
Amasomo: Yoz 5, 9a.10-12; Zab 34 (33); 2Kor 5, 17-21; Lk 15, 1-3.11-32
Umugabo yari afite abahungu babiri (bose b’ibirara)!
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Tugeze ku cyumweru cya kane cy’IGISIBO,rwa rugendo rwacu rw’iminsi mirongo ine, aho dusabwa kunoza umubano wacu n’Imana binyuze mu isengesho ritarambirwa, umubano wacu na bagenzi bacu binyuze mu gusangira, n’umubano wacu natwe ubwacu binyuze mu mugenzo wo kwigomwa icyaha no kwitsinda, turugeze kure. Ni yo mpamvu kino cyumweru cya kane cy’igisibo bakita icyumweru cy’Ibyishimo (Laetare).
Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku Mpuhwe z’Imana, ku mbabazi zayo no ku Rukundo igirira bene muntu. Ayo masomo aratwumvisha uburyohe bw’ibyishimo bituruka ku mpuhwe z’Imana, bigatuma uzakiriye, ahinduka ikiremwa gishya, akaronka ubuzima bushya: “ Nimushishoze maze mwumve, ukuntu Uhoraho anogera umutima.”(Zab34).
Nk’uko tubizirikana mu migenzo dusabwa gukora muri iki gihe cy’igisibo, ukwicuza, ugusaba imbabazi, cyangwa ugutakambira Impuhwe z’Imana bigomba gufata umwanya w’ingenzi mu buzima bw’umukristu, kugira ngo uru rugendo twatangiye tuzarugeze ku ndunduro ari yo Pasika, bityo hamwe na Kristu wazutse, tugire ubuzima bushya.
Impuhwe z’Imana nizo zitubeshejeho kuko twese turi ibirara imbere ya Yo: twaba abasoresha n’abandi banyabyaha; twaba abafarizayi n’abigishamategeko, twese nuko nicyo kimwe. Bamwe barumbira hanze y’urugo abandi bakarurumbiramo; gusa twese tukagirwa nuko impuhwe z’Imana zashyizweho ubuziraherezo. Mu mpuhwe z’Imana koko tuhaboba impuhwe nyampuhwe: nawe Umubyeyi ubasha kwakira umwana umusaba umunani akiraho…twibuke ko mu muco w’abayisraheli abana bagabanaga umunani umubyeyi amaze gutanga(gupfa). Ni ukuvuga ko uriya mwana muto asabye se umunani akiriho, bihwanye no kumubwira ko imbere ye yapfuye cg ati:pfa mfate ibyo ngombwa! Twakwibwira ko ari mubi kurusha umukuru…gusa na we si shyasha…dutekereze umwana umara imyaka n’imyaniko mu rugo rwa se afata icyo ashatse cyose…avuna umuheha akongezwa undi…hanyuma agatinyuka kubwira se ko ntacyo yigeze amumarira n amba…ngo nta n’agahene yigeze amuha ngo asangire n’incuti ze…mbese ibyo se yamuhaye byose abikubye na zero…byageze naho yihakana imbere ya se murumuna we, amwita umuhunga wa se nkaho we ntacyo bapfana… Nuko tumeze imbere y’Imana!
Gusa twishimire ko Data adukunda twese kimwe n’ubwo twe tuba twibwira ko yagombye kudukunda gusumbya bariya twibwira ko ari babi kuturusha! Buri wese Imana ifite impamvu ye yihariya imukunda urukundo rw’ikinege!
Mu Ivanjili, twumvise umugani w’umwana w’ikirara dukunze kwita umugani w’umubyeyi w’umunyampuhwe n’abana be babiri b’ibirara. Muri uyu mugani haragaragaramo ubuhamya bukomeye bwo kwicuza. Uriya mwana w’ikirara (muto), nyuma yo kwaka se umugabane we no kuwutagaguza mu maraha yibwira ko ari kwinezeza, na nyuma yo kubona ko byatumye ahemukira Imana n’ababyeyi, bikanamutera kwiyandarika no kwandavura kugera aho yifuza guhemburwa n’ibishishwa ingurube zaryaga, ariko ntihagire ubimuha, byamumurikiye inzira iboneye yo kwicuza muri aya magambo ati: “Nyamara se kwa data hari abakozi bangana iki barya bakanabisigaza, na ho jyewe nicirwa n’inzara hano ! Reka mpaguruke nsange data mubwire nti: Dawe nacumuye ku Mana no kuri wowe. Singikwiriye kwitwa umwana wawe, none ngira nk’umwe mu bakozi bawe” (Lk15, 17-19).
By’umwihariko rero, aya magambo agira ati: “Dawe nacumuye ku Mana no kuri wowe”, “Singikwiriye kwitwa umwana wawe”, aragaragaza cyane cyane umutima w’umuntu wavumbuye ibanga ry’impuhwe z’Imana, maze akihutira kuzisanga no kuzimariramo wese ngo ature muri zo kandi abeshweho na zo. Aya magambo kandi ni yo tuvugira mu ntebe ya Penetensiya kugira ngo twakire imbabazi za Data wa twese zituyobora mu buzima bushya. Ni yo mpamvu Yezu ahora atubwira ati: “musabe muzahabwa, mushakashake muzaronka, mukomange muzakingurirwa” (Mt7,7).
Nk’uko bikunze kuvugwa ngo usabye imbabazi arazihabwa, Impuhwe z’Imana tuzigeraho bitewe n’uburyo twahagurutse tukazishakisha tuzisanga, tukazikomangira kandi tukazitakambira. Ni byo byabaye kuri uriya mwana muto w’ikirara igihe agiye gutakamba no kwicuza imbere ya se. Ku bw’amaso y’impuhwe, ubwo se yamurabukwaga yahise yibwira nta kabuza ko aje kumusaba imbabazi, nuko na we ahita azimusanganiza ku buryo busendereye, yiruka “ajya kumugwa mu nda, aramuramutsa amusomagura” (Lk 5,20). Nguko uko natwe bitugendekera iyo dutangiye kuribwa n’icyaha no gutekereza kucyicuza; imbabazi z’Imana zibyumva mbere, noneho zigahita ziza zigakomereza ku ntambwe twatangiye, zikatwifashiriza kugera ku rwego rwo kuduhindura bashya. Ni yo mpamvu Nyagasani adusaba ko twatangira cyangwa twafata iya mbere mu gusaba imbabazi, ahasigaye ibindi akabyikomereza kuko amenya ikidukwiye na mbere y’uko tukimusaba, kandi dusanzwe tubizi ko “tutari kumwe na we ntacyo twakwimarira”.
Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, Uhoraho yagiye yumva amaganya n’ugutakamba by’abayisraheli, maze arabatabara kandi abaherekeresha impuhwe ze kugera abambukije Yorudani akabageza mu gihugu gishya, mu buzima bushya, mu gihugu gishya cy’isezerano aho bahimbaza pasika nshya, kandi bakarya ku mbuto nshya z’icyo gihugu maze nk’uko Pawulo intumwa yabivuze mu isomo rya 2 bagahinduka ibiremwa bishya.
Ubwo buryo Imana yakoresheje kuva kera na kare igira ngo ibesheho umuryango wayo, ni na bwo ikoresha na n’ubu mu Mwana wayo Yezu Kristu kugira ngo iduhundagazeho impuhwe zayo muri We, twiyunge na Yo muri We, tubabarirwe ibicumuro muri We, duhinduke bashya muri We, tubikesha ukutwitangira Kwe no kuzukira kudukiza.Ubwo bukwe bwo kutwitangira ku musaraba no kuzukana natwe, twitegure kubuhimbaza kuri Pasika y’uyu mwaka.
Muri iki gihe cy’igisibo rero, hamwe n’umwana w’ikirara, twicuze, twigomwe, twambaze kugira ngo tuzabashe kwambikwa ikanzu, inkweto n’impeta bishya, ari byo byishimo bizatugaragaza nk’ibiremwa bishya byagenewe ubuzima bw’abana b’Imana muri Kristu wazutse.
Dusabe inema yo kugana no kwiringira Impuhwe z’Imana, kandi tuzitakambire kugira ngo ziduhindure bashya. Twifashishije inyikirizo y’iyibukiro rya mbere mu y’ishavu, dusabe inema yo kwanga icyaha. Dusabirane kugira ngo tubone imbaraga maze natwe duhaguruke tugarukire Imana, kandi natwe tubabarirane nk’uko Imana itubabarira, maze kuri Pasika tuzazukane na Yezu.
Add comment
Comments