INYIGISHO YO KUWA 24 UKUBOZA (MISA Y’IGITARAMO CYA NOHELI)

Published on 24 December 2024 at 20:53

AZABYARA UMWANA UZAMWITE YEZU, KUKO ARI WE UZAKIZA UMURYANGO WE IBYAHA BYAWO

Mbifurije Noheli nziza. Umwana w’Imana navukire mu mitima yanyu. Kuri uyu mugoroba turahimbaza imyaka igera kuri 2024 ishize Umwana w’Imana avukiye I Betelehemu. Uyu munsi turifuza ko avukira mu mitima yacu, avukira mu buzima bwacu. Uyu munsi abantu benshi bamenyereya kuwita Noheli. Ese watangiye guhimbazwa ryari? Ese ni ngombwa ko abantu bahimbaza Noheli? Ni ibiki biranga Noheli?

Noheli ni igihe cy’ibyishimo kuko tuyiboneramo urukundo rwahebuje Imana idukunda, yo yashatse ko umwana wayo yigira umuntu agasangira natwe kamere-muntu ; bityo isezerano yari yagiriye abakurambere bacu riruzuzwa. Ibyo rero bigatuma twunga ubumwe na kameremana yayo. Zuba-rirashe rero yaje mu bantu ababohora ku ngoyi y’umwanzi wari ubaboheye mu mwijima. Bityo abantu binjiye mu mucyo no mu bwigenge bw’abana b’Imana, aho bagomba kuba mu byishimo n’amahoro bisesuye, kuko umwami w’amahoro yabavukiye. Mu gihe cya Noheli, Kiliziya ihimbaza iminsi mikuru ikurikira :

Umunsi mukuru wa Noheli ( kuwa 25 Ukuboza buri mwaka)

Umunsi mukuru w’Umuryango Mutagatifu (Icyumweru cya mbere cya nyuma ya Noheli)

Umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina w’Imana (ku wa 1 Mutarama)

Umunsi w’Ukwigaragaza Kwa Nyagasani (ku cyumweru gikurikira iya 1 Mutarama) n’umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani (icyumweru gikurikira Ukwigaragaza kwa Nyagasani) .

Mu gihe cya Noheli, Kiliziya ihimbaza iyobera ry’ukwigira umuntu kwa Jambo, ari We Mukiza, umuryango wa Israheli wari warategereje igihe kirekire nk’uko bizirikanwa muri Adventi. Yaje rero ari urumuri rumurikira abagenderaga mu mwijima w’icyaha (Iz 9,1-2).

Ijambo Noheli rikomoka ku ijambo ry’Igifaransa “Noël”, naryo ryakomotse mu Kilatini “Natalis” bivuze “amavuka”. Mu Cyongereza Noheli ikaba “Christmas”. Mu Cyongereza, iri jambo ni inyunge (compound) aho rigizwe na “Christ” na “Mass”, aho rikomoka ku cyongereza cya kera “Christemass” nabyo biva ku cya kera cyane “Cristes mæsse” ryakoreshejwe bwa mbere mu 1038. Naryo rikaba rikomoka mu Kigereki n’Ikilatini, aho "Cristes" bikomoka ku Kigereki “Christos” na"mæsse" rikava ku Lilatini “missa”.

Noheli ni umunsi mukuru abakrisitu duhimbaza ku wa 25 Ukuboza buri mwaka twizihiza ivuka rya Yezu Kristu. Ntawe uzi neza itariki Yezu yavutseho, kubera ko amavanjili ntacyo abivugaho ndetse kandi Yezu ubwe mu kwicisha bugufi ntiyavukiye mu muryango ukomeye, yavutse mu bakene kandi avuka gikene ku buryo amataliki nkayo byumvikana impamvu kuyabona bitapfa koroha. Itariki ya 25 Ukuboza, yashyizweho ahagana muri 336. Nk’uko bigaragara, mu ntangiriro z’ubukirisitu, umunsi mukuru wa Noheli ntiwabagaho. Habagaho gusa umunsi mukuru uhimbaza izuka rya Nyagasani, Pasika.

N’ubwo ntawe uzi neza itariki Yezu yavutseho, ntibyabuza abe kwibuka ko yigeze kuvuka; ni ikintu cyiza kandi gifitiye akamaro abakristu. No kuba Kiliziya yarabigeneye umunsi ngarukamwaka, bituma iryo vuka rihabwa agaciro rikwiye mu buzima bw’abakristu. Guhitamo itariki ya 25 Ukuboza ni uburyo bwiza cyane bwo guhamya ko Yezu Kristu ari Imana nyakuri, akaba ari na We rumuri rw’isi (Yh 8,12): abapagani bari barageneye iyi tariki guhimbaza umunsi mukuru w’izuba ryubahwaga nk’ikigirwamana. Kuva icyo gihe rero, abakristu bacyambuye uwo mwanya bawegurira uwukwiye ariwe Yezu Kristu, We Rumuri rukomoka ku Rumuri, umurikira buri wese uje muri iy’isi. Ni koko, Amavanjili ntacyo avuga ku itariki y’ivuka rya Yezu, ariko abakirisitu tuzi neza ko ari we « Rumuri rw’amahanga » (Lk 2,32) kandi ko ari we wenyine « Urumuri nyakuri » (Yh 1,9). Umunsi wa Noheli utwibutsa ivuka rya Yezu, ari we Emanweli, Imanaturikumwe, nk’uko abahanuzi bari barabivuze.Na none Noheli itwibutsa ko Zuba rirashe yamanutse mu ijuru aje kudusura, akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy‘urupfu, kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro (Luka 2, 78-79).

Mu bimenyetso by’ingenzi biranga umunsi mukuru wa Noheli twavuga ikirugu gishushanya ikiraro Yezu yavukiyemo i Betelehemu. Abantu benshi bakunda gukoresha ikirugu kuri Noheli. Mu muco nyarwanda, ikirugu ni ikiraro cy’inyana (Cyangwa akazu bororeramo inkwavu, cyangwa inkoko); ni akazu gato cyane.

Dore uko ikirugu cyatangiye mu mateka y’ubukirisitu : Mu misa ya Noheli mu 1223, Fransisiko w’Asizi yahamagaye abaturage bari batuye i Greccio mu ntara ya Ombriya mu Butaliyani, abahuriza mu buvumo yari yashashemo ibyatsi bagaburira amatungo, yinjizamo inka n’indogobe. Mutagatifu Faransisiko yashakaga mbere na mbere kwerekana no kumvisha ubwiyoroshye bw’Imana igihe yigiraga umuntu. Ni uko ikirugu cyavutse. Buhoro buhoro abantu barabihererekanya, muri za kiliziya ndetse no mu mazu batuyemo.

Ikindi kimenyetso gikunda gukoreshwa kuri Noheli ni Igiti cya Noheli. Igiti cya Noheli cyo gikomoka ku muco w’ubukirisitu wo mu bihe by’ikinyejana cya V kugera mu kinyejana cya XV. Gikomoka ku dukino abakirisitu bakiniraga ku ibaraza rya kiliziya, berekana uburyo Adamu na Eva baguye mu cyaha, n’ukuntu ari Kristu watubereye impamvu yo gukizwa icyo cyaha. Iruhande rw’abakinnyi, bahashingaga igiti gifite imbuto, kikibutsa igiti cyo mu gitabo cy’intangiriro. Kuri icyo giti baje kujya bagitakaho “pomme” na “hostiya” bagira ngo basobanure ko Kristu wigize umuntu duhimbaza kuri Noheli ari We ukiza.

Ubwo igiti cyaje kuva ku ibaraza rya kiliziya kinjira mu kiliziya nyirizina. Mu kinyejana cya XVI, abakirisitu batangiye kugitegura no mu mazu yabo. Dore imwe mu mitako bashyira ku giti cya Noheli n’ibisobanuro byayo:

Imbuto za Pomme: zishushanya icyaha cy’inkomoko. Impapuro zisa n’amaroza n’andi mabara menshi: reba (Izayi 11) “umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese…” Amabara asa na zahabu yibutsa zahabu yatuwe n’abami.

Impano (cadeaux) barambika hafi y’igiti, yibutsa ko Imana yatwihayeho impano, bityo umuntu nawe ajye yiga gutanga ku buntu! Utuntu dushashagirana nk’ibirahuri, byibutsa ko Yezu ari “Urumuri rumurika mu mwijima” (Yohani 1, 5).

Ikindi kimenyetso kiranga Noheli ni Gloria (indirimbo y’abamalayika) yongera kuririmbwa. Twibuke ko iba yarahagaze kuririmbwa mu gihe cy’ Adventi cyose. Gloria(Imana nisingizwe mu ijuru) Ni igisingizo gikubiyemo amagambo yaririmbwe bwa mbere n’abamalayika i Betelehemu (Lk 2,13-14). Igice cya mbere cy’icyo gisingizo kirata Imana Data. Igice cya kabiri kirata Yezu Kristu uhwanyije ikuzo n’Imana Data.

Bavandimwe, Ku isi buri mwaka havuka abana barenga miliyoni. Kubera iki twibuka by’umwihariko ivuka rya Yezu,umuhungu wa Yozefu na Mariya, kandi hari abandi bana benshi bavuka ? hari ibanga. Iryo banga nta rindi : uwo mwana w’umuhungu niwe uzakiza umuryango ibyaha byawo (Mt 1,21) . ikindi, kuba Yezu yahisemo kuvuka mu ijoro, hari icyo bivuze. Yezu ni we Rumuri nyarumuri, Yezu ni we Rumuri rw’amahanga. Yezu yaje kutuvana mu mwijima w’icyaha, yaje kutuvana muri rya curaburindi ry’ingeso zacu, yaje kutuvana muri bwa bucakara bw’icyaha twari twarishyizemo, kimwe n’uriya muryango wari waranjyanywe bunyago i Babiloni. N’ubwo tuzi ko kuvuka k’umwana gutera ababyeyi ibyishimo, nyamara bahitako banahindura uburyo babagaho. Batangira kubura ibitotsi kubera kurira k’umwana, yaba yanarwaye bakarara bicaye. Natwe uyu munsi Yezu arashakako tuva muri bya bindi twari twaramenyereye, arashakako duhindura ubuzima, arashakako duhinduka. Nk’uko ivuka rya Yezu ryatumye abashumba bata amatungo bakajya kumureba, abami b’abanyabwenge bagata igihugu cyabo bakajya kumuramya, yewe n’amatungo akavanwa mu biraro byayo kubera umwana Yezu, natwe turasabwa kuva muri bya bindi byose twari twaramenyereye maze duhinduke.

Bakiristu bavandimwe, uko guhinduka nigutume tuba ba Bikiramariya. Nk’uko yatubyariye Imana, natwe buri wese agomba kuyibyarira mugenzi we, ku buryo abamubonye baza gukurizaho gusingiza Imana. Yezu Kristu, Umukiza watuvukiye tumusabe aduhe gusa nawe ubu n’iteka ryose. Amen

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador