Amasomo: Iz 41, 13-20; Zab 145 (144), 9-13; Mt 11, 11-15
Witinya! Ni jye ugutabara!
Dukomeje igihe cyo gutegereza umukiza wacu, igihe cyiza kandi gitagatifu cya Adiventi nk’uko tumaze iminsi tubyibutswa, tukaba tugeze ku wa kane w’icyumweru cya kabiri. Mwakibaza muti: ni nde dutegereza? Nta wundi ni Yezu Kristu. Yezu Kristu yaraje, ahora aza kandi azaza nk’Umukiza. Azaza ku munsi wo gupfa kwacu, ndetse azagaruka ku munsi w’imperuka nk’Umucamanza w’intabera kandi ugira ibambe.
Ukuza kwa mbere nk’umukiza kurazwi kuko Umwana w’Imana yigize umuntu. Ariko ukuza kwa kabiri mu gupfa kwacu no ku munsi w’imperuka ntitukuzi. Dusabwa gusa guhora twiteguye. Mu guhimbaza imihango mitagatifu y’iki gihe cy’adiventi hatakwa kandi hakambarwa ibara ry’isine risobanura icyizere no gusukurwa cyane cyane hitegurwa guhimbaza iminsi mikuru ikomeye mu mateka y’ugucungurwa kwacu.
Umuhanuzi Izayi aradufasha kwitegurana amizero ayo maza y’umukiza wacu.
Mu guhumuriza umuryango wa israheli, Nyagasani akoresheje umuhanuzi izayi, akomeje kwerekana ububasha bwe bukomeye ari nabwo buzaranga uwo muryango. Ubuhangange bwe ntabwihererana, ahubwo abusangiza no ku bamwemera bakanamwizigira. Ni koko abahimbaza Uhoraho barahirwa, bagahabwa n’ingabire zigeretse ku zindi kandi bakaba ihanga rikomeye rikwiye kubahwa n’andi mahanga. Babona ibitangaza batigeze babona, ibidashobokera ubwenge bwa muntu birabashobokera kandi bagahora bizeye uwabaremye.
Bavandimwe, ubwo butumwa bw’umuhanuzi Izayi burashimangirwa n’iby’indi ntumwa yoherejwe kugira ngo itegure inzira bya hafi z’uwagombaga kuza. Uwo nta wundi ni Yohani Batisita twumvise mu Ivanjili Yezu amutangira ubuhamya. Yohani uwo ni umwe mu bantu bakomeye bagarukwaho mu gihe nk’iki cy’Adiventi kubera umurimo bakoze mu iyuzuzwa ry’umugambi wo kwigira umuntu kwa Jambo w’Imana akaza gutura rwagati muri twe.
Muri iyi minsi abanditsi hafi ya bose b’Inkuru nziza bazagaruka ku butumwa bwe mu gutegurira inzira Umukiza w’isi no kumwerekana aho amariye kuza. Uwo murimo ni wo akesha ishema ryo guhabwa ikuzo Yezu yamutatse agira ati: “ ndababwira ukuri: mu bana babyawe n’abagore ntihigeze kuboneka uruta Yohani Batisita…”ariko akongeraho ubundi buhamya bwerekeye buri wese muri twe, twahambanywe na Kristu tukazukana na we muri batisimu twahawe ikatugira abagenerwamurage b’ubwami bw’ijuru agira ati: “ nyamara umuto mu Ngoma y’ijuru, aramuruta. Ibi birashaka kutubwira uburyo batisimu iduha ubukure mu Ngoma y’ijuru, kugeza aho umuto mu bakristu, umwe ukimara kubatizwa aruta igihangange nka Yohani Batisita wo muri kiriya gihe, n’umurimo yakoze mu iyuzuzwa ry’ibyahanuwe mu isezerano rya kera. Ibi Yezu arabivuga atwumvisha ko, amaza ye yatangije ibihe bishya mu mateka ya muntu. Muri batisimu natwe twagizwe bashya, turasabwa kubyitwararika.
Bavandimwe, muri iki gihe cy’Adiventi turimo turagomba kwihatira gukurikiza inama Yohani Batisita atugira, inama z’uko twakwitwara niba koko dushaka kugira umwanya mu ngoma y’ijuru dore ko Yezu anatubwira ko uciriritse waho aruta uriya Muhanuzi uruta abandi bose bamubanjirije. Ibyo bizashoboka kandi nitwemera inyigisho za Yezu uko ziri, dore ko ari We Yohani Batisita yerekanye, kandi akomeje kutwereka ahamya ko ari We Ntama w’Imana ukiza ibyaha by’abantu, Umukiza rukumbi wa muntu kuva iteka n’iteka ryose.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Add comment
Comments