
Amasomo: Is 6, 1 -2a . 3 – 8; Zab 138(137); 1 Kor 15, 1 – 11; Lk 5, 1 – 11
WITINYA, KUVA UBU UZAJYA UROBA ABANTU
Tugeze ku cyumweru cya 5 gisanzwe C. Amasomo matagatifu tuzirikana kuri iki cyumweru arahurira ku itorwa ry’intumwa z’Imana, aho Nyagasani atora uwo ashaka, igihe ashakiye akamutuma aho ashaka. Mu isomo rya mbere turabwirwa ukuntu Imana yahamagaye umuhanuzi Izayi kuba umuhanuzi wayo kandi ikamukiza ibyaha. Mu isomo rya kabiri tukabwirwa ukuntu Pawulo watotezaga abakristu na we yahamagawe na Kristu agahabwa ubutumwa bwo kwamamaza Inkuru nziza mu banyamahanga, naho mu Ivanjili tukabwirwa inkuru y’itorwa ry’abigishwa ba mbere ba Kristu.
Bavandimwe, Ese Imana yatoraga muri biriya bihe, iki gihe iracyatora? Itora abameze bate? Ibatorera iki? Iryo torwa se njye rindebaho iki? Ese njye n'imigirire yanjye Nyagasani yakwemera kuntora nkamubera inkoramutima n'intumwa? Ngibi bimwe mu bibazo dushobora kwibaza tumaze gusoma amasomo liturjiya y'iki cyumweru yaduteganyirije, igihe twaba koko dushaka kuyanyungutira tuyazirikana ngo yubake roho zacu, uyu munsi. Mu kurushaho gucengera ubutumwa twagenewe muri aya masomo matagatifu, dufatanye gusesengura no kwiyumvisha neza ibyaranze itorwa ry'umuhanuzi Izayi mu isomo rya mbere, ndetse n'ibyaranze itorwa ry'intumwa eshatu: Simoni Petero, Yakobo na Yohani twumvise mu Ivanjili:
Mu ibonekerwa rye, umuhanuzi Izayi yabonye ikuzo ritamanzuye ry'Imana nzima, uko abigaragaza aturondorera ibyo yabonye nk'intebe ya cyami ndende kandi itumburutse, igishura n'ibinyita byacyo, abamalayika (Abaserafimu), n'indirimbo yaririmbirwaga Nyiringoma, indirimbo dusanzwe tuzi kandi dukoresha buri gihe muri liturjiya ya misa tugira tuti: "Nyir'ubutagatifu, Nyir'ubutagatifu, Nyir'ubutagatifu..." Mu ivanjili ho, Nyagasani Yezu we ntiyari akikijwe n'abamalayika, ahubwo n'imbaga nyamwinshi yamuniganagaho isonzeye kumva Ijambo ry'Imana. Ikuzo kandi rya Yezu Kristu riragaragazwa mu ivanjili n'igitangaza yakoze, amafi abarobyi bari bashatse ijoro ryose bakayabura, bakayaroba ari menshi abigirishije Ijambo rye: "...kuko abivuze".
Iryo kuzo ry'Imana ritera umuhanuzi Izayi guhinda umushyitsi ati: "Ndagowe, kuko amaso y'uwandavuye abonye Uhoraho!", rinatera Simon Petero kubwira Yezu ati:"Igirayo Nyagasani kuko ndi umunyabyaha!" Ariko bombi basakazwaho ihumure: Izayi asukurishwa ikara, agakizwa ibyaha bye, akabona akumva ijwi ry'Uhoraho ushaka uwo atuma, akaryitaba ati: "Ndi hano, ntuma". Simoni Petero we arumva Yezu amubwira ati "witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu"; agatwaza, we n'abo bari kumwe, bagasiga aho byose, bakamukurikira.
Iby'itorwa ry'umuhanuzi Izayi ndetse n'irya Petero intumwa na bagenzi be, tubirebeye hamwe, biratwereka ko uhamagara ari umwe kandi w'ibihe byose, uwa cyera (Izayi mu Isezerano rya kera) n'uw'ubu (Simoni Petero na bagenzi be mu Isezerano rishya), ni Nyagasani Imana. Atora abo yishakiye, abantu dusangiye kamere muntu kandi batari intungane nk'uko tubitekereza, bagasukurwa n'ikuzo ry'Ubahamagara, bagahabwa ubutumwa bwo kujya kumwamamaza mu bantu nka bo, bavuga ibitangaza by’Imana.
Ibyo bitangaza ni byo Pawulo intumwa yatubwiye mu isomo rya kabiri: ko Kristu yapfuye azize ibyaha byacu, ko yahambwe, ko yazutse ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe. Nta mpamvu yo gupfa kandi twaracunguwe, bityo twese duhamagariwe kuba abahamya ba byo mu bo tubana n’abo duturanye kugera aho twabasha kugera hose, nta n’umwe ukwiye kudupfana kandi yarapfiriwe na Kristu Ntama w’Imana utagira inenge.. Nta n’umwe ukwiye kuba umucakara w’inabi, w’ingeso mbi, w’ishyari n’urugomo, w’inzangano n’amacakubiri, w’ubusinzi n’ubuhabara n’ibindi byaha byose kandi muri Kristu watwitangiye twarabohowe.
Bavandimwe, abataramenya Imana muri iki gihe cyacu ni benshi, abayizi uko itari nabo si bake kandi n’abayirengagiza ntibabarika. Ngiyo impamvu itwereka ko Imana itarekeye aho gutora abajya kwamamaza Ijambo nyabuzima ryayo. Imana ireba inyota y'Ijambo ryayo mu batayizi no mu banyabyaha b'ingeri zose ku isi, igahora itubwira iti: "mbese ndatuma nde? Ni nde twakohereza?" (Is 6, 8a). Izayi umuhanuzi we yarasubije ati: "ndi hano, ntuma!" Abasubiza batyo muri iyi si ya none, si benshi. Ibyo bigaragazwa n'uko abitangira Ijambo ry'Imana atari bo benshi ku isi! Abitangira Kiliziya ntabwo aribo benshi ku isi. Abaharanira amahoro mu bantu ni mbarwa, abahangayikishwa n'uko umuturanyi araranye ikibazo ni bake, abemera guhara inyungu zabo kubw'urukundo rw'Imana n'abantu si bo benshi. Tureke igisubizo cy'umuhanuzi Izayi kibe icyacu kuko, akenshi twe dusubiza Imana tuti: "Si niteguye, ba urebye undi utuma, kanaka we arabishoboye!" Cyangwa tuti: "Ese urabimpembera? Urampa angahe, aramvana ku kazi kantunze njye n'urugo rwanjye?" Ndetse n'ibindi bisubizo byo kwikiza ubutumwa bw'Imana no kwitangira Ijambo ryayo. Bityo Imana ikarushaho kwibagirana ku isi, ibyaha bikiyongera, imidugararo itandukanye ikisanzura, amahano, ubuyobe, ubuhakanyi bigahabwa intebe, kuko Ijambo ry'Imana ryacecekeshejwe. Hari uwigeze kugira ati "Iyo Imana yacecekeshejwe, nibwo shitani irushaho kumvikana, maze ikaganirira isi bigatinda!"
Kimwe na Simoni Petero na bagenzi be, gukurikira Yezu ari nabyo kwitangira iyogezabutumwa, na Kiliziya muri rusange, bidusaba guhinduka bashya, rimwe na rimwe kwikura ibyari bigize ubuzima bwacu bwa mbere (twumvise ko basize byose, baramukurikira), Yezu agahinduka ubuzima bwacu, kuko Yezu ari byose ku bamwemera by'ukuri. Yezu watsinze urupfu rwo mwanzi wa mbere wa muntu, yananirwa ate kubera byose abiyemeje kumukurikira no kubeshwaho na We?
Nyagasani we ubwe ni We udukomeza, kuko Ijambo rye ari irinyabuzima, rikabeshaho iteka. Ivanjili twumvishe idufashe kubona ko ari Ijambo rikwiye kwizerwa, rikwiye guharirwa ukwemera kwacu. Igihe Yezu abwiye Petero ati: "Erekeza ubwato mu mazi magari, murobe ishundura zanyu, murobe", Petero yibutse ko ibyo abasaba babikoze ijoro ryose, nti baronka; ariko yigarura vuba ati: "ariko ubwo ubivuze, ngiye kuroha inshundura": nguko ukwemera, kwerekeza aho Imana ikohereje yewe nubwo wowe utaba ubyiyumvisha na mba. Petero nk’umurobyi wabigize umwuga kandi ubifitemo uburambe biratangaje kubona yemera kuroha inshundura ku manywa y’ihangu kandi aziko amafi afatwa mu ijoro! Ngo ndetse ibyo kuroba bari babivuyemo barimo koza inshundura zabo, ariko ku ijambo rya Yezu yarumviye. Ijambo ry'Imana, icyo Yezu avuze, tugikorana ukwemera kuko tuzi neza ko ari Yezu ukitubwiye. Mukristu muvandimwe, "Uyu munsi ni wumva ijwi rye, ntunangire umutima wawe", umubwirane ubwuzu n'ukwemera nka Petero uti: "ariko ubwo ubivuze, ngiye kubikora", ubwo ubivuze na njye ngiye kuba umwogezabutumwa mu bo tubana, mu baturanyi no mu bamenyi. Nta yindi mpuruza igihe umusaserdoti atubwiye ati: nimujyane amahoro ya Kristu, twumve ko ari Kristu ubwe utwohereje mu butumwa maze ku cyumweru gitaha tuzagarukane iminyago: “ Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.” Ng’ubwo ubutumwa duhawe.
Bakiristu bavandimwe, natwe tumaze guhura na Yezu mu Ijambo rye, by’umwihariko abakunda kumuhabwa kenshi bityo ntibahure nawe gusa, ahubwo bakamuhabwa wese mu Ukaristiya ye ntagatifu, mu ishusho y’umugati. Ni ngombwa kudapfusha ubusa ayo mahirwe mbonabake, maze tukaboneraho kumusaba kuduha guhinduka ngo tubashe kujya kumwamamaza mu bataramumenya, abamuzi nabi ndetse n’abamwirengagiza nkana.
Add comment
Comments