoboraga kumenya ibara ry’uruhu rwe. Icyo yemeza ni kimwe : uwo mubyeyi yari afite ubwiza butagereranywa. Nyuma y’ayo mabonekerwa y’ikubitiro, hafi buri wa gatandatu Alufonsina yagumaga kubonekerwa n’uwo mubyeyi. Bamwe bakabifata nk’ukuri, abandi bakavuga ko uwo mwana yasaze . Ntibyari bimworoheye kugumya kuba ikigeragezo mu bandi bana, dore ko ari bwo yari agitangira umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye. Nyamara ibyo bigeragezo ntibyatumye acogora ku isengesho, bigera n’aho abandi bana bajya bamuzanira amashapule ngo abasabire umugisha ku Mubyeyi wo mu ijuru.

Igihe cyarageze Alufonsina asaba Bikira Mariya ko yakwiyereka n’abandi, bityo bose bakaboneraho ko ibimubaho atari ibyo yihangishaho. Indi mpamvu yamuteye gusaba uwo Mubyeyi wo mu ijuru kwiyereka n’abandi, ni uko abantu bose bamubazaga utuntu twinshi ku byo abona. Habayeho n’igihe aho abo bana bararaga habamo ibintu bidasanzwe biteye ubwoba, bituma ababikira bayoboraga iryo shuri bakoresha amazi y’umugisha y’i Lurude, kuko bumvaga ibikangaranya muntu byose bituruka kuri Sekibi. Ayo mazi amaze gushira, byabaye ngombwa ko basaba Alufonsina ngo azasabe Bikira Mariya amazi y’umugisha w’i Kibeho. Ibyo nabyo byateraga bamwe kwibaza byinshi.

Alufonsina amaze kugeza icyifuzo cye kuri Bikira Mariya cyo kumwinginga ngo aziyereke n’abandi bana, Bikira Mariya yamutumye kuri bagenzi be, ngo ababwire basenge bose, nibwo bamwe muri bo bazahabwa iyo mpano. Taliki ya 12 Mutarama mu mwaka w’i 1982, Nataliya Mukamazimpaka na we abonekerwa na Bikira Mariya mu cyumba abana bose baryamagamo. Nataliya uyu, yari afite umwihariko wo gukunda cyane Bikira Mariya kuva mu buto bwe, kandi akaba umwana utuje cyane. Yari ageze mu myaka cumi n’irindwi. Ngo Bikira Mariya yaje ari umugore mwiza cyane ; atari umuzungu cyangwa se umwirabura n’ubwo yamubonaga ari nk’umuntu usanzwe, afite umubiri mwiza kandi worohereye cyane. Akimubonekera, Nataliya yaketse ko abonekewe n’Umutagatifu. Ariko ku mugoroba wakurikiyeho, Bikira Mariya amuhishurira izina rye ati : “Ndi Nyina wa Jambo”.

Ku ncuro ya mbere, ubwo Nataliya yakekaga ko abonekewe n’umutagatifu, Bikira Mariya yamuhamagaye agira ati : “Nataliya mwana wanjye !” Undi nawe asubiza adatinze ati : “Karame !” Ubwo Bikira Mariya akomeza ikiganiro amubwira ati : “Nimusenge, nimusenge cyane kuko isi ari mbi. Mukunde cyane ibyo mu ijuru kurusha ibyo mu nsi, kuko biyoyoka vuba cyane. Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n’imibabaro myinshi kandi ikomeye. Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho. Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y’amazi y’ubuzima. »

Ayo magambo yavuzwe taliki ya 12 Mutarama, yari asobanutse, ariko kandi ateye n’ubwoba. Nataliya yayafashe nk’ubutumwa bukomeye ahawe, bityo n’ubwo yari asanzwe ari umwana ukunda gusenga no kwiyambaza Bikira Mariya, noneho arushaho. Nataliya yabonekewe na Bikira Mariya mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, nyuma amusezeraho.

