INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 4 GISANZWE, UMWAKA C

Published on 1 February 2025 at 21:17

Urukundo rurihangana rwitangira abanda

Amasomo y’iki cyumweru aratubwira ukuntu Imana ari yo ubwayo yitorera abo ituma kwamamaza Ijambo ryayo, si ku bwende bwa bo cyangwa ku bushobozi bw’abo, kuko ituma uwo ishatse, igihe ishakiye n’aho ishaka. Nibyo twumvise mu nkuru y’ihamagarwa rya Yeremiya twumva mu isomo rya mbere.

Muri iryo somo, umuhanuzi Yeremiya aratubwira iby‘ubutorwe bwe ndetse n‘uko agomba gusohoza ubutumwa bwe. Uhoraho aramubwira ati“Ntarakuremera mu nda ya nyoko nari nkuzi; nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w‘amahanga.“ Aha twakwibukiranya ko Bibiliya Ntagatifu itubwira kenshi ko hari abo Uhoraho yitorera bataravuka ngo azabahe ubutumwa. Urugero ni Samusoni (Abac 13, 5), Yohani Batisita (Lk 1, 15.41), Pawulo (Gal 1, 15), ariko cyane cyane Yezu Kristu (Lk 1, 35). Uhoraho arongera akamubwira ati “Ntuzareke bagutera ubwoba, kuko nubugira ari wowe, nzagutera guhinda umushyitsi imbere yabo.” Gusa ariko, agasoza amubwira ati “Bazakurwanya ariko ntibazagushobora,...humura turi kumwe ndagutabara.”

Bavandimwe, dufatiye urugero ku muhanuzi Yeremiya, twebwe twese ababatijwe, tugomba kumenya ko amavuta twasizwe tubatizwa, ari ikimenyetso kitugaragariza ko dufite ubutumwa tugomba gusohoza, ari bwo kwamamaza Yezu Kristu dushize amanga kandi tubikora mu magambo no mu bikorwa. Amavuta ya Krisma dusigwa tubatizwa, ni amavuta yasigwaga abami, abahanuzi, n‘abasaseridoti. Natwe rero, igihe dusizwe ayo mavuta tuba tugomba guhera ubwo dutangira kumva ko tugomba kuba abahanuzi. Uko gusigwa amavuta ni ko twumvise mu ivanjili Yezu atangariza ab’iwabo ibimwerekeyeho ariko bo bakanga kumwemera.

Nyuma y’uko Yezu ava mu butayu , buri gihe ku munsi w’isabato yajyaga gusenga mu isengero. Niho honyine yashoboraga kubona abantu b’ingeri zose , bo mu karere bakoranye: abagabo, abagore  n’urubyiruko.

Mu isengesho ryo mu isengero hasomwaga nibura amasomo abiri cyangwa atatu. Irya mbere ryavaga mu bitabo bitanu by’amateka; irya kabiri rikava muri kimwe mu bitabo by’abahanuzi, akaba ari naryo Yezu yasomye. Muri rusange igice kizasomwa cyabaga cyarateganijwe mbere, uwajyaga gusoma yashakaga ahashyizwe akamenyatso.

Bavandimwe, ntabwo bwari ubwa mbere Yezu asoma isomo mu isengero ry’ i Nazareti ; ariko bwari ubwa mbere ahatangira inyigisho. Abari aho bose bari bafite amatsiko yo kumwumva. Byari bimenyerewe ko inyigisho yatangwaga yari ugusobanura isomo rya mbere hakoreshejwe irya kabiri; ariko Yezu we yahise ahera ku magambo yari amaze gusoma (Is 61,1-2). Bari bategereje ubusobanuro bwimbitse , bumva inyigisho batamenyereye kandi batiteguye, idasanzwe : “Ibiri mu isomo mumaze kumva , mumenye ko byujujwe uyu munsi” (Lk 4,21).

Mu by’ukuri, amagambo y’abahanuzi ba kera yuzurijwe kuri Yezu wari wicaye mu ntebe asobanurana umutuzo amagambo y’umuhanuzi Izayi yari yarazirikanye kenshi, cyane cyane kuva abatizwa aho agira ati: “ Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru nziza ku bakene, kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani. Ibyo byose murumva ko nta kindi kibihatse kitari rwa Rukundo twumvise mu isomo rya kabiri: “ kugeza ubu ukwemera, ukwizera n’urukundo uko ari bitatu birabangikanye; ariko icy’ingenzi ni urukundo.”

Bavandimwe, Kuri twe twumva iyi nkuru nyuma y’ibinyejana makumyabiri na kimwe (21) ubukristu bubayeho, ibyanditswe byongeye kuzuzwa none : Imana iduhamagarira kugira ubwigenge, nyamara ugasanga ubutumwa bwayo butuma twigiramo impagarara. Kuva kera ntawashidikanya ko turi bagenzi ba Kristu washatse kutwegera akatwimenyesha mu bwenge bwacu no mu mitima yacu. Ukwemera kugomba rero kuturanga buri gihe mu buzima bwacu bwa buri munsi. Yezu nk’umuhanuzi ntiyakiriwe n’abo mu gace avukamo ; abe nibo banze kumwakira barumva ko ntacyo yabamarira. Abantu b’i Nazareti batekerezaga ko bazi byose ariko bakirengagiza ko muri Yezu Kristu “Imana yakoraga ibikorwa byayo, yiyunga n’isi.” (2 Kor 5, 19).

Kiriya gishuko bagize cyo kutamwakaira kubera icyenewabo, natwe kiratwibasira igihe ducira imanza abavandimwe bacu. Kenshi uko tugenda turushaho kubona  ko umuntu ari mwene runaka na nyiranaka ntituba  tugishoboye kumubonamo Umwana w’Imana ikunda. Igihe cyose dupimiye ubuzima bw’umuntu ku byo ashoboye cyangwa ku mbaraga nke ze, ntituba tugishobora kubona ibyo Imana imukoresha  n’ibyo ishobora gukora imwifashishije. Imwe mu myitwarire yacu hari ubwo isa n’iy’ab’i Nazareti barakariye Yezu : hari ubwo kandi  mu bitekerezo byacu, tugera n’aho kumva twamujyana  ku musozi tukamuroha! Nk’uko rero atatinye ibikangisho bya bariya bene wabo, ni nako uwiyumvamo uwo muhamagaro wo kwamamaza Ijambo ry’Imana atagomba gutinya. Igihe cyose ayobowe n’Ukuri n’urukundo rwa Kristu ni ngombwa kwamamaza ashize amanga. Ni ko kuba umuhamya nyawe kandi weruye wa Kristu, kuba Umuhanuzi w‘ukuri, wa wundi wemera kuryamira ubugi bw‘intorezo aho kuryamira ukuri! Wa wundi uhamya Yezu Kristu mu magambo no mu bikorwa ntacibwe intege n‘amagambo y‘urucantege (y‘abahakanyi n‘abataramenya), ndetse n‘imbere y‘abamutoteza agahagarara bwuma, akaba yagera n‘ubwo yemera guterwa amabuye kubera Yezu Kristu. Urugero turarubona muri Pawulo mu isomo rya kabiri. Pawulo uwo, turamubona yogeza ubutumwa mu bantu bari bafite ikibazo gikomeye cyo kumva ko basumbana hagati yabo bitewe n’impano buri wese afite: Bamwe bavuga mu ndimi, abandi barahanura, abafite ibyo gufashisha abakennye,… Ingabire ntizibuze! Ariko igikomeye kandi k’ingenzi ni uko zakoreshwa mu rukundo. Habuzemo urukundo, ibyakorwa byose byaba imfabusa; byakwitwa kwiyerekana gusa. Igihe tuzaba turebana n’Imana amaso ku maso, izatubaza ibikorwa twakoranye urukundo ibyo ari byo. Tereza w’umwana Yezu ni we ugira ati: “ Imana ntireba ubukuru bw’igikorwa dukoze, ahubwo yita ku Rukundo tugikoranye.”Twebwe rero twumvise iri somo, impano twahawe tuzikoresha dute? Ese ibyo ngiye gukora mu butumwa, nibuka ko ngomba kubanza kuminjiramo urukundo kugira ngo bigire uburyohe mubo mbikoreye n’igisobanuro imbere y’Imana? Niba atari ko bimeze dusabirane ukwisubiraho.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador