INYIGISHO YO KU WA 4 W’ICYUMWERU CYA 5 CY’IGISIBO

Published on 12 April 2025 at 19:50

AMASOMO: Intg17,3-9; Zab 105(104); Yh 8,51-59

Abrahamu atarabaho, Ndiho

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe,dukomeje urugendo rw’Igisibo twatangiye none tukaba tugana ku musozo. Mu masomo ya none, uko tugenda twegera Iminsi Mikuru ya Pasika, Ivanjili iratwereka iminsi ya nyuma ya Yezu mu musozo w’ubutumwa bwe hano ku isi. Ni nako Yezu agenda arushaho gutsindagira inyigisho ze, aduhishurira amabanga akomeye amwerekeye.

Rimwe muri ayo mabanga aduhishurira none, turibona mu Ivanjili muri aya magambo ye aho agira ati : « Abrahamu atarabaho nari ndiho ». Iyi nteruro twavuga ko itashyizwe neza mu Kinyarwanda. Iyo ishyirwa neza mu Kinyarwanda bari kuvuga ngo “Abrahamu atarabaho ndiho”. Ndi “Uhoraho”. Izina rya “Ndiho” cyangwa “Uhoraho” rifite amateka maremare. Muribuka ko igihe Imana ishatse gukura umuryango wayo mu Misiri aho wari mu bucakara, yashinze iki gikorwa umugaragu wayo Musa. Uwo Musa rero yabajije Imana ati ese ko unyohereje ku muryango wawe ngo nywurokore, numbaza izina ryawe nzawusubiza iki? Imana iramusubiza iti : «Ndi Uhoraho». (…) ‘Uhoraho ni we ubantumyeho.’ (..) Uhoraho Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo, yabantumyeho. Ngiryo izina ryanjye iteka ryose, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi » (Iyim 3, 14-15).

Mu mibereho ya muntu gusobanukirwa ni ngombwa. Kumenya imvo n’imvano y’ibiriho ni ibya muntu w’ibihe byose. Uko ibihe bigenda bisimburana abantu bakunguka ubumenyi bakarushaho kunoza no kugorora ibyo bari bazi. Iyo nyota n’uwo muhate bijyanye na kamere muntu. Muri uko gushaka kumenya no gusobanukirwa ariko hakaba ibimusumba, kuko agira aho agarukira. Imana, Igenga byose, Musumbabihe yatwoherereje Umwana wayo ngo ahishurire muntu ibyo adasobanukiwe.Iyo Yezu agize ati “ Abrahamu atarabaho nari ndiho” , aba atwibukije ko ariwe utangira akanasoza, ni Alfa na Omega.

Mu kugaruka ku mukurambere Abrahamu , Ivanjili igamije kwerekana ko ari umuntu Imana yahaye amasezerano akomeye nk’uko igitabo cy’Intangiriro kibivuga : « uzaba sekuru w’imiryango itabarika. (…) nzakugira sekuru w’imiryango itabarika. Nzaguha kororoka cyane, nzakuvanamo imiryango, kandi abami bazakuvukaho ». Muri make, iyo Yezu avuga ati « Abrahamu atarabaho nari ndiho » aba yerekana ko amasezerano y’Imana n’umuryango wayo ari We uje kuyuzuza. Aje kongera kwibutsa ko Imana itibagiwe umuryango wayo ahubwo ko yawusanze, byongeye uwo Abrahamu yabayeho uwo mugambi uriho…isezerano ryarateguwe, Imana ikagenda iwagura uko ibihe byagiye bisimburana kuzageza ku ndunduro.

Ariya magambo Yezu yabwiye Abayahudi, ngo yabariye mu mutwe, maze bakora hasi babatura amabuye ngo bayamutere. Ikibazo bari bafite ni uguhinyura amagambo Yezu ababwira no gushaka kuyasesengura bakoresheje Ubwenge bwabo. Bagendeye ku byo babona no kubyo babonye, barafata umwanzuro wa byose. Yezu, Imana Musumbabihe ntibamwumva kuko bafite aho bagarukira. Ibi bituma ibyo abahishurira batabyumva.  “Ndababwira ukuri koko: Abrahamu atarabaho nari ndiho” “Ukuri”, iri jambo Yezu arigarukaho kenshi mu Ivanjili iyo agiye gusobanura amabanga akomeye. Ibi bikatwereka ko ukuri twemera tutagukomora ku bisobanuro by’abantu n’ubwenge bwabo. Ahubwo ukuri nyako tukubwirwa na Yezu ubwe. Iyo dushatse kubisobanura n’ubwenge bwacu “Tumutera amabuye”.

Nk’uko twabibonye aba bashakishaga ukuri nubwo batakwakira kandi kuri imbere yabo. Kandi uretse na kiriya gihe , kimwe mu bintu bikenewe muri iki gihe cyacu ni ukuri. Biba akaga iyo ikinyoma gihawe intebe kubeshya abantu bakabitoza abana ba bo. Bigafatwa nk’ubwenge n’ubutwari. Burya niyo duteze amatwi ibinyoma, tukicecekera cyangwa ukabishyigikira ku buryo ubwo aribwo bwose tuba turwanyije ukuri. Ntidushobora gukurikira Yezu tudakunda ukuri. Ahabuze ukuri abantu baba abacakara b’ikibi.

Bavandimwe, mu misi mike isigaye ngo twinjire mu minsi y’Ububabare, urupfu n’Izuka rya Nyagasani dusabirane kuvugurura imibereho yacu mu kuyiha icyerekezo gishya hamwe na Kristu, maze  tuzazukana na We, tuva mu rupfu rw’ibibi tugana Urumuri rw’Iteka mu Kuri n’ubutungane.

Add comment

Comments

There are no comments yet.