Uwa gatatu wabonye Bikira Mariya, ni Mariya Klara Mukangango. Yatangiye kubona uwo mubyeyi wo mu ijuru taliki ya 2 Mata 1982. Ugereranije na babiri bamubanjirije, Mariya Klara yari umukobwa w’inkumi w’imyaka makumyabiri n’umwe. Yakundaga amaraha, kandi ntiyite ku bintu bijyana no gusenga. Yemwe ndetse, yari mu bageragezaga Alufonsina cyane, atanemera habe na mba ibyo by’amabonekerwa. Nyamara Bikira Mariya amaze kumwiyereka, yarahindutse ku buryo byatangaje abari basanzwe bamuzi. Nta mugayo kandi : yahawe ubutumwa bwo kwamamaza ishapule y’ububabare bwa Bikira Mariya. Mu mabonekerwa cumi n’atanu yagiriwe kugeza mu kwezi k’ukuboza 1982, Mariya Klara yabwirwaga ko isi igenda nabi cyane, ko u Rwanda rugeze ahakomeye, bityo abantu bakaba bagomba gusenga cyane no guhinduka. Uwa mbere ayo magambo yahinduye ni Mariya Klara ubwe. Ni byo koko : amaherezo umuntu ahinduka icyo avuga, agasa n’icyo agenda yinjiramo.

Umwaka wakurikiye intangiriro y’ibonekerwa waranzwe n’ukwiyongera kudasanzwe kw’abavuga ko babonekerwa. Haba i Kibeho, cyangwa hirya no hino mu Rwanda, abo bantu bagendaga bapfupfunuka nk’ibihumyo. Ibyo byatumaga abantu benshi bibaza niba iryo bonekerwa atari amarangamutima n’ihururu. Taliki ya 28 Ukwakira 1982, ni ukuvuga nyuma y’umwaka umwe gusa, abo bene kubonekerwa bari bageze kuri cumi na bane, naho nyuma y’imyaka ibiri, bari mirongo itatu na batatu ! Bamwe muri bo, bavuga ko babonekerwa na Bikira Mariya na Yezu, abandi bakemeza ko uretse Yezu na Bikira Mariya, babona n’abatagatifu. Ntibyagarukiye aho ariko : bamwe muri bo bihaye ubutumwa bwo kuzerera mu maparuwasi hirya no hino mu Rwanda ; haduka n’abafata inzira zo mu bihugu bikikije u Rwanda na kure yarwo nk’i Roma, za Canada n’ahandi. Ibyo byakorwaga mu gihe abandi bajyaga kuba mu ngo z’abayoboke ba Kibeho badafite icyemezo cy’ubuyobozi bwa Kiliziya. Muri bo hadutse n’abagaragara i Kibeho bazanywe no gutaranga abayobozi ba Kiliziya n’abategetsi, abavuga ko bafite ubutumwa bwihariye, yemwe hari n’uwatinyutse yemeza ko Bikira Mariya yamwemereye kumufotora ! Ako kavuyo kivangaga mu bimenyetso by’ukuri bigaragaza ko i Kibeho hari kubera ibintu bidasanzwe. Muri byo navuga nko gushishikara ku isengesho, gukora Ingendo Ntagatifu zigana i Kibeho, kwigomwa no gusiba, uguhinduka gufatika kw’abantu benshi, n’inyota yo kwiyegurira Imana muri benshi mu rubyiruko. Sinabura kuvuga urugendo-mayobera (voyage mystique) Alufonsina yakoze igihe cy’amasaha menshi taliki ya 20 Werurwe 1982, ndetse na Nataliya akarujyamo taliki ya 30 Ugushyingo uwo mwaka. Muri izo ngendo, aho bari babaga bameze nk’abapfuye rwose. Bagaruka mu mubiri, bagasobanurira abandi ibyo beretse bisa nk’ibyo mu kwemera kwacu twita “Ijuru, Purigatori n’Umuriro utazima”. Bongeragaho ko uwabatwaraga yababwiraga ngo bahitemo aho bashaka kuzajya nyuma y’ubu buzima. Ibyo bikaba bibafitiye akamaro cyane mu kumenya uko bagomba kwitwara mu bibazo byose bazahura nabyo muri iyi si. Ibindi bimenyetso bikomeye, ni nko gusiba kurya no kunywa igihe kirekire. Abo bana babikoraga bakurikiranwa n’abaganga hamwe n’abandi basobanukiwe n’iby’ubuzima, bakemeza ko ibyo bintu ari indengakamere.

Iyo mvange y’ibisobanutse n’ibijijisha yateje ibibazo bitoroshye no guhuzagurika muri rubanda, dore ko kubera imbaga y’abantu bahururiraga i Kibeho abenshi muri bo badakoresha ubushishozi bitari byoroheye Ubuyobozi bwa Kiliziya y’u Rwanda gufata icyemezo gikomeye. Byabaye ngombwa ko ubwo buyobozi bugenda gahoro gahoro, kugeza ku cyemezo ndakuka cyatangajwe taliki ya 29 Kamena 2001 n’uwari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, ari nayo paruwasi ya Kibeho ibarizwamo.

Amabonekerwa y’i Kibeho, yabaye aya mbere muri Kiliziya y’u Rwanda. Twari tumenyereye kumva amabonekerwa yabereye i Lurude, i Fatima n’ahandi. Birumvikana rero ko ibyo bintu byahuruje abantu benshi, baba abanyamatsiko cyangwa se abemera.

Igihe amabonekerwa y’i Kibeho yatangiraga, Paruwasi ya Kibeho yari muri Diyosezi ya Butare. Icyo gihe iyo Diyosezi yayoborwaga na Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi wihutiye gushyiraho komisiyo ebyiri zo gukurikirana ibibera i Kibeho. Izo komisiyo ni iy’abaganga n’iy’abahanga muri Tewolojiya.

Komisiyo y’abaganga yatangiye imirimo yayo taliki ya 20 Werurwe 1982, naho iy’abahanga mu bya Tewolojiya itangira taliki ya 14 Gicurasi 1982. Umubare w’abavugaga ko babonekerwaga, watumye komisiyo zombi zihitamo abantu umunani b’ibanze, aba ari bo zikurikirana mu bwitonzi bwinshi. Ibyo ariko ntibyavugaga ko bibagiwe n’abandi. N’ubwo buri komisiyo yakoraga mu bwigenge, n’ubwisanzuye, zombi zayoborwaga n’amabwiriza ya Kiliziya arebana n’ibijyana n’amabonekerwa yari yaratangajwe na Papa Pawulo wa VI . Imirimo y’izo komisiyo niyo yatumye Musenyeri Gahamanyi atangaza amabaruwa ya gitumwa anyuranye yo kumenyesha rubanda uko rugomba kwitwara. Ibarwa ya mbere yanditswe taliki ya 30 Nyakanga 1983 ; iya kabiri taliki ya 30 Nyakanga 1986. Hari rero n’iya 15 Kanama 1988, yemezaga ko i Kibeho ari ahantu abakristu bashobora guhurira bagasenga, bagataramira Umubyeyi kandi bagahabwa n’amasakramentu ya Kiliziya.

Musenyeri Gahamanyi amaze kubona akavuyo kari kuvuka mu mabonekerwa n’akajagari biri guteza mu gihugu no mu myemerere, yafashe icyemezo cyo gutangaza ko abantu bigira intumwa hirya no hino ku isi, n’abata iwabo bakajya kuba mu miryango y’abayoboke ba Kibeho ari nta muntu n’umwe ubatuma. Bityo, ibyo bakoraga bikaba ari nta muntu n’umwe wo mu buyobozi bwa Kiliziya wagombaga kubibazwa. Ibyo byatangajwe n’uwo Mushumba mu ibaruwa ye ya gitumwa yo ku wa 30 Nyakanga 1986.

Ikindi ubuyobozi bwa Kiliziya bwakoze nyuma y’ubushishozi buhagije, ni ugutangaza ku mugaragaro ko i Kibeho hakomeza kubera amahuriro matagatifu. Icyo cyemezo gikomeye cyatangajwe na Musenyeri Gahamanyi, taliki ya 15 Kanama 1988. Muri make, byabaye nko kuvuga ko ibyariho bibera i Kibeho bikorwa n’abakristu mu rwego rwo guhimbaza Imana no gutaramira Bikira Mariya, Kiliziya ibishyigikiye. Ibi ariko ntibyavugaga ko amabonekerwa yari yemewe. Ariko yari imwe mu ntambwe zaganaga kuri iryo yemerwa.

Taliki ya 30 Werurwe 1992, Diyosezi ya Butare “yabyaye” iya Gikongoro. Guhera ubwo, iyo Diyosezi nshya iyoborwa na Musenyeri Misago Agustini wari Padiri Mukuru wa Seminari nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umwe mu bari bagize komisiyo ya Tewolojiya yakurikiranaga ibyaberaga i Kibeho. Musenyeri Misago yari azi neza iby’i Kibeho koko, kuko yari amaze gusohora igitabo gikomeye kuri ayo mabonekerwa. Muri icyo gitabo , Misago yerekanaga ibyiza Kibeho yari imaze kuzanira Kiliziya y’i Rwanda, akanagaragaza impungenge ziterwa n’abantu bihangishaho, ariko nta mwanzuro yatangaga kuko atari we byarebaga. Amaze kuba Umushumba wa Gikongoro, buri wese yabonaga ko imirimo y’amakomisiyo igiye kwihutishwa, hakanafatwa umwanzuro wa nyuma, dore ko Misago yahawe iyo Diyosezi mu gihe we ubwe yemezaga ko amabonekerwa yarangiranye n’isezererwa rya Alufonsina taliki ya 28 Ugushyingo 1989.

Icyemezo cya mbere Musenyeri Misago yafashe cyabaye icyo gutangiza iyubakwa ry’Ingoro yari yarasabwe na Bikira Mariya i Kibeho. Ibuye ry’ifatizo ryashyizweho taliki ya 28 Ugushyingo 1992. Taliki 20 Ugushyingo 1993, Musenyeri Misago ataha by’agateganyo Shapeli yafunguwe mu cyahoze ari icyumba abanyeshuri bararagamo, ari naho nyine abanyeshuri batatu batangiriye amabonekerwa yabo.

Igikorwa rudasumbwa ku mabonekerwa y’i Kibeho cyakozwe n’ubuyobozi bwa Diyosezi ya Gikongoro, ni icyabaye mu nkubiri yo guhimbaza Yubile y’imyaka ibihumbi bibiri y’ubukristu n’iy’ijana u Rwanda rumenye Inkuru nziza. Icyo gikorwa ni icyo kwemeza ku mugaragaro kandi ku buryo budasubirwaho, ko Bikira Mariya yabonekeye abakobwa batatu bo mu ishuri ryisumbuye ry’i Kibeho. Icyo cyemezo cyatangajwe taliki ya 29 Kamena 2001 muri Katedarali ya Gikongoro. Ubwo hari mu Misa yari iyobowe na Musenyeri Misago Agusitini, akikijwe n’intumwa ya Papa mu Rwanda, hamwe na bagenzi be b’Abepisikopi. Hari kandi Abasaserdoti, Abihayimana, n’imbaga y’Abakristu baturutse imihanda yose. Guhera uwo munsi, ibonekerwa ry’i Kibeho ryafashe intera idasubirwaho, kuko Kiliziya y’isi yose nayo yemeje ko mu Rwanda, Bikira Mariya yiyeretse abana batatu, akaganira nabo, kandi hagatangirwa ubutumwa bureba isi yose.

Ibyabereye i Kibeho ntibireba Abakristu gusa. Bireba abantu bose bafite ubushishozi, kandi bashobora gusesengura ibimenyetso by’ibihe. Kiliziya y’u Rwanda ishishikariza abana bayo kujya i Kibeho mu ngendo ntagatifu, by’umwihariko taliki ya 28 Ugushyingo.

UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA W’I KIBEHO

Nkuko twabivuze haruguru, amabonekerwa y’i Kibeho yashojwe ku mugaragaro m’Ukwakira k’umwaka w’i 1989 ubwo Alufonsina yasezererwaga na Bikira Mariya. Nyamara, nk’uko Musenyeri Misago yabitangaje mu ibaruwa ye yo ku wa 29 Kamena 2001, ubutumwa bw’ibanze tubusanga mu myaka ibiri ya mbere y’ayo mabonekerwa. Ni ukuvuga umwaka w’i 1982 n’uw’i 1983. Ibyakurikiyeho byose byari nko kunoza no gushimangira ibyari byaravuzwe muri iyi myaka yombi. Bikira Mariya yabwiraga buri mwana uko ashaka, ariko muri rusange akagaruka ku ngingo zimwe na zimwe ndi bubumbire muri izi z’ingenzi zikurikira:

  1. Guhamagarira abantu bose guhinduka

Ijambo ryakunze kugaruka mu mabonekerwa y’i Kibeho, ni iryo gushishikariza abantu guhinduka, kwisubiraho no kugarukira Imana. Bikira Mariya ntiyari agamije gutera Abanyarwanda cyangwa abantu muri rusange ubwoba. Umugambi w’uwo Mubyeyi ni uwo kwibutsa abantu ko Umwana we Yezu Kristu yazanywe no kubakiza, nyamara benshi bakaba bahitamo kumutera umugongo, bakohoka ku by’isi. Muri uwo murongo nyine, Bikira Mariya yakunze kuvuga ko “Isi imeze nabi”, ko “Yigometse ku Mana”, ku buryo ibyaha biyikorerwaho aribyo birigutuma “Igiye kugwa mu rwobo”. Bikira Mariya ntagarukira ku kuburira abantu gusa, ahubwo abereka n’inzira bakwiye kunyuramo kugira ngo bahinduke by’ukuri. Iyo nzira ni ukugarukira Inkuru Nziza, bityo uwahindutse akaronka amahirwe yo kutarimbukana n’isi hamwe n’abayo. Guhinduka kandi bijyana no kwihana, kwigomwa no kwamamaza Inkuru Nziza.

Ku bamenyereye imvugo ya Bibiliya, ubutumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho, ntabwo bwari ubutumwa bushya cyangwa se bufite icyo bwongera ku byahumetswe bitagatifu. Kandi ni koko: Ubutumwa bwuzuye tubusanga mu Byanditswe Bitagatifu. Bikira Mariya azanwa no kwibutsa, gushishikariza abantu no kubakebura ngo bagarukire icyo Umwana we yavuze.

Iyi ngingo ya mbere yibutsa inyigisho za Yohani Batisita, integuza ya Nyagasani Yezu. Yohani uwo yadutse yambaye umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya, agakenyeza umukoba aho gukenyeza imikandara ikomotse mu mpu z’inyamaswa z’ibyamamare. Ibyo kurya bye byari isanane n’ubuki bw’ubuhura. Yaje atandukanye cyane n’umukungu wo mu gihe cye “Wambaraga imyambaro myiza y’umuhemba n’iy’imyeru, buri munsi akarya by’agatangaza” (Lk 16,19). Ijambo rye ryabwiraga rubanda ko ibyahanuwe n’umuhanuzi Izayi bigiye gusohora (Iz 40,3-5), bityo buri wese akaba agomba kugira “Imigenzereze ikwiranye n’ukwisubiraho nyako” (Lk 3,8). Bikira Mariya yibutsa na none amagambo ya mbere y’Umwana Yezu ubwo yatangiraga kwigisha Inkuru Nziza mu Galileya. Yaragize ati : “Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza” (Mk 1,15). Amagambo nk’aya ni yo Kiliziya ihora isubiramo. Ibyo ibikora igera ikirenge mu cy’Intumwa za Nyagasani Yezu. Koko rero, guhera mu ntangiriro za Kiliziya Intumwa za Yezu zateye hejuru zivuga ziti : Nimwisubireho, Nimwicuze…buri buri umwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire za Roho Mutagatifu. Kuko Isezerano ari mwe ryagenewe... (Intu 2,38-39).

Kwisubiraho no kwigomwa bireba buri wese, kuko inzira Kristu yatwigishije y’urukundo atari inzira yoroshye. Ni Roho Mutagatifu wenyine, wawundi wasendereje Bikira Mariya ububasha bw’Umusumbabyose, ushobora kubidushoboza.

  1. Gusenga bizira uburyarya

Bikira Mariya yasabye kenshi abana yiyerekaga gusenga kenshi kandi mu kuri. Yongeragaho ko ubwo butumwa bureba abantu bose. Bikira Mariya asaba abasenga bose gusenga cyane kandi bagasenga batabishyiramo uburyarya n’ikinyoma. Aragira ati : “Musenge kenshi kandi cyane. Musabire abadasenga, cyangwa se abasengera ku kinyoma”.

Gusenga ubutitsa ni inshingano Yezu yahaye Kiliziya ye. Uretse kuba na We ubwe yarasengaga cyane kandi akanabitoza abigishwa be, mbere yo kwitanga yarababwiye ati : “Nimube maso kandi mwambaze, kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko. Umutima w’umuntu uharanira ibyiza, naho umubiri wo ukagira intege nke”(Mt26,41).

Gusenga ku mukristu nabigereranya nko kuba mu mazi ku ifi. Uko umubiri ukenera ibiribwa n’ibinyobwa, ni nako roho ya muntu nayo ikenera ibyayo biribwa aribyo: isengesho, amasakramentu n’ijambo ry’Imana. Nyamara n’ubwo ijambo “gusenga” rivugwa kenshi, gusenga mu kuri si ibintu byoroshye. Kugira ngo muntu asenge by’ukuri, agomba kuba afite umutima ukeye.

Koko rero, niba “Gusenga ari ukuganira n’Imana nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we”, kugira ngo muntu abigereho, hari nibura ibintu bitatu agomba kubahiriza. Icya mbere, muntu agomba kumva no kwemera ko Imana ari umubyeyi we, nibura mu buryo yifuza uko umubyeyi w’ukuri agomba kuba ameze. Icya kabiri, ni ukumenya kuganira no mu buzima busanzwe, haba mu muryango cyangwa se mu bandi. Icya gatatu, ni ukugira igihe ngombwa mu mutima no mu mubiri kugira ngo ushobore kwinjira mu mushyikirano n’Imana.

Izi ngingo uko ari eshatu reka nzisesengure mu yandi magambo. Akenshi isura muntu yifitemo y’umubyeyi we, ishobora kumubuza cyangwa kumworohereza kwakira Imana nk’umubyeyi.

Icya kabiri, iyo witegereje imibereho y’abantu isanzwe, ubona ko kuganira by’ukuri bitoroshye. Habaho abantu bavuga bonyine abandi bakabaharira, hakabaho n’abicecekera rwose ku buryo utamenya icyo batekereza. Hari rero n’abaganira ariko bombi babeshyana kugira ngo ubuzima bukomeze, hakaba n’abavuga ubusa ngo batavaho biteranya kubera gutinya uwo bavugana. Ibi bintu bigaragara no mu misengere yacu. Koko rero, niba kuganira n’uwo tubona bitoroha, hacura iki ku Wo tutabona? Ni yo mpamvu bamwe bitiranya gusenga n’amaranga-mutima, cyangwa kuvuga amasengesho. Bakajya aho bakivugisha, ariko ntibagire umwanya wo gutega amatwi Imana kugira ngo isengesho ryabo rihinduke koko ikiganiro. Intambwe ikomeye umukristu agomba gutera kugira ngo ashobore gusenga mu kuri, ni iyo kuva mu bwoba bw’Imana, akajya mu cyubahiro cyayo. Burya ubwoba si ukubaha ahubwo bukura umutima ndetse bukanakurura kwanga uwo utinya. Naho icyubahiro cy’ukuri gishoboka imbere y’uwo ukunda, kuko uba ushobora no kumwisanzuraho. Urugero rufatika nyine turubona mu mabonekerwa y’i Kibeho: Abana babonekerwaga na Bikira Mariya babaga bisanzuye cyane kuri we, ku buryo hari n’ababibonagamo kumwubahuka.

Icya gatatu, muntu yigiramo ibitekerezo byinshi muri we kandi akenshi bivuguruzanya, ku buryo kugira umutima ukeye, n’umubiri uri hamwe bitamworohera. Ibyo byose rero bituma muntu abura igihe ngombwa cyo gusenga mu kuri.

Izi nzitizi uko ari eshatu, muntu ubwe ntashobora kuzitsinda. Ni yo mpamvu tugomba gutabaza Roho Nyirukuri; Roho utugira “Abana bishingiwe kibyeyi, agatuma dutera hejuru tuti ‘Abba ! Data !’. Roho uwo nyine afatanya na roho yacu guhamya ko turi abana b’Imana” (Rm 8,15-16). Muri uwo murongo, Roho w’Imana asukura isura y’Imana muntu yifitemo, akanamwigisha kuganira na Yo nk’umubyeyi, kandi akanakesha imitima n’imibiri yacu akoresheje umuriro we utwika ibitanyura Imana byose. Usenga ayobowe na Roho, ni we wenyine usenga mu kuri Bikira Mariya avuga, kuko isengesho rihindura ubuzima bwe. Kuri benshi intera iracyari ndende, ibyo kandi bibabaza cyane Bikira Mariya.

  1. Bikira Mariya Umubyeyi ushavuye

Ingingo ya gatatu igaruka mu butumwa bw’i Kibeho, ni agahinda, amarira n’ishavu bya Bikira Mariya. Kenshi Bikira Mariya yagaragaye arira, ariko birushaho mu ibonekerwa ryo ku wa 15 Kanama 1982. Ubwo hari ku munsi mukuru wa Asomusiyo, nyamara aho kwigaragaza nk’uje mu munsi mukuru we, aza yuzuye agahinda n’ishavu. Ikimushavuza nta kindi, ngo ni uko abantu bibereye mu buhakanyi no mu kunangira imitima. Ashavuzwa kandi ngo no kubona abantu benshi barahisemo imico mibi n’inyamaswa zitashobora, kugeza n’ubwo bamwe bashimishwa n’ikibi bakagiha n’isura nziza. Ngo amategeko y’Imana asuzugurwa ku mugaragaro, bamwe bakanywa icyaha woshye ugotomera amazi ! Agahinda ke karushaho kwiyongera iyo abona kuri bamwe ukwemera kwivanga n’ubuhakanyi kandi ngo bikaba bigenda byiyongera. Yakundaga gusubiriramo Alufonsina aya magambo “Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri”. Ni ngombwa rero gukoresha ubushishozi.

  1. Kwakira umubabaro ukiza

Kwakira umubabaro nk’inzira y’umukiro n’uburyo bwo kunganira Yezu mu mugambi we wo gukiza isi, ni ingingo ifite umwanya w’ibanze mu mabonekerwa y’i Kibeho. Na none ariko uwabibwiwe kenshi ni Nataliya Mukamazimpaka. Dore amwe mu magambo Bikira Mariya yabwiye uwo mwari mu ibonekerwa ryo ku wa 15 Gicurasi 1982 : « Nta muntu n’umwe ugera mu Ijuru atanyuze mu mibabaro” ; “Umwana wa Bikira Mariya ntatana n’imibabaro” n’andi menshi nk’ayo yo kumushishikariza kwakira ububabare.

Amagambo nk’aya atera abantu benshi ubwoba. Ni yo mpamvu benshi bakunda guhururira ibiterane bisaba gukiza, cyangwa se ingirwamadini zishyira imbere ibitangaza. Ni byo koko: nta muntu n’umwe wifuza kubabara. Nyamara rero, Yezu atubwira ko ushaka kuba umwigishwa we, agomba kwikorera umusaraba we akamujya mu nyuma. Pawulo Mutagatifu yarabishimangiye ati : “Ni ngombwa ko tunyura mu magorwa menshi, kugira ngo tubone kwinjira mu Ngoma y’Ijuru” (Intu 14,22). Ni ngombwa! Mbega ijambo rikomeye! Ubuzima bwa benshi mu batagatifu burabitwigisha. Uretse abahowe Imana ku mugaragaro, abenshi mu batagatifu babaga bafite uburwayi bukomeye, abandi bagatotezwa na bagenzi babo. Muri bo navuga Mutagatifu Alufonsi Mariya wa Ligori, Yohani w’Umusaraba na Tereza wa Avila, yemwe ndetse hafi yacu, hari mutagatifu Helena Gwera (1835-1914), wageze n’ubwo ahabwa akato mu muryango yari yaratangije, agakurwa ku buyobozi huti huti, agashyirwa ku ruhande kugeza igihe apfiriye.

5.Kubaha no kwiyambaza Bikira Mariya

Uwabonekeye batatu mu banyeshuri b’i Kibeho yababwiye ko ikizatuma bashobora gutsinda isi, ari ukumuha umwanya uhagije mu buzima bwabo. Bumwe mu buryo yagarutseho kenshi ni ukuvuga ishapule no kuzirikana amibukiro yose ya Rozari.

Ubundi buryo ari nabwo bwabaye nk’umwihariko w’amabonekerwa y’i Kibeho, ni ukugarukira Ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya. Iyo shapule yari isanzwe izwi mu Rwanda, ariko mu gihe cy’amabonekerwa yari yaribagiranye rwose. Uwahawe ubutumwa bwo kwamamaza iyo shapule ni Mariya Klara Mukangango. Yavugaga ko Bikira Mariya yamuhishuriye iyo shapule, ko ayikunda kandi ko yifuza ko yakwamamara hose muri Kiliziya.

Na none iyo shapule y’ububabare ntisimbura Rozari ntagatifu, ahubwo kuyivuga tuzirikana imibabaro irindwi Bikira Mariya yagize, biri mu murongo wo kumufasha gusabira isi.

Uburyo bwa gatatu Bikira Mariya yavuze bwo kumwubaha, ni ukumwubakira Ingoro i Kibeho nyine ahabereye amabonekerwa. Alufonsina yatangiye guhabwa ubwo butumwa taliki ya 16 Mutarama 1982, ariko na nyuma yagiye abugarukaho kenshi. Undi wakunze kuvuga iby’Ingoro ya Bikira Mariya ni Nataliya. Na none umukristu agomba guhora yiyibutsa ko ingoro ya mbere ya Roho Mutagatifu ari we ubwe. Ingoro z’amabuye kabone n’ubwiza zishobora kugira, ziguma kuba “Amabuye” nyine. Muntu waremwe mu ishusho y’Imana, agomba guharanira kuba ingoro ya Roho Mutagatifu. Pawulo Mutagatifu atinda kuri iyi ngingo yiyama abasambanyi muri aya magambo: « Ntimuzi se ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo, kandi ukomoka ku Mana maze mukaba nta bubasha mwifiteho ? Mwacungujwe igiciro gihambaye ! Nimusingize rero Imana mu mibiri yanyu » (1Kor 6,19-20).

Abashobora guha agaciro imibiri yabo nk’ingoro ya Roho Mutagatifu, ni bo bonyine bashobora kumva ko ingoro y’ibanze Bikira Mariya yavugaga ari bo ubwabo. Abo ni nabo bazi ko ingoro z’amabuye zo muri iyi si ari ishusho ry’Ingoro y’ukuri ibategereje muri Yeruzalemu nshya yo mu Ijuru. Ndavuga wa murwa utagira indi ngoro uretse “Nyagasani nyirizina, Imana ishobora byose, hamwe na Ntama” (Hi 21,22).

Barahirwa abajya i Kibeho batajyanywe n’amatsiko masa, ahubwo bagiye gusaba Bikira Mariya ngo abasabire kuba ingoro Roho w’Imana aturamo. Abo bahabwa ingabire yo guhinduka, maze bakaba abahamya b’ukuri b’ibyo bemera. Abo kandi bagashobora gusenga mu kuri, kubaha Bikira Mariya no kwirinda kumubabaza. N’iyo bahuye n’ibigeragezo mu buzima bwabo, bumva ko ari nta mukristu ushobora kubaho adahetse umusaraba we, kugira ngo ashobore gukurikira Yezu. Abo bashobora gusabira igihugu cyacu amahoro akomoka ku kuri, ubutabera n’ukubahana. Ibi byose bisanzwe mu butumwa Nyagasani Yezu ubwe yatwigishije, ni byo Bikira Mariya yaje kutwibukiriza iwacu mu Rwanda i Kibeho.

Mu kuvuga ku butumwa bwa Kibeho, ntitwabura kugaruka ku ngingo cumi zatangajwe na Nyakwigendera Musenyeri Misago Agustine ubwo yatangazaga ku mugaragaro ayo mabonekerwa:

  1. 1. Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa
  2. Nimusenge ubutarambirwa kandi musabire isi kugira ngo ihinduke: isi imeze nabi, igiye kugwa mu rwobo: aribyo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira. Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo.
  3. Agahinda ka Bikira Mariya: ku itariki ya 15.8.1982, Bikira Mariya yabonetse arira cyane afite ishavu ryinshi kubera abantu b’iki gihe barangwa n’ukwemera guke n’ukutihana. Abantu badohotse ku migenzo myiza, bitabira ingeso mbi. Bica amategeko y’Imana uko bishakiye.
  4. Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri. Ayo magambo Bikira Mariya yayabwiye Alufonsina mu bihe bya mbere by’ibonekerwa rye kandi amusaba kujya ayasubiriramo abantu.
  5. Agaciro k’ububabare mu mibereho y’abantu no mu buzima bwa gikristu. Ku mukristu, ububabare ni ngombwa kugira ngo azagere mu ikuzo ry’ijuru.« Ntawe ugera mu ijuru atababaye » Umwana wa Mariya ntatana n’umusaraba(imibabaro). Kubabara kandi ni inzira yo guhongerera icyaha cy’isi no kwifatanya na Yezu na Mariya mu gukiza isi. Ni byiza kwakirana ukwemera n’ibyishimo imibabaro yose, kwibabaza no kwigomwa kugira ngo isi ihinduke.

6.“ Nimusenge ubutitsa kandi nta buryarya” : abantu ntibagisenga, kandi no mu basenga abenshi ntibasenga uko bikwiye. Bikira Mariya yasabye ababonekewe gusabira isi kenshi, no gutoza abandi gusenga no gusenga mu kigwi cy’abadasenga. Bikira Mariya arasaba gusenga tubikuye ku mutima kandi nta buryarya.

  1. “Kubaha no kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya” hari uburyo bwinshi bwo gusenga. Bikira Mariya aratugira inama yo kuvuga Rozari kenshi tubikuye ku mutima.
  2. Ishapule y’Ububabare burindwi bwa Bikira Mariya. Ubutumwa bw’iyo shapule bwahawe Mariya Clara Mukangango. Ni ishapule yigeze kujya ivugwa ariko iza kwibagirana. Bikira Mariya arayikunda cyane kandi yifuza ko yakwitabwaho ikavugwa ku isi yose. Ariko iyo shapule ntisimbura Rozari Ntagatifu.
  3. Kubaka Shapeli ebyiri zibutsa Bikira Mariya i Kibeho.
  4. Gusenga ubutitsa dusabira Kiliziya, kuko amakuba akomeye ayitegereje (Ibyo Bikira Mariya yabibwiye Alufonsina ku itariki ya 15 Kanama 1983 n’iya 28 Ugushyingo 1983).

 

Umubyeyi Bikiramariya adusabire, twemere dusenge nta buryarya, duhinduke abana b’Imana koko ! Mwebwe mwese mukunda uyu Mubyeyi wadusuye iwacu i Rwanda ndamubaragije, azahore abahakirwa ku Mwana we Yezu Kristu.

Add comment

Comments

There are no comments yet.