INYIGISHO YO KU WA KANE MUTAGATIFU : ISANGIRA RYA NYUMA RYA NYAGASANI « MISSA IN CENA DOMINI ».

Published on 16 April 2025 at 17:57

AMASOMO: Iyim.12,1-8.11-14; Zab115(116); 1Kor 11,23-26; Yh 13,1-15

Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko mbagiriye, abe ariko namwe mugirirana ubwanyu

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, mu gusoza Ivanjili ya none, Yohani aratubwira ko Yezu asoza igikorwa cy’uyu mugoroba we wa nyuma n’abigishwa be, yababwiye kandi natwe ataturetse amagambo akomeye, agira ati: “Ni urugero mbahaye. Kugira ngo uko mbagiriye, abe ariko namwe mugirirana ubwanyu”. Ni Umukoro yadusigiye, ese aho tujya tubyibuka? Twitegereze neza nk’uko Yohani abitwereka ibi bikorwa bya Yezu kuri uyu mugoroba. Niba twibuka ko ari umukoro twahawe n’Umwami n’Umukiza wacu Yezu Kristu, mu by’ukuri uyu mukoro tuwugeze he? Aho ntitwaparitse aka ya mvugo ya none, ikaba ariyo mpamvu y’akaga n’andi makuba biri kugwirira isi ya none, aho benshi aho koza ibirenge bya bagenzi babo babitarika ngo bozwe?

Njya nibuka twiga mu mashuri abanza, hari umwarimu wakundaga kuduha umukoro ku wa gatanu saa kumi na cumi n’itanu (16h15), twabaga tuvuye gukora isuku nk’uko ahenshi ku mashuri byababaga bimeze; hanyuma akaduhamagara atuvanye mu bandi aho twabaga twanyanyagiriye, hakaba hari n’ab’inkubaganyi babaga bitahiye, hanyuma akaduha umukoro, nta n’ubwo uwo mukoro wabaga ukomeye! Hanyuma ku wa mbere tukigera mu ishuri agahera ku murongo atubaza uwo mukoro, yasanga hari byibura umwe utawukoze, agahera ku murongo akubita nta n’umwe asize, yamara kuduhetura akatubwira abatumye dukubitwa; ubutaha tukajya dusuzuma ko bawukoze mbere y’uko mwarimu aza. Wasangaga buri wese agerageza kuwukora go atazakubitisha abandi. Simvuze ko twe muri iki gihe hari abari gutuma dukubitwa! Ariko twibuke umukoro Yezu yadusigiye!

Kuri uyu wa Kane Mutagatifu, Dutangiye iminsi nyabutatu ya Pasika : uwa kane mutagatifu, uwa gatanu mutagatifu n’uwa gatandatu mutagatifu. Iyi minsi itatu n’ubwo buri munsi ufite umwihariko wawo, ni nk’aho ari umunsi umwe. Umunsi w’ububabare, urupfu n’izuka bya Yezu.

Uyu munsi Kiliziya umubyeyi wacu, iraduhamagarira guhimbaza:

-Iremwa ry’Isakaramentu ry’Ukarisitiya

-Iremwa ry’Isakaramentu ry’ubusaseridoti

-Itegeko ry’urukundo rigaragarira cyane mu muhango wo koza ibirenge by’intumwa.

Hari byinshi twavuga kuri buri cyiciro cy’iyobera duhimbaza, ariko reka tubikore tumurikiwe n’Amasomo twateguriwe na liturjiya ya none.

Mu isomo rya mbere turazirikana uburyo Imana yarokoye umuryango wayo mu Misiri ikoresheje ikimenyetso cy’amaraso bagombye gusiga ku nkomanizo z’imiryango yabo no ku mitambiko y’inzu bari barimo.

Ni ngombwa ko mu gihe nk’icyi gikomeye dutangiye iminsi nyabutatu duhimbaza iyobera rya Pasika yacu, twibukiranya ko amateka y’ugucungurwa kwacu atwereka Pasika mu ntera eshatu: - Pasika ya mbere y’Iyimukamisiri: aho tubona ko kuva mu bihe bya kera cyane abayahudi bahimbazaga Pasika buri mwaka, bakabikora basaba Uhoraho kurinda amatungo n’ingo byabo.

-Mu gihe cy’Iyimukamisiri na nyuma ya ho: Pasika yahindutse urwibutso rw’ibohorwa ry’abayahudi bazirikana uko Uhoraho yabakuye mu Misiri. Bitewe nuko ijambo Pasika rivuga kwambuka cyangwa kwambukiranya, Pasika yibutsaga abayahudi uko Uhoraho yambukiranyije igihugu cy’abanyamisiri abahanisha bya byorezo binyuranye; nyamara agahita mu bayisraheli rwagati abakiza, ababohora ngo abajyane mu gihugu cy’isezerano, ni byo isomo rya mbere ryatubwiye. By’akarusho, bakavuga Pasika bazirikana uburyo Uhoraho yabambukije inyanja y’umutuku abaciriye inzira yumutse hagati mu nyanja, nyamara ingabo za Farawo zigashiriramo (tuzabizirikana by’umwihariko ku wa gatandatu mutagatifu ).

-Pasika ya Yezu Kristu: Pasika ya Yezu Kristu, ari na yo nkuru, yadukijije icyaha n’urupfu. Kristu yatugoroye n’Imana, adukingurira inzira y’ubugingo bw’iteka.  Kuri Pasika yari isanzwe ya kiyahudi, nibwo tubona Yezu asangira n’Intumwa ze bwa nyuma mu kubaha umugati na divayi bishushanya umubiri we n’amaraso ye. Umugati umanyurwa ugashushanya umubiri we uzatanyaguzwa n’ubugome bw’abantu na divayi isukwa igashushanya amaraso ye azaseseka ngo dukire. Nibwo Yezu arema Isakramentu ry’Ukaristiya n’Ubusaserdoti kuko we wabikoze ari we musaserdoti Mukuru.

Ikimenyetso cy’amaraso y’inyamaswa Uhoraho yarokoresheje mu gukiza Abayisiraheri, gishushanya  amaraso ya Yezu Kristu, we ubwe yemeye ko amenerwa ku musaraba ngo  akize abantu b’amahanga yose. Igitangaje, ni uko noneho atari amaraso y’inyamaswa , ahubwo ni amaraso ya Jambo w’Imana yemeye kumenera ku musaraba   ngo akize abe. Bityo rero umubiri we n’amaraso ye bitubera ikiribwa gitagatifu n’urwibutso rukomeye duhimbaza buri gihe mu Misa, aho Umusaserdoti nk’umuragwa wa mbere w’uwo murage, Roho mutagatifu amwifashisha maze ifunguro ritagatifu rikagezwa ku bana b’Imana. Ni nayo mpamvu burya Ukaristiya n’Ubusaserdoti ari amasakaramentu abiri y’Impanga. Igihe Yezu agize ati “ iki ni umubiri wanjye…iki ni amaraso yanjye, yaremye Ukaristiya atyo.’ Yongeyeho atimujye mubikora munyibuka” arema atyo Ubusaserdoti. Ni na byo Pawulo Intumwa adushishikariza abinyujije ku ikoraniro ry’i Korinti agira ati: Nyagasani araye aributangwe yafashe Umugati awuhereza abigishwa be, abereka neza ko ari Umubiri we ndetse aranabahereza bararya, anabasobanurira ko ari urwibutso bagomba kuzajya bamwibukiraho, abereka   na divayi ashimira Imana , maze abasobanurira uburyo ari amaraso ye agiye kubamenerwa.  Ngibyo ibimenyetso bikomeye byerekana neza urukundo Imana idukunda.

Ni muri urwo rukundo Yezu yakoze kandi igikorwa gikomeye akicisha bugufi imbere y’abigishwa be maze akaboza ibirenge. Uyu muhango warakorwaga mu bayahudi kuko habaga umukungugu mwinshi kimwe no mu bindi bihugu by'ubutayu; maze abakoze urugendo bagakenera koga ibirenge. Ni umugaragu cyangwa umucakara wakoraga uwo murimo, akoza ibirenge by’abashyitsi babaga bageze mu rugo rwa shebuja. Igishyashya muri iyi Vanjili rero ni uko Yezu ubwe ari we wigize umugaragu imbere y'abigishwa be. Aha hakadufasha kumva impamvu Petero byamutangaje ndetse akanga ko Yezu amwoza ibirenge. Nyamara kugira ngo agume mu rukundo rwa Kristu, yagombaga kwakira inyigisho aduha.

Muri iyi si yacu, abantu dukunze guharanira ibyubahiro, ikuzo, ubutegetsi n’ibindi. Mbese aho gushaka koza abandi, twe dushaka kozwa n’abandi! Ivanjili y’uwa Kane Mutagatifu, iradushishikariza guhindura icyo cyerekezo. Ni itegeko ry’Imana ubwayo : kwicisha bugufi, kozanya ibirenge, ni ugufasha abanyantege nke, abarwayi, n’abandi batagira kirengera. Ni uburyo bushya bwo kubaho nkuko Yezu ubwe yabidutangarije ubwo yamburaga igitabo agasoma ubuhanuzi bumwerekeyeho nkuko Izayi yabyanditse: "Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze inkuru nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n'impumyi ko zihumutse, n'abapfukiranwaga ko babohowe, kandi namamaze umwaka w'impuhwe za Nyagasani."( Iz61,1-3s).

Ngayo rero ameza abiri dusabwa gusangiriraho : ameza yo kwicisha bugufi no kozanya ibirenge (kwa kwita ku banyantege nke abarwayi n’abandi batagira kirengera navugaga) n’ameza y’Ukaristiya.

Kuva ku mugoroba w’uwa Kane Mutagatifu, abigishwa ntibumvise gusa amagambo meza ya Yezu, ahubwo baboneyeho guhindura imitekerereze yabo imitima yabo irahinduka, ntibongera kumera nka mbere batarumva Yezu.

Nk’uko Yezu yikuyemo igishura cye kugira ngo yigire umugaragu yoze ibirenge by’intumwa ze, ni ko natwe abakristu, tugomba kwiyambura ukwikunda kutubuza guhura na Kristu by’ukuri kuko duhurira mu baciye bugufi. Ni na byo abashumba ba Kiliziya badahwema kudushishikariza batubwira ko Kiliziya igomba kwita ku bakene.

Bavandimwe kuri uyu wa kane mutagatifu twongere dutakambire Yezu watwihaye mu Ukaristiya abinyujije ku Basaserdoti be, ngo atwongerere urukundo no guharanira iyobokamana nyaryo, atwuzuzemo urukundo no gufashanya tubashe guhonoka imyambi ya nyakibi.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador