INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA GATANU CY’IGISIBO, UMWAKA C

Published on 5 April 2025 at 19:07

AMASOMO:Iz 43, 16-21; Zab 125(126);Fil 3, 8-14;Yh 8, 1-11

Nta n’umwe waguciriye urubanza?...Nanjye rero singuciriye urubanza; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe, muri rwa rugendo rwacu rw’igisibo turimo, Kiliziya, ikoresheje amasomo matagatifu, irakomeza kudusaba kuzirikana ku mpuhwe z’Imana. Mu byumweru bibiri byatambutse, ku cyumweru cya gatatu cy’igisibo, twumvise ukuntu abantu baje kubwira Yezu uburyo Pilato yishe Abanyagalileya maze amaraso yabo akayavanga n’ay’ibitambo. Bashakaga kubaza Yezu niba abo bantu baraziraga ibyaha byabo. Ariko twese tuzi ukuntu Yezu yabasubije ati “Namwe nimutihana muzapfa kimwe nabo”. N’aho ku cyumweru gishize, Yezu yakomeje kutwereka Impuhwe z’Imana akoresheje wa mugani w’umubyeyi w’impuhwe. Nyamara birashoboka ko n’uyu munsi muntu atarabasha kwinjira mu mpuhwe z’Imana. Birashoboka ko natwe dukomeje gucira Imanza bagenzi bacu, twebwe tukigira intungane, nk’uko abafarizayi n’abigishamategeko babikoraga. Kuri icyi cyumweru cya gatanu cy’igisibo rero, Kiliziya irakomeza kudusaba kuzirikana ku Mpuhwe z’Imana.

Mu Ivanjili, turumva ukuntu abigishamategeko n’abafarizayi bazaniye Yezu umugore bari bafashe asambana (bamuzanye wenyine batazanye umugabo basambanaga); maze niko kubaza Yezu uko we abyumva, kuko amategeko ya Musa yategekaga kwicisha amabuye umugore nk’uwo. Mu byukuri bari baje kwinja Yezu ngo barebe niba yemera amategeko ya Musa, maze nibasanga atayemera babe babonye ibyo bamurega/ urwitwazo. Nyamara Yezu ni We wivugiye ko ataje kuvanaho amategeko ahubwo ko yaje kuyanonosora ndetse ahandi avuga ko ataje gucira isi urubanza yaje kugira ngo ibone agakiza. Ibi ngibi nibyo Yezu yagaragaje koko muri ino vanjili.

Ubundi amategeko ya Musa yavugaga ibi ngibi :“Umuntu nafatwa asambana n’umugore ufite undi mugabo, bombi bazabice : uwo mugabo wasambanyije umugore, n’umugore ubwe” (Dt 22, 22). None abigishamategeko n’abafarizayi bizaniye umugore wenyine nk’aho yisambanyaga. Yezu amaze kureba akarengane uwo mugore agiriwe kandi abamuzanye bazi neza icyo amategeko avuga; no kwigira intungane kw’abigishamategeko n’abafarizayi, niko kubabwira ati “Muri mwe udafite icyaha, ngaho namubanze ibuye.” …kubanza ibuye…ni ijambo ryakoreshwagwa igihe hafatwaga umuntu usenga ibigirwamana…uwamubonye mbere ni we wamubanzaga ibuye ku gihano cy’urupfu yabaga yakatiwe…Ngo bumvise avuze atyo batangira kugenda umwe umwe, bahereye ku basaza.

Ubundi umuntu yakwibaza ati “Kuki ari umugore uvugwa?” Byongeye, kuki bamugerekaho icyasha nka kiriya, icyasha umuntu wese adashobora kwakira ku buryo bworoshye? Twese turabizi, Imana imaze gukorera umuryango wayo cya gitangaza gikomeye cyo kuwuvana mu Misiri iwambukije inyanja, Imana yagiranye isezerano n’uwo muryango. Iryo sezerano nta rindi, kwari ukutazigera basenga izindi mana bibaho, kwari ukutazongera gupfukamira ibigirwamana. Bityo rero uwo mubano w’Imana n’umuryango wayo wakunze kugereranywa n’umubano w’umugabo n’umugore. Isezerano Imana yagiranye n’umuryango wayo risa na rya rindi umugabo agirana n’umugore we. Bityo rero guca inyuma Imana ukajya gusenga ibigirwamana byafatwaga nko gucana inyuma kw’abashakanye, byafatwaga nk’icyaha cy’ubusambanyi. Bityo rero, uriya mugore twumvise mu Ivanjili ashushanya umuryango wa Israheli wihindanyije…Yezu yaje guhishurira impuhwe za Se uri mu ijuru. Uriya muryango ni njyewe, ni wowe, ni buri wese... N’aho uriya mugabo babafatanye nyamara utagaragara ashushanya bya bigirwamana basengaga ari byo bahari n’izindi mana z’abanyamahanga cyangwa ibintu abantu basimbuza Imana bakaba aribyo birukira aho gukomera ku Mana y’Ukuri.

Bakiristu bavandimwe, kimwe n’uriya muryango wa Israheli, natwe ni kenshi twagiranye n’Imana amasezerano : mbatizwa, nkomezwa, nshyingirwa, niyegurira Imana, mu muryango uyu n’uyu w’agisiyo gatolika, mu itsinda nsengeramo, mu butumwa natorewe... Ni kenshi Imana yankuye ahantu hakomeye, ni kenshi Imana yankoreye ibitangaza…, maze nkayisezeranya kutazayiharika, nyamara bwacya nkongera kwirukira ibigirwamana by’ifaranga, ubutegetsi, imitungo n’ibindi. Kimwe n’uriya mugore, muri kano kanya nanjye, na we… Yezu arambwiye ati “Nanjye rero singuciriye urubanza; genda ariko uherukire aho gucumura ukundi”. Nabwo Yezu yasigaranye n’uriya mugore ngo amubwire ngo mamashenge genda ukomeze wisambanire…ahubwo aramubwira ko atagomba kongera gucumura..nguko uko Nyagasani akora!

Bakiristu bavandimwe, amahirwe tugira ni uko Imana itazi kubika inzika. Buri gihe cyose iba iri kuduha amahirwe ngo twongere dutangire. Ni byo Izayi yahanuye agira ati “Mwikwibuka ibyababayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibya kera, dore ngiye gukora ikintu gishya…”. Muri wa mubano wacu n’Imana, turasabwa gutangira bundi bushya kuva none aha. Imana ntijya ibika inzika bibabo, ntireba ibyahise. Natwe nitwemere twongere dutangire bundi bushya. Nitumere nka Pawulo Mutagatifu wageze aho avuga ati “Ibyampeshaga agaciro byose nsanga ari igihombo, ubigereranyihe n’icyiza gisumba byose ari cyo kumenya umwami wanjye Yezu Kristu”.

Bakiristu bavandimwe, uwahuye na Yezu arakira. Uriya mugore bamuzanye baziko baje kumwica, nyamara arangamiye uruhanga rwa Yezu ahava akize kuri Roho no ku mubiri. Mu gihe amategeko ya Musa yari yanditse ku bisate by’amabuye maze bigatuma akomera, itegeko rishya ariryo ry’urukundo n’impuhwe, Yezu yahisemo kuryandika mu mukungugu, ikimenyetso cy’uko ryo ryoroshye. Yezu ni wa wundi utuza kandi akagira impuhwe. Kiriya gihano umugore yari agiye guhabwa, ni Yezu uzagihabwa ku wa gatanu mutagatifu. Mu byukuri igihe bisangaga ari babiri gusa kwari kwerekana ko bombi bakatiwe urwo gupfa, gusa umwe akaza gupfa mu kigwi cy’undi: ni umunyabyago wahuye n’Impuhwe maze impuhwe zigakiza umubyago ( c’est le face à face, comme le dit Saint Augustin, de la misère et de la miséricorde)! Twebwe rero ntabwo turangamira uruhanga rwe gusa, ahubwo tunamuhabwa wese mu kimenyetso cy’umugati na divayi. Nimucyo rero tumusabe ngo impuhwe ze zitahe mu mitima yacu, mu ngo zacu, aho tunyura hose, ubu n’iteka ryose. Amen.

Add comment

Comments

Fr.Ernest Tuganeyezu
12 days ago

urakoze ku nyigisho nziza udahaye padiri! Tureke kurenganya bagenzi bacu tubacira imanza