INYIGISHO YO KU WA GATANU MUTAGATIFU

Published on 18 April 2025 at 11:40
  • Amasomo matagatifu: Iz 52,13-15;53,1-12; Za31(30); He 4,14-16;5,7-9; Yh 18,1-40;19,1-42

Turagusenga Yezu turagushima kuko wakirishije abantu umusaraba wawe Mutagatifu

Bakristu bavandimwe, turi ku wa gatanu Mutagatifu. Ni umunsi wo kuzirikana ububabare  n’urupfu bya Nyagasani Yezu Kristu. Ni umunsi wo kwitegereza, wo guceceka, wo gushyingura mu mutima, no kurangamira umusaraba  n’uwawubambweho. Liturjiya yo ku wa gatanu mutagatifu irihariye kubera ko ari umunsi w’urupfu rwa Yezu Kristu Umwana w’Imana wigize umuntu. Kandi urupfu rwa Yezu ni urupfu rwica urupfu rwacu, ni urupfu dukesha Umukiro, ni urupfu ruduha kubaho.  Kuri  uyu  wa gatanu : nta Gitambo cy’Ukaristiya giturwa. Duhazwa kuri Ukaristiya zahinduwe mbere y’uyu munsi.Yezu Kristu ni we wenyine wituraho igitambo ku musaraba, akihereza Se  ho ituro rimunogeye.

Mbere yo kuzirikana ku rubanza rwaciriwe Yezu intungane n’agaciro k’umusaraba we wuje ikuzo mu buzima bw’umukristu tubanze twibukiranye gato icyo umusaraba usobanura.

Mbere y’uko Yezu abambwa ku musaraba, icyo gikoresho cy’ubugome bw’abantu cyagenerwaga abacakara baciriwe urwo gupfa (ku ngoma y’abaromani). Naho ku bayahudi, kumanikwa ku giti byari umuvumo w’Imana (Ivug 21,22-23). Yezu rero yahisemo kwigerekaho uwo muvumo maze kuva ubwo umusaraba uhindura isura ( Fil 2,5-11). Ku musaraba wa Kristu twakize umuvumo ukomoka ku cyaha. Umusaraba rero ni ikimenyetso gikomeye cy’urukundo Imana yakunze abantu. Interuro y’ukastiya yo ku munsi mukuru w’Ikuzwa ry’umusaraba ibivuga neza igira iti « Wowe washatse ko igiti cy’umusaraba kiba isoko y’umukiro wa bene muntu ugirango aho urupfu rwakomotse abe ari ho havuka ubugingo kandi ngo Sekibi wari waratsindiye ku giti na we atsindirwe ku giti. » Umusaraba rero wadukijije icyaha n’urupfu  rukururwa na cyo.

Hari abantu bajya bibeshya bakabona mu kimenyetso cy’umusaraba urupfu gusa. Ndetse banawukubita amaso bagahungabana. Ibyo si byo rwose kuko Umusaraba  ukubiyemo intsinzi ya Kristu ku rupfu. Ikimenyetso cy’umusaraba si icyerekana uko Kristu yapfuye ahubwo ni icyerekana uko Kristu Yezu yatsinze urupfu. Umusaraba ni ikimenyetso cy’intsinzi ya Yezu Kristu ku rupfu.

Bavandimwe amasomo tuzirikana aratwereka uburyo Yezu  umugaragu w’uhoraho wahanuwe na Izayi yapfuye urupfu rw’agashinyaguro: « Yari yasuzuguwe kandi yatereranywe n’abantu  » (Iz52,3), « Yafashwe ku gahato bamucira urw’akarengane » (Iz53;7).

Mu bubabare bwa Yezu Kristu uko bwanditswe na Yohani tuzirikana uyu munsi , cyangwa se n’abandi banditsi b’amavanjili  ( Matayo, Mariko na Luka ), abantu bavugwamo barashushanya ubuzima bw’abantu bwa buri munsi kandi ni abantu b’ibihe byose. Reka tugire bamwe tuzirikana ku myitwarire yabo:

Yuda Iskariyoti: Ubugambanyi iyo buva bukagera ni bubi kandi ntawe ushimishwa no kugambanirwa; ariko iyo ugambaniwe n’inshuti yawe magara birushaho kubabaza. Ku ikubitiro Yezu aragambanirwa na Yuda yitoreye wari usanzwe uzi neza aho Yezu n’abigihwa be bari, nguyu uwarangiye abishi ba Yezu abitewe no gukunda ifaranga kuruta uwamutoye. Yezu dukize kukugambanira no kugambanira abavandimwe bacu.

Petero: Petero yagaragaje ubutwari bukomeye akurikira Yezu, yewe ndetse nk’umuntu yumva yamurwanirira nk’uko yabigenje aca Marikusi ugutwi ariko Yezu amwibutsa ko inabi ititurwa indi ko ahubwo yiturwa ineza. Gusa byageze aho rukomeye Petero umuntu w’umugabo aterwa ubwoba n’umuja bituma yihakana Yezu. Ni kenshi abantu tugera aho rukomeye maze mu magambo no mu bikorwa tukihakana Yezu twemeye. Nyagasani Yezu amaraso yawe nadukize ubuhakanyi cyane cyane ubuza mu mayeri nk’uko umubyeyi wawe yabitubwiye I Kibeho, udufashe  kandi igihe twagize intege nke tubabazwe na zo, turire kandi tugaruke bwangu.

Pilato:  Nyuma yo kumva ibyo Yezu aregwa yaravuze  ati : “nta cyaha musanganye” kandi niko kuri. Umugore wa Pilato na we yaramubwiye ati“ uramenye mugabo wanjye ntiwiteranye, nkurikije inzozi narose uwo muntu ni intungane. Pilato yagize ubwoba bituma atanga intungane kuko bamubwiye ko kutamutanga ari ukuba umwanzi wa Kayizari, mbese ni uguhita anyagwa umwanya we w’ubutegetsi. Ni kenshi kubera ubwoba no gutinya gutakaza umugati inzirakarengane zitabarika zicibwa umutwe muri iyi si yacu. Nyagasani fasha abafite ubutegetsi kubukoresha neza mu butabera no mu kuri.

Rubanda: Umunyarwanda yaravuze ngo “abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi.” Rubanda aba ngaba nibo yagaburiye imigati, birashoboka ko harimo na bamwe yagiye akiza ku buryo butandukanye, nyamara bose baratera hejuru  bati “ nabambwe nabambwe”.

Ibi rero birerekana ko ingeri zose z’abantu zagize uruhare mu rupfu rwa Yezu kandi na n’ubu ni uko bimeze abantu turacyakomeza kumugambanira, kumwihakana kumutoteza,….

Bavandimwe n’ubwo hari benshi bashinyaguriraga Yezu ariko turabona ko mu bubabare bwe yagize inshuti z’inkoramutima zabanye na we kugera kumva kandi zikazaba n’izambere mu kubona ikuzo ry’izuka. Muri abo twavuga :Bikira Mariya, Mariya muka Kilopa Mariya Madalena n’abandi bagore bari kumwe na bo, Wa mwigishwa Yezu yakundaga , Simoni umunyasireni, Yozefu w’i Armatiya na Nikodemu.

Ku musaraba umugambi w’Imana wo gucungura muntu waruzuye. Mbere y’uko yezu aca yaravuze ati: “Birujujwe.” Ahasigaye rero ni ahacu ho kwakira uwo mukiro Kristu yaturonkeye ku musaraba kuko abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka (He5,9)

Bavandimwe mbere yo gusoza  nagira ngo noneho turebe agaciro k’umusaraba mu buzima bwacu ndetse n’imyitwarire ijyanye n’uwamenye ibanga ry’umusaraba wa Kristu.

Ikimenyetso cy’umusaraba gitangira kandi kigasoza ibyo dukora muri Kiliziya:ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Gukora icyo kimenyetso ni uguhamya ukwera no kuranywa umusaraba ku bundi buryo. Kuri uyu munsi Kiliziya iturarikira kuramya umusaraba. Kuramya umusaraba rero ni uburyo rusange Kiliziya yashyizeho bwo kubahiriza umukiza.  Ikigambiriwe mu kuramya umusaraba, ni ukwibuka urukundo rw’Imana no kwibuka amakosa yacu. Kugirango tubigereho, tugomba kwita ku buntu bwa Kristu twibuka ko umusaraba ari impano idasimburwa y’umukiro.

Ku musaraba twahaboneye isoko idakama y’impuhwe: Igihe Yezu apfuye umwe mu basirikare yamutikuye icumu mu rubavu maze ako kanya havamo amaraso n’amazi. Ni yo mpamvu umusaraba wa Nyagasani Yezu uhimbarizwa mu masakaramentu, by’umwihariko mu isakaramentu ry’Ukaristiya. Isakaramentu ry’Ukaristiya  nk’uko twarizirikanye ejo hashize ku wa kane mutagatifu; ni ryo rihimbaza by’agahebuzo umusaraba wa Nyagasani Yezu Kristu. Mu yandi magambo, Igitambo cya Misa gihimbaza Yezu Kristu wapfuye akazuka kurusha ubundi buryo bwose muntu ashobora gukoresha hano mu isi. Guhimbaza umusaraba wa Yezu Kristu ariko mu Ukaristiya ntibirangirana na Misa. Ahubwo bikomereza mu gikorwa gikomeye cyo « gushengerera ». Inshuti z’umusaraba wa Yezu, uzazibwirwa no kurangamira uwo bahinguranyije (Yh 19,37). Aba Yezu wabambwe barangamira Ukaristiya urwibutso rw’urupfu n’izuka rye maze bakarushaho kuryoherwa n’umusaraba.

Isaha ya cyenda ni isaha y’impuhwe z’Imana kandi izo mpuhwe  tuzakira ku buryo bwuzuye igihe duhabwa penetensiya. Isakaramentu rya penetensiya rero  rihimbaza umusaraba wa Yezu risesekaza impuhwe  ku banyabyaha. Ni ibyaha byacu yari yikoreye ku musaraba we, none aranawifashisha ngo atwuhagire adusukure. Mu maraso ya Ntama w’Imana tuhisukurira dutyo (1 Pet 2,19-24 ;  Hish 7,14). Inshuti y’umusaraba wa Yezu rero ntihwema kubona ibyaha byayo no kubizanira Yezu muri Penetensiya. Kandi utumva ko ari umunyabyaha Sekibi aba yaramugize icyari cyayo. Inshuti ya Yezu ihimbariza kenshi gashoboka umusaraba we muri iryo sakaramentu ry’Impuhwe (Yh 20,22-23). Andi masakaramentu yose nayo ahimbaza umusaraba wa Nyagasani Yezu. Nta kabuza kandi iyo adapfa ngo azuke nta Sakaramentu ryari kubaho. Guhimbaza umusaraba mu masakaramentu ni no guhimbaza umubyeyi wayo, kuko amasakaramentu yose asohoka mu musaraba.

Gusa rero ikibabaje ni uko hari abakigenza nk’abanzi b’umusaraba wa Yezu : Abatwawe n’irari n’amaraha, abemera Yezu ariko binubira ibibazo bahura na byo. Abo bose ni abanzi b’umusaraba. Kuko uwanze umusaraba aba yanze n’uwawubambweho ! Mbega ukuntu Yezu afite inshuti nke !

Ubonye uyu munsi iryo banga ryakumviswe na bose maze buri wese agashimishwa no kubabarira muri Yezu bityo agasabana n’umusaraba we. Tugomba kugira ishyaka ry’umusaraba nk’iryarangaga Tereza w’i Liziye (w’umwana Yezu n’uw’uruhanga rutagatifu). Uyu mutagatifu yaravugaga ati : “ icyampa ngashinga umusaraba ahantu hose “. Twe guterwa ipfunwe rero no gukora ikimenyetso cy’umusaraba aho turi hose, dutunge umusaraba iwacu mu rugo aho dukorera n’ahandi. Abashaka kugira ubugingo mwese nimuze twegere icyo giti tukirangamire. Twoye kukivirira kuko ari cyo cyamanitsweho agakiza k’isi Yose.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador