INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 3 CYA ADIVENTI, UMWAKA C

Published on 13 December 2024 at 13:28

Amasomo: Sof 3, 14-18; Zab 12 (13), 2-6; Fil 4, 4-7; Lk 3, 10-18

Muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime

Tugeze ku cyumweru cya gatatu cy’Adiventi. Iki cyumweru cyitwa icy’ibyishimo (Gaudete). Sofoniya Umuhanuzi arashishikariza Yeruzalemu kwishima. Pawulo intumwa na we ni uko: abwira abanyafilipi natwe twese ati: “Muhore mwishima muri Nyagasani”. Abakirisitu twishimiye ko Noheli yegereje, ko umukiza wacu ari hafi kuza muri twe ngo adukiza, aturuhure imitwaro ituremereye muri iki gihe turimo. Ku isi yose Noheli ni umunsi mukuru uzanira benshi ibyishimo, nubwo ari abagiriramo ibyishimo bibi bidaturutse ku Mana.

Nk’uko bizwi, icyumweru cya kabiri n’icya gatatu, Liturjiya y’ijambo ry’Imana itubwira Yohani Batista integuza ya Nyagasani hamwe n’inyigisho yagiye atanga ziteguriza amayira Umukiza w’isi. Ubwo butumwa yabukoze neza kandi abusoza neza, yerekana Yezu aho kwiyerekana, nashimirwe kandi akurikizwe na benshi.

Iki gihe cya Adiventi kitwibutsa imyaka myinshi abakurambere bacu bategereje umucunguzi; ni igihe kidufasha kwitegura ivuka rya Yezu Kristu. Iri jambo gutegereza rihishe byinshi kuko uwo dutegereje si ubwa mbere aje; yaraje, ahora aza kandi azagaruka. Tumutegereje kuri Noheli ngo twongere twibuke tuzirikana ivuka ry’uwaducunguye; buri munsi turamutegereza kuko tuba tumukeneye mu buzima bwacu bwa buri munsi cyane cyane iyo dusumbirijwe; buri wese kandi amutegereje kuri wa munsi, ya saha ya buri wese yo gusezera kuri iyi si y’icumbi; twese dutegereje kandi ihindukira rye yuje ikuzo, umunsi utazwi dusabwa gutegereza turi maso.

Gutegereza bijyana no kwitegura, iyo umubyeyi yegereje kubyara, atangira kwitegura agura ibyo azakenera kuri uwo munsi. Iyo ufite urugendo na byo ni uko, ushaka impamba…ntawategura ibintu byose ngo abishobore ahubwo areba iby’ingenzi, bikarushaho iyo witeguye umushyitsi ukomeye, iyo asanze byose biteguye aragushima, yasanga ntacyo wakoze ngo umwitegure neza akakugaya cyane iyo ari wa mushyitsi ugufiteho ububasha. Yezu rero ntatinya kutugaya iyo byagenze nabi, kandi ntabura no kudushimira iyo byagenze neza.

Amasomo yo kuri iki cyumweru cy’ibyishimo/Gaudete yagarutse kuri iyo ngingo y’ibyishimo: umuhanuzi Sofoniya ati: “… ishime unezerwe mwari w’i Siyoni, Umwami wa Israheli, Uhoraho ubwe akurimo rwagati, ntuzongera gutinya ukundi ibyago…”. Ibi byishimo ariko ntabwo bishingiye mu kwishimisha no gushimisha gusa abo muvukana, ni ibyishimo biterwa no gukora ugushaka kw’Imana, guhinduka, kwiyibagirwa ukibuka ukeneye ubufasha bwawe. Ni bya byishimo Yezu atubwira ko bituruka mu kuba mu rukundo rwe, ibyo ni byo bituma twigiramo ibyishimo bya Kristu kandi muri twe ibyishimo bigasendera. Ibyo rero bikubakira ku kubaho turi abantu b’ineza kandi barangwa n’ubuntu mu bavandimwe bacu.

Nicyo Ivanjili y’uyu munsi idushishikariza: “ ufite amakanzu abiri nagabane n’utayafite: n’ufite icyo kurya nagenze atyo, tukanyurwa n’ibyo dufite kandi ntiduhutaze abandi. Nguko ugutegereza nyako, nguwo uzavukisha Yezu mu mutima we, mu gihe hari abandi bamubonye mu kirugu gusa cyubakishije ibyatsi, nyamara ikirugu nyacyo ari imitima yiteguye kumwakira; nguwo uzasimbuka rwa rubanza rw’intabera. Ako kabando k’iminsi niko Pawulo yibukije abanyafilipi duhagarariye muri aka kanya agira ati: “ …ubugwaneza bwanyu nibumenyekane ku bantu bose … nimusenge Imana muyinginga kandi muyishimira…” Burya usenga neza anakora ibikorwa byiza!

Muri iyi Vanjiri twumva kandi abantu banyuranye barabaza Yohani icyo bakora ngo bakore neza kurushaho; buri wese aribariza ntawe ubariza undi bitewe n’urwego arimo n’icyo akora: “… Yohani abwira abasoresha ati: “ ntimugasoreshe ibirenze ibyategetswe…” buri wese na we abaze icyo kibazo Yezu maze Yezu amubwire icyo agomba gukora. Uri padiri? Igisha ijambo ry’Imana, ukomere ku isezerano mwagiranye witangire abo waragijwe. Uri muganga? Vura abarwayi ubereke umutima mwiza kandi ubahumurize? Uri umufundi? Irinde kunyereza agasima ka shobuja. Uri umucuruzi? Wishakira inyungu mu kwica umunzani, ikiruta ni uko wakunguka make aho kungukira ku mukene ukazabona imibereho ukabura ubugingo.

Muri iki gihe aho benshi bishimira imyanya y’abandi, akumva iby’abandi aribyo bimukwiriye, byaba ngombwa ukamwikiza ngo wigarurire ibye, Yohani Batista araduha urugero rwo kwicisha bugufi, kunyurwa n’umwanya uriho, ukubaha buri muntu ukirinda ishyari: “ njyewe mbatirisha amazi, ariko ugiye kuza andusha ububasha kuko azabatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro…” Yohani Batista arashaka kutubwira ko Roho Mutagatifu ahindura imyumvire, n’umuriro ukotsa ibigirwamana ukanasukura imitima.

Bavandimwe, buri wese ku rwego rwe, mu kazi mu butumwa arimo aho ari hose, yirinde kugira uwo arenganya n’uwo abeshyera. Ni bwo azakira Umukiza agacungurwa. Uwo Mukiza nyine, Yezu Kristu ari kumwe nawe, arakureba mwizere umusingize nta buryarya. Bikira Mariya na we araguhakirwa wigira ubwoba. Amen.

Nyagasani Yezu nabane namwe!.

Add comment

Comments

There are no comments yet.