AMASOMO:Malak3,1-4; Zab 23(24); Heb2,14-18;Lk2,22-40
YAGOMBAGA KWISHUSHANYA N'ABAVANDIMWE BE MURI BYOSE
Yezu amaze iminsi mirongo ine avutse ababyeyi be bamutuye Imana mu Ngoro. Ibi biratwereka ukumvira kwa Mariya na Yozefu n’ukwicisha bugufi kw’Umwana w’Imana. Nyuma y’iminsi 40 umwana avutse, Mariya na Yozefu bubahirije amategeko Nyagasani yahaye Abayisraheli bose, bajyana umwana Yezu kumutura Imana mu Ngoro, bajyana ituro ry’inuma ebyiri kuko bari mu rwego rw’abakene. Mariya kimwe n’abandi bayahudikazi, yujuje itegeko rya Musa ry’ubusukurwe. Aha turahabona ukumvira kw’ababyeyi ba Yezu. Yezu ni Umwana w’Imana, ni Imana nzima. Yemeye kwigira umuntu, yinjira mu mateka y’abantu, yemera gukorerwaho umuhango abandi bana b’imfura b’abahungu bakorerwagaho mu buyobokamana bw’ umuryango wa Israheli. Ibyo byose biratwereka ko inzira yafashe yo gukiza abantu, ari n’inzira y’ukwicisha bugufi. Simewoni na Ana bahuye n’Umwana Yezu bamenya ko ari we Mukiza bari bategereje. Koko rero,Simewoni yahoraga ategereje Umukiza. Abonye Yezu yuzuye ibyishimo byinshi kuko isezerano ry’Imana ryujujwe. Yahishuriwe na Roho Mutagatifu ko uwo mwana Mariya na Yozefu baje gutura Imana mu ngoro, uwo mwana yakiriye mu biganza bye, ari we Mukiza bari bategereje igihe kirekire.
Bavandimwe, iki gikorwa gitagatifu cyo gutura Umwana Yezu mu Ngoro, kuri Yozefu na Mariya bisobanura kumenya ko atari uwabo. Ku rundi ruhande, ku Mana Data yo uwo mwana Yezu akomoraho kuba Mwana, uko gutura umwana bisobanura, kwemera gutanga Mwana uwo ngo abe ituro ritagereranywa rihawe umuryango wa israheli ndetse n’abantu bose.
Nibyo bariya bakambwe 2 twumvise muri iyi Vanjili basobanuye mu buhanuzi bwabo. Kubona muri uwo mwana w’umukene impano itagereranywa Imana ubwayo iduhaye, Umucunguzi wategerejwe imyaka n’imyaka n'umuryango wa israheli ndetse n’amahanga yose. Simeoni mu gisingizo cye, aratangaza ibyishimo ntagereranywa yagize mu kubona huzuzwa amasezerano yategereje ubuzima bwe bwose.
Kimwe na Simeoni, ibyo byishimo nibyo natwe abakristu twagombye kuronkera mu kwakira Kristu mu buzima bwacu. Gusa ni ukwitonda! Ibyo byishimo bivugwa ntabwo bitandukana n’inkota y’ububabare nk’ubwa Mariya. Inkota yahuranya umutima wacu igihe dukurikiye Kristu nta kujenjeka, bikaba ikimenyetso kigirwaho impaka n’iyi si yacu igenda itwarwa n’amaraha.
Kuri uyu munsi tunazirikanaho umuhamagaro wo kwiyegurira Imana, iyi Vanjili iratwibutsa twese ko buri wese mu bunyurane bw’ubutumwa ahamagarirwa muri Kiliziya, tugomba natwe guhora twiherezaho Imana ituro rizima, dukurikira inzira Mwana yatweretse kugira ngo tugire uruhare rufatika mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu.
Add comment
Comments