INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 2 CY’IGISIBO, UMWAKA C

Published on 15 March 2025 at 20:52

Amasomo : Intg 15, 5-12.17-18; Zab 26(27); Fil 3, 17-4,1; Lk 9, 28b-36

Mu gihe asenