INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA C, ICYUMWERU CY’IMPUHWE ZIHEBUJE Z’IMANA

Published on 26 April 2025 at 20:31

AMASOMO:   Intu 5, 12-16; Zab 118(117); Hish 1, 9-11a.12-13.17-19; Yh 20, 19-31

Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana

Bavandimwe, iki cyumweru cya 2 cya Pasika, ni icyumweru kidasanzwe kuko ari cyo umwami wacu Yezu Kristu yahisemo ngo kijye cyizihizwaho impuhwe za Nyagasani. Uyu munsi ntako usa, ni umugisha ugeretse ku wundi! Uyu munsi watangajwe ku mugaragaro na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ubwo yashyiraga mu rwego rw’Abatagatifu Mama Faustina, hari ku itariki ya 30/04/2000. Nyagasani Yezu Kristu, yasabye Mama Faustina ko uyu munsi wazajya wizihizwa buri mwaka ku cyumweru cya 2 cya Pasika, ni ukuvuga icyumweru gikurikira umunsi mukuru wa Pasika. Tugerageje gusesengura neza amasomo Kiliziya umubyeyi wacu yaduteguriye none, turasanga yose agaruka ku buryo buziguye cyangwa se butaziguye ku mpuhwe z’Imana. Ku cyumweru gishize twahimbaje izuka ry’Umwigisha, uyu munsi noneho turarangamira izuka ry’umwigishwa (Tomasi)! Ariko uwo mwigishwa ashobora kuba njye, wowe cyangwa bariya!

Mu isomo rya mbere, igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, kiratubwira uko Abakristu ba mbere bari bafite imibereho idasanzwe. Ni imibereho yatumaga bakoranira hamwe, bose hamwe n’umutima umwe bagakoranira munsi y’ibaraza rya Salomoni. Iyo mibereho irashushanya uko tugomba kubaho kugira ngo tugaragaze Kristu natwe muri iki gihe turimo, maze abatemera nibabibona bibaviremo impamvu yo gukuza Data wa twese uri mu ijuru. Ni byo Yezu yavugaga ati: “icyo bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni urukundo muzaba mufitanye.” Bari bashyize hamwe bagize itsinda rimwe nta dutsinda dutandukanye tubarangwamo, nuko abakristu twagombye kubaho niba dushaka kwera imbuto nka ziriya intumwa batubwiye zeraga mu gutanga ibimenyetso no gukora ibitangaza byinshi muri rubanda: impumyi zikabona, abipfamatwi bikumva, ibiragi bikavuga, ibirema bikagenda neza, abapfuye bakazuka ndetse n’abakene bakabwirwa inkuru nziza, byose bikozwe mu izina rya Yezu wazutse.

Kuba rero bari bameze kuriya si uko bari bazi kuvuga neza kurusha abandi, si uko bari intungane kurusha abandi, si ku bw’imbaraga zabo ahubwo ni k’ubw’Impuhwe z’Imana, kuko ntacyo wakora utari kumwe na yo. Nk’Intumwa rero, natwe duhamagariwe kogeza hose ko Kristu ari muzima bikagaragarira mu buzima bwacu, ko Imana ari inyampuhwe kandi ko tubeshejweho na yo kandi koko tukabyerekana. Kuko burya impuhwe Imana igirira muntu zigomba kugaragazwa na muntu waremwe na Yo. Burya kuba tugihumeka, si ubutwari bwacu cyangwa bwa kanaka nkuko bamwe babikeka, si uko turi beza, si imbaraga zacu bwite, ahubwo ni ku bw’impuhwe z’Imana. Tuzamamaze hose kandi tuzisunge igihe cyose. Nidushimire Uhoraho kuko ari Umugwaneza kandi urukundo rwe rugahoraho iteka. Ngiyo intero yacu n’inyikirizo kuri iki cyumweru maze twese tubundikirwe n’impuhwe z’Imana. Zab 117(118).

Bavandimwe, Ivanjili ya none na yo iradutekerereza ku buryo butomoye, impuhwe z’Imana. Muribuka neza ko igihe Yezu atangiye gushinyagurirwa ndetse n’urupfu rukaziramo, bose baramutereranye barahunga koko Ibuye ry’insanganyarukuta rijugumywa n’abubatsi! Nawe se Yuda yaramugambaniye, Petero yaramwihakanye ku mugaragaro izuba riva, n’abandi bose bakwiye imishwaro Yezu apfira mu gihirahiro bo biraramiye nk’inkoko yarwaye umusinziro!

Abo bamutaye, ubu na bo barihishe, barikingiranye baratinya ko Abayahudi na bo babagenzereza nk’uko bagize Shebuja. Bafite ubwoba, yewe baracyafite n’ikimwaro cy’uko batereranye Kristu! Yezu koko ni umunyampuhwe, ntarwara inzika. Aje abagana, abasanga mu cyumba batitiriragamo, ntakomanze kuko arisanga kandi umubiri w’uwazutse nta nubwo utangirwa n’inkuta izo arizo zose. Igitangaje, ngo inzugi zari zikinze baziko ntawakwinjira. Yezu ni umunyamahoro arinjira ataciyemo igikuba ahubwo abazaniye amahoro kuko bari bayakeneye cyane.

Ese buriya iyo uza kuba Yezu inkoramutima zawe zikakugenza kuriya, ntiwari kubihimuraho? Uti Ko mwantereranye se, ubu si ndiho ?.....Yezu we si uko akora. Ntiyihimura, ahubwo abazaniye amahoro nka kado ikomeye bakeneye, arabatsindira ubwoba, aratanga ihumure. « Nimugire amahoro » dore Umwami w’amahoro arabasanze. Ngo baramubonye basabwa n’ibyishimo. Kristu atera ibyishimo bavandimwe, uwamubonye ntacyo atinya na mba. Ngizo impuhwe z’Imana, kwirengagiza amafuti n’ibicumuro ukababarira utageruye!

Igitangaje, Tomasi  witwaga Didimi, igihe Yezu aje we ngo ntiyari ahari, dore ko batanatubwira aho yari yagiye n’icyamujyanye. Ahindukiye bamubwiye ibyabaye byose ati : ndabihakanye. Mwintekaho imitwe, nintabona Yezu n’amaso yanjye, ngo nkore mu myenge y’ibikomere bye niboneye bamutoboza imisumari…, sinzemera. Ese ubundi arinda ahakana (nako turinda duhakana, abandi bemeye turi he) yari he? Hari igihe Kristu adusura akatubura agasanga twagiye mu by’isi bikarangire ari we tugize umunyamafuti!

Ariko bavandimwe, ngo impuhwe z’Imana ni igisagirane. Nyagasani Yezu ntiyifuza ko hagira n’umwe uzimira mu bo yapfiriye kandi ntihazagire ubarirwa ibye kandi ahibereye. Nyuma y’iminsi 8, arongeye araje noneho Tomasi yari yifashe ahari. Arongeye abifuriza amahoro: « Shalom » ngiyo indamukanyo y’abakristu. Ni ukwifurizanya amahoro y’umubiri n’ay’umutima. Noneho aribanda kuri Tomasi. Enda igira hino, ngaho shyira urutoki rwawe hano, dore ibiganza byanjye, ibirenge byanjye, koza urutoki mu rubavu rwanjye maze ureke kuba umuhakanyi/umupfu ube umwemezi/muzima na we zuka nkuko nanjye nazutse! Tomasi amaze gukora mu bikomere bya Yezu, byo soko ivubuka y’impuhwe z’Imana zibundikiye isi yose; arapfukama ako kanya yamamaza ukwemera « Nyagasani Mana yanjye » . Imana ntikiri Imana gusa ahubwo yabaye Mana yanjye! Yezu ni ko kumubwira iri jambo rikomeye cyane ati « Hahirwa abemera batabonye. »

Bavandimwe, mu migirire yacu ya buri munsi, mu bukristu bwacu aho ntituri ba Tomasi dushaka ibimenyetso n’ibitangaza kugirango twemere ? ikibabaje nuko dushaka ibimenyetso hanze yacu kandi ubwacu turi ibimenyetso bizima by’imirimo y’Imana; kuba turiho nuko Imana ihari, nacyo ni igitangaza gikomeye! Mu isengesho ryacu rya buri munsi aho ntidutega Yezu imitego ? Nyagasani, ngaho garagaza ko uri Imana. Garagaza ububasha bwawe….aho ntaho dutaniye na Tomasi. Yezu aratubwira ko Hahirwa abemera batabonye. Reka tumwemere kuko yatwemeje ku ikubitiro kandi tumwizere. YEZU NDAKWIZERA. Ngiryo ijambo ryuzuye ibyiringiro. Nitugera ahakomeye, twihebye, twumva byose byarangiye, tumubwire tuti “Yezu ndakwizera”, (I Trust in You.)

Kuri iki cyumweru cy’Impuhwe zihebuje z’Imana, dusabe ingabire yo kuba abanyampuhwe nka Data uri mu ijuru nk’uko Yezu abidusaba. “Nimube abanyampuhwe, nk’uko So  ari umunyampuhwe”. (Lk 6,36)

Twese twongere tubwire Yezu ko tumwizera, kandi ko tuzapfa tukimwizera. Yezu wazutse nakomeze adukomeze kandi impuhwe ze zitubundikire zidukize ibyaha byacu byose ibyago byose ndetse n’amakuba yose. Dusenge: Yezu wacu tubabarire ibyaha byacu kandi uturinde umuriro w’iteka. Igarurire roho z’abantu bose kandi uziyobore inzira y’ijuru, cyane cyane wite ku bakeneye impuhwe zawe maze ubabarire roho ziri muri purugatori n’iz’abanyabyaha b’isi yose, Amen.

« Maraso n’amazi byavubutse mu rubavu rwa Yezu byo Soko y’Impuhwe atugirira ; turabiringiye. »

Mama Fawusitina Mutagatifu, udusabire; Papa Yohani Pawulo wa 2, Udusabire.

Bikira Mariya Mwamikazi w’impuhwe, udusabire.

Add comment

Comments

There are no comments yet.