Amasomo :Iz 52, 7-10, Zab 98(97); He1, 1-6; Yh1, 1-18
Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe
Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose.
Imyaka hafi 2000, uhereye ku ivuka rya Abrahamu,
Imyaka 1250, kuva igihe Mussa n’umuryango wa Israheli bavaga mu bucakara bw’abanyamisiri,
Imyaka 1032, umwami Dawudi yimye ingoma,
Imyaka 65 mu yari yarahanuwe n’umuhanuzi Danieli,
Mu mwaka wa 752 nyuma y’ishingwa ry’umujyi wa Roma,
Mu mwaka wa 42 w’ubwami bwa Okutaviani Ogusito,
Mu mwaka wa 06 kuri karindari tugenderaho,
Ubu imyaka 2024,
Yezu Kristu, Umwana w’Imana Ihoraho, nyuma yo gusamwa na Bikira Mariya ku bubasha bwa Roho Mutagatifu, Yavukiye I Betelehemu ya Yudeya, Nuko Jambo yigira umuntu abana natwe.
Bavandimwe Noheli nziza, umwe mu minsi mikuru ihimbazwa cyane kuri iyi si ndetse tutabura kwemeza ko ari uwa mbere ni umunsi mukuru wa Noheli. Abe ari abakiristu cyangwa abandi batagira irindi dini basengeramo, umunsi wa Noheli barawuzi. Ubu winjiye mu nzu z’abantu batari bake, kabone n’abatari abakiristu, ushobora kuhasanga ikirugu n'indi mitako ya Noheli. Umunsi mukuru wa Noheli ni umunsi mukuru utera ibyishimo abantu hafi ya bose atari ukubera ubukiristu gusa, ahubwo kuko ari umunsi usanga imiryango yose iba yishimiye kuba hamwe. None ku bakiristu by’umwihariko, uyu munsi uvuze iki?
Ku Mukristu Noheli ni umunsi ukomeye cyane mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu. Burya muri lituljiya ya Kiliziya, uretse iminsi yo guhimbaza Iyobera rya Pasika buri mwaka, nta wundi munsi mukuru uruta uwa Noheli ariwo abakristu duhimbazanya ibyishimo ivuka ry’Umukiza n’Umwami wacu Yezu Kristu, Jambo wigize umuntu akabana natwe, Imana ubwayo igatura muri twe, igashinga ihema rwagati muri twe:“ Imana turi kumwe: Emmanuel”.
Amasomo Matagatifu yo kuri uyu Munsi Mukuru aradufasha kubyumva neza atsindagira ingingo imwe y’ingenzi: Imana yigaragarije umuryango wayo kandi irawukiza. Ibyo bikaba impamvu y’ibyishimo ku batuye isi bose:Nitwishime kandi tunezerwe kuko twacunguwe.
Umuhanuzi Izayi ati: “Matongo ya Yeruzalemu nimuhanike murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we agacungura Yeruzalemu. Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifu, bityo impande zose z’isi zizabone agakiza k’Imana yacu”. Aya magambo y’umuhanuzi Izayi ntiyavugaga ibiriho, ahubwo yahanuraga ibizaza na none agendeye ku byabaye cyangwa se ibiriho. Ari mu cyerekezo cy’amizero y’umuryango wa Israheli Imana yari yaritoreye ngo uzabe inzira Umucunguzi azacamo aje mu bantu. Mbese ni nkuko umuntu yava imahanga aje i Rwanda akururukira i Kanombe ku kibuga cy’indege, ari ho hari abategujwe kumwakira, ariko ari umushyitsi uzasura u Rwanda rwose.
Uburanga bwa Jambo wigize umuntu bwose buri muri aya magambo y’Umuhanuzi Izayi. Ibyo avuga biratangaje koko, nyamara ntabwo avuga uwo yabonye, ahubwo ni uwo yari ategereje hamwe n’umuryango w’abemera bari mu rugendo rugana amaza ya Nyagasani. Aravuga amagambo ahumuriza umuryango w’Imana ati “Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye Inkuru nziza, ivuga amahoro igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti Imana yawe iraganje!” Igihe rero cyarageze, ubuhanuzi bwa Izayi buruzuzwa, kandi ibi byabaye mu gihe cy’amateka azwi neza, nk’uko twabyibutswa mu Ivanjili yo ku mugoroba wa Noheli. Yezu Kristu Imana nzima yaje muri twe aciye bugufi, ntiyaje ahutaza ahubwo yaje agaba amahoro, ni Umwami w’Amahoro. Nk’uko Izayi yari yarabihanuye ko ari intumwa izanye Inkuru nziza, ivuga amahoro n’ibindi byiza byose, niyo mpano idasanzwe natwe atuzaniye twese kuri uyu munsi wa Noheli ya 2024. Burya umunsi wa Noheli, ni umunsi tugomba kuzirikana ku Mahoro,Urukundo n’Ineza twaronkewe n’Umukiza wacu Yezu Kristu. Ibyo bigatuma natwe tubiharanira kuri twe ubwacu ndetse no kubavandimwe bacu, tubivomye ku isoko ari yo Jambo wigize Umuntu. Ni byo Yohani umwanditsi w’Ivanjili yatwibukije muri aya magambo meza atangiza inyandiko ye agira ati: “Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.” Jambo ni we uvuga bikaba kuko ari we ufite Ijambo rikiza kandi rikarema, mbese rimwe Imana ubwayo yakoresheje irema. Muri we ibyari amagambo asanzwe bihinduka ukuri tubona kandi bikaba ikinti dufata. Ni we wenyine ushobora guhindura inzozi za muntu zikaba impamo, ibyari amasezerano bikaba impamo. Kwakira Jambo uwo ni wo mukiro wa muntu.
Yohani arahamya ko nta kiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho, kandi ni nako nta mahoro, nta Rukundo, nta hirwe na mba muntu ashobora kugeraho rishyitse atabigabiwe na We, kuko hanze y’Imana ye nta Buzima. Yazanywe no kugira ngo tugire ubugingo kandi ubugingo busagambye.
Yohani akomeza atubwira ko muntu mu buhumyi bwe yagiye yanga kwakira Urumuri rwamurasiyeho akihamira mu mwijima. Niyo mpamvu no kuri uyu munsi twizihiza Noheli, ivuka ry’Umukiza, soko y’ibyiza byose, mu mpande zimwe na zimwe z’isi amahoro ari aya ntayo n’ibyorezo n'andi makuba atandukanye. Benshi baricana, baragambanirana, baracura imigambi y’ububisha, bari mu ngeso mbi n’ibindi bibi byinshi kuko Urumuri rwabarasiyeho ariko bagahitamo kwigumira mu mwijima. Ni agahoma munwa aho Umukiza aza ntitubimenye n’ababimenye bakanga kumwakira.
Hari urugero umuntu yaduhaye adushushanyiriza ikigereranyo cy’uko Imana yemeye kwigira umuntu, atwumvisha uburyo ari ukwicisha bugufi gukomeye kutagerwa n’ubonetse wese! Yagiraga ati: “Dufate urugero ruto: tuvuge ko waba ufite amatungo, nk’inkoko wahaye ibyangombwa byose ngo zibeho. Ariko kumvikana bikananirana. Ni uko nyirazo, uko agerageje kuzikiranura ari hanze yazo bikananirana. Hanyuma kubera urukundo akunda inkoko ze, agahitamo kwigira inkoko, akazisanga, bakabana umunsi k’umunsi, bagasangira byose yewe kugera ku kigero cya nyuma cy’ubuzima bubi bwazo. Sinzi niba muri twe hari uwakwemera kuba inkoko! Ariko umwana w’Imana nzima yemeye kwigira umuntu ngo adukize nk’uko tubihamya mu ndangakwemera: icyatumye amanuka mu ijru ni twe abantu no kugira ngo dukire.
Noheli rero ni umunsi ukomeye, utwumvisha neza ibanga ryo kwicisha bugufi. Umwana w’Imana avukira mu kiraro cy’inka: “Yezu yigize umukene: ibyatsi ni byo byahi rwose. Uwaremyi ibintu byose yabuze abagaragu.” Noheli ni umunsi w’iyuzuzwa ry’umugambi w’Imana wa kera na kare wo kuzatwoherereza Umucunguzi. Jambo yigize umuntu, ibyo Imana yari yasezeranyije abakurambere bacu mu kwemera, Abrahamu, Izaki na Yakobo, ikabisubiramo mu mvugo z’ibihe bitandukanye by’abahanuzi byabaye Impamo, buva mu magambo bijya mu bikorwa. Iryo ni ibanga ry’ukwigira umuntu kwa Jambo.
Mu gihe muntu yari amaze kurenga ku itegeko ry’Imana akayisuzugura nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Intangiriro ntabwo Imana yamuterera ngo aheranwe n’urupfu yari yigabije.Muntu agicumura Imana yateguye umugambi wo gucungurwa kwe, hari n’abahamya ko Imana yaremye muntu igamije kumucungura.
Ibyo bitwereka aho Urukundo rw’Imana rugera. Yaremye ijuru n’isi, ibiboneka n’ibitaboneka byose, nta kiguzi na mba tuyihaye, cyangwa se ngo ibe yarubahirizaga komande twatanze. Byose yabiremye mu buhanga bwayo kubera urukundo. Nyamara burya ngo “Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana”, hari nabongeraho ko “Ubuntu bubanje bupfa ubusa”. Muntu ntibyatinze, yahise atangira kwirata no gutera Imana umugongo. Yahiseko ashaka kureshya nayo, ndeste ashaka no kuyisimbura. Ariko burya icyaha cyose kigira ingaruka. Umuryango w’Imana byagiye biwuviramo gutegekwa n’amahanga, ndetse ukanajyanwa bunyago. Igihe cyose tutumviye Imana tujyanwa bunyago, tukavanwayo n’Impuhwe zayo.
Imana burya ni Imana, ntijya yivuguruza kuri wa mugambi wayo yari ifite kuva irema umuntu. “Urukundo rwayo ruhoraho iteka”, nk’uko umuririmbyi wa Zabuli abiririmba. Iteka yitaga ku muryango wayo, igahora ishaka kuwuvana mu bucakara babaga bashyizwemo n’abanyamahanga. Noheli rero twizihiza intambwe ikomeye muri uwo mugambi wo gukiza muntu wuzurijwe k’uburyo bw’ikirenga mu iyobera rya Pasika, mu rupfu n’izuka ry’uwo duhimbaza ivuka rye none.
Ukwicisha bugufi k’uwemeye kwigira umuntu akavuka kuri buriya buryo bwo mu kiraro cy’amatungo, k’umukobwa nka Mariya w’intamenyekana, mu gace gakennye akarerwa n’umubaji Yozefu ni ikimenyetso gikomeye Imana itahwemye kugaragariza twebwe abantu ko ihitamo abaciye bugufi, abiyoroshya ngo ibakoreshe ibihambaye mu maso y’abantu n’aho abigira ibihangange bagacishwa bugufi.
Uwo mugambi wo kuducungura binyuze muri ubwo buryo ni nawo umwanditsi w’Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi yatwibukije mu isomo rya Kabiri agira ati: “Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi, ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo mu ijuru. Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo.” Uwo Mwana w’Imana watuvukiye natwe tumugane mu kirugu mu bwiyoroshye bw’umutima utarangwaho uburyarya maze aduhe kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ivuka rye ku buryo bukwiye nk’abakristu, tutaza gusanga natwe twabaye nk’abapagani tukizihiza Noheli mu bibindi n’amasafuriya nk’uko abenshi usanga babitekereza iyo bavuga ngo nta Noheli umpaye.
Bavandimwe, niba dushaka kubona ikuzo ry’Umukiza watuvukiye, niduce bugufi, tumusange, twegere Abamalayika n’abashumba batubimburiye mu kumuramya, maze tureke Urumuri yifitemo rutuboneshereze mu icuraburindi ry’inzira y’ukwemera kwacu ubu n’aka kanya. Kuri mwese rero bavandimwe iyi Noheli nibabyarire imbuto z’ukwemera gushyitse kandi umwaka mushya tugiye gutangira uzababere umwaka w’umugisha urukundo n’amahoro. NOHELI NZIZA KURI BURI WESE.
Add comment
Comments