
Amasomo: Yer 17,5-8; Zab1; 1Kor 15,12.16-20; Lk 6, 17.20-26.
Murahirwa mwe mushonje ubu, kuko muzahazwa
Kuri iki cyumweru cya gatandatu gisanzwe cy´umwaka C, amasomo matagatifu aratubwira abahirwa n’abagowe. Umuhanuzi Yeremiya aratubwira ko Hahirwa uwiringira Uhoraho, Pawulo mutagatifu akatubwira ko amahirwe yacu tuyakesha Yezu Kristu wazutse na Luka mu Ivanjili agakomeza atubwira ihirwe ry’ukuri kandi ridashira nkuko Yezu yabyigishije.
Mu isomo rya mbere, Umuhanuzi Yeremiya aratwibutsa ko hahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko uhoraho amubera ikiramiro. Iyi nyigisho y´uyu muhanuzi ikaba ifitanye isano n´Ivanjili ndetse na Zaburi y´uyu munsi ivuga iti”Nyagasani Mana, ni wowe mizero yacu n´ibyishimo byacu(Zab 1). Ibi byishimo n´umunezero nibyo bitwongerera ukwemera bityo tukagira ukwizera guhamye k´uko tuzazukira muri Yezu Kristu wapfuye akazukira kudukiza. Urupfu n´izuka bya Kristu Yezu nibyo pfundo ry´ukwemera n´ukwizera kwacu nk´abakristu.
Mu ivanjili ya none , Yezu arakubwira , wowe nanjye, ati :”Murahirwa”. Iryo n´ijambo riduhumuriza mu buzima bwacu bwa buri munsi, kumva ko uri umunyehirwe. Aho uri hose n´uwo uri we wese urahirwa niba Yezu akwerekeza ho amaso maze nawe ukamurangamira nta buryarya maze ukamenya ko ari We gakiza kacu.
Ariko se ni bande bahirwa? Ni bande bazatunga ubugingo bw’iteka? Ibyo bibazo Ivanjili twumva none irabisubiza mu magambo Yezu yivugiye ubwe, abwira imbaga yari imukikije ku musozi. Izi ngingo nterahirwe tumenyereye mu Ivanjili ya Matayo, Luka arazivuga ku buryo butomoye cyane: mu gihe Matayo azivuga muri rusange, Luka we aragaragaza ko Yezu yari afite imbaga imbere ye abwira: “Murahirwa mwe…” Ariko hari ikibazo abantu benshi bibaza: Ni gute abantu bababaye :abakene, abarira, abashonje, abatotezwa …bashobora guhirwa mu gihe ari bo batishimye kuko babayeho nabi muri iyi si, …naho abakungu, abaseka… abishimiye ubuzima bw’ino mu isi kandi bwayobotse, nta mahirwe bafite mu buzaza? Aha tuhumve neza kuko hari benshi bibere urujijo : abo bari mu ayo makuba barahorwa kuko imiborogo yabo Imana itabura kuyumva kandi muri Yezu Kristu waje muri twe, Imana yiyemeje kubahoza no kubamara agahinda kuko Hakiza-Imana. Barahirwa rereo kuko Imana yumva akababaro kabo kandi yiyemeje kukabakiza. Ikindi tugendeye kuri ‘ contexte’ abo Yezu yabwiraga yari azi neza…imbaga yari imbere ye abenshi yabwiraga yari azi impamvu bameze uko bameze...
Burya itandukaniro riri hagati y’abahirwa n’abababaye ryerekana ko hari isano hagati yabo : hari abakire bakize kuko hari abo bagize abakene ; hari abijuse kuko hari abo bateye gusonza ; hari abaseka biturutse ku kuba hari abo bateje imiborogo…ibyo byose rero nibyo Yezu Kristu yamagana muri iyi Vanjili. Yezu arashaka kugaragaza ko Imana ikunda abaciye bugufi, abinazi, bamwe ba ntaho nikora kandi ishishikajwe n’ubuzima bwabo. Kandi ni mu gihe, abaciye bugufi bashakashaka Imana kuko baba ari yo bumva batezeho amakiriro. Gukira rero rimwe na rimwe bitwibagiza ko hari undi dukesha ibyo dufite, ndetse ko hari n’ahandi tugana! Uko kumva umuntu yihagije bituma Imana ayishyira ku ruhande bityo akanitesha ya mahirwe atangwa na yo. Igikwiye ni uko twakena, twakira, tumenya ko tubayeho ku bw’Imana kandi ari yo tubereyeho, akaba ari na Yo tuganaho.
Izi ngingo nterahirwe zo mu Ivanjili ya Luka tuzirikana zitandukanye n’izo mu Ivanjili yanditswe na Matayo. Muri yo dusangamo ingingo nterahirwe umunani naho mu Ivanjili ya Luka tugasangamo ingingo nterahirwe enye. Mu gihe Matayo yibanda ku bakene kuri roho, Luka we yibanda ku bakene ku mubiri, abakene basanzwe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Uku kwibanda ku bakene bo buzima busanzwe kwa Luka kugaragazwa n’ibintu 2 by’ingenzi: icya mbere ni uko ibintu bizahinduka. Urugero: Murahirwa mwe mushonje ubu kuko muzahazwa, murahirwa mwe murira ubu kuko muzaseka. Icya kabiri ni uko umwanditsi w’Ivanjili ya Luka ashyamiranya cyangwa ahanganisha amahirwe n’umuvumo: Murahirwa mwe bakene , muragowe mwe bakungu ; murahirwa mwe mushonje, muragowe mwe mwijuse. Ibyo bigasobanurwa na bimwe twabonye haruguru.
Nubwo Matayo yibanda ku bahire kuri roho naho Luka akibanda ku buzima busanzwe bwa muntu igitekerezo cy’ingenzi ni kimwe. Kandi gifata izo mpu zombi: kumererwa neza kuri roho bigomba kujyana no kumererwa neza ku mubiri, ariko amahitamo yaje umuntu yahitamo kumererwa neza kuri roho kuko uyu mubiri ari icumbi amaherezo tuzawimukamo. Gusa rero Luka ahamagarira abantu bose abakire cyangwa abakene guhindura ubuzima n’imyumvire kugira ngo byibuze abakene n’abashonji bagabanuke muri sosiyete, cyane twirinda kuba intandaro yo guteza abandi ubwo butindi.
Murahirwa mwe bakene , murahirwa mwe mushonje, murahirwa mwe murira, murahirwa igihe cyose babanga…babaziza umwana w’umuntu. Bavandimwe iyi mvugo ya Yezu tugomba kuyumva mu buryo 2: uburyo bwa mbere ni ukureba ubukene bwanjye, ubutindahare bwanjye, uburushyi bwanjye, ibimbabaza, ibintera agahinda, ibinsuzuguza,… Uburyo bwa kabiri ni ukuzirikana abankikije mu mpande zose z’ubuzima, abakene, abababaye, abafite inzara n’inyota, insuzugurwa n’incike. Kumva amahirwe Yezu agenera abe muri ubwo buryo bituma umuntu arwanya ubwikanyize, ubwikunde n’ubugugu.
Kuko ingoma y’ijuru ari iyanyu, kuko muzahazwa, kuko muzaseka, kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru Kuba Yezu abangikanya indagihe n’inzagihe ntibivuga ko amahirwe adusezeranya ari kure yacu. Ayo mahirwe yatugezemo muri Kristu, mu bubabare urupfu n’izuka rye. Ariko kandi dutegereje igihe azuzurizwa ku buryo busendereye. Yezu kandi aragira ati:”icyo gihe muzishime, munezerwe”. Icyo gihe n’icy’ubu ndetse n’ikizaza. Yezu ntatubwira ko ibyishimo tuzabibona kera, ahubwo aduhamagarira no kugira ibyishimo muri ubu buzima kabone n’ubwo haba mu gihe cy’ibibazo, cy’imibababaro cyangwa cy’uburushyi. Yezu yifuza ko tugira ibyishimo, ibyishimo ndetse bigaragara n’inyuma, mu mibereho yacu ya buri munsi. Ni na byo Pawulo intumwa yabwiiye Abanyafilipi ati:” Muhore mwishimye muri Nyagasani, mbisubiyemo nimwishime”(Fil 4,4).
Yezu Kristu kandi arerekana amagorwa ategereje abakungu b’ubu, abijuse, abaseka, abavugwa neza…cyane ababigezeho bateje abandi akaga. Ushaka kumva iyi mvugo ya Yezu yacisha amaso y’umutima ku mugani w’umukungu na Lazaro. Nyuma y’ubu buzima bwo ku isi n’ubwo bose bapfuye ntibagiye hamwe. Lazaro yari yibereye mu gituza cya Abrahamu naho umukungu wirengagije gufasha Lazaro uwo bakiri ku isi ari mu muriro utazima (reba Lk 16, 19-31).
Ibi twabyongera ho iki? Tuvuge se ko amahirwe agenewe abatindi, abatagira icyo barya, banywa cyangwa bambara? Abirirwa biriza, baboroga, bicira isazi mu jisho? Ba ntawushiragahinda, ba magorwa na ba nsekambabaye? Tuvuge se ko abatunze ibya mirenge, barya, banywa, bakijuta,bagasigaza ndetse ibindi bakabijugunya ari bo bazigamiwe amagorwa gusa? Oya, ntibikabe! Yezu Kristu arifuza ko mu bukene bwacu, mu nzara dufite, mu mibabaro n’amarira, mu bitotezo n’ibitutsi, tumurangamira. Niba kandi hari icyo dutunze, tugomba gusaranganya n’abakene, tukagoboka imbabare n’indushyi. Kwihangana no gusaranganya n’abandi ni byo bigaragaza ko twasezereye muntu w’igisazira, tukambara muntu mushya. Ni byo bigaragaza ko twazukanye na Kristu. Kwihambura ku by’isi bizadufasha kwihambira ku by’ijuru. Uwihambuye ku by’isi ni we ugira imibereho mishya ikwiriye muntu mushya wirinda ubwiyandarike, ubusambanyi, ingeso mbi n’irari ribi, ibyifuzo bibi n’ubugugu butuma umuntu asenga ibintu, akabigira ibigirwamana.
Dusabe Imana guhumura amaso n’ubwenge bwacu ngo tumenye, tubone kandi dufashe abakene n’abashonji badukikije, abapfakazi, imfubyi, imfungwa, abarwayi, impunzi,… abo twe tudashoboye gufasha dusabe Imana ngo ibagobotorere ubundi buvunyi ikurikije urugero buri wese ababayemo, maze twese hamwe tuzaronke Ihirwe rizigamiwe ab’intungane.
Add comment
Comments