Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 3, IGISIBO

Published on 28 March 2025 at 16:57

AMASOMO: Yer 7, 23-28; Zab 94(95); Lk 11, 14-23

Nimwinjire, duhine umugongo twuname; dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, dukomeje urugendo rw’igisibo twatangiye n’uwa gatatu w’ivu twiyemeza kugororokera Imana byimbitse. Kimwe rero mu biranga kamere-muntu mu mugambi nk’uwo ni ugucika intege no kugenda biguruntege.

Mu isomo rya mbere twumvise ko no mu gihe cy’umuhanuzi Yeremiya, umuryango w’Imana wageragaho ukirengagiza Imana y’ukuri bakohokera mu bigirwamana n’indi mibereho idahuje n’Amategeko bari barahawe kuva kera. Amahirwe tugira ni uko Imana ihora ituragiranye urukundo n’impuhwe. Ntihwema kutwibutsa, kuko kugeza n’ubu ihora itwibutsa inzira nziza ngo tuyigarukire. Erega ni na yo mpamvu Ijambo ry’Imana twumva rihora rigaruka! Nta Bibiliya yindi dutegereje, mu myaka itatu turayizenguruka tukayirangiza tukongera tugatangira. Inyigisho zikubiyemo tuzumva kenshi cyane, ni Roho Mutagatifu uhora azigira nshyashya azihuza n’ibihe kuko buri munsi na buri hantu, Roho w’Imana abwira abamuteze amatwi icyo bagomba kubwira abavandimwe babo.

Umwanditsi wa Zaburi ya 94 twazirikanye none araduhwitura agira ati: “ Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye! Ntimunangire umutima wanyu”. Ibyo ni byo byadufasha kurushaho gusabana n’Imana cyane cyane muri iki gihe turimo cy’igisibo. Ni byo byadufasha kutamera nka bariya twumvise mu ivanjili aho Yezu akora ibitangaza aho kubibonamo ukuboko kw’Imana bakiboneramo Belizebuli. Ibyo ni byo biba kuri benshi, ibyiza Imana ikora aho kubibonamo ubugiraneza bwayo bakibwira ko ari imbaraga zabo cyangwa bakabitwerera abandi cyangwa ibindi.

Intwaro ikomeye mu nzira yo kugarukira Imana no kutanangira umutima, ni Isengesho rya rindi rivuye ku mutima kandi rivomwa ku bucuti bukomeye dufitanye na Yezu Kristu. Iryo sengesho rishobora no kutugeza ku ngabire yo Gusiba bivuga kwigomwa iby’isi no kwirinda kuba abagaragu ba byo, gufungura mu rugero rwiza, kwirinda amaraha n’ibindi byose twirundurira bikadutesha igihe cyo kwita kuri roho zacu. Iryo sengesho n’uko gusiba, bitugeza ku mutima wagutse ufungurira abatishoboye ari byo Gufasha bivuye ku mutima bitagize aho bihuriye n’ibikorwa byuje uburyarya n’ubwibone.

Bavandimwe, nk’abakristu muri uru rugendo rw’igisibo twatangiye rudutere imbaraga mu isengesho dutsinde ubunangizi bw’umutima n’amakuba aterwa no kwitandukanya n’Imana Umubyeyi wacu udukunda.

Add comment

Comments

There are no comments yet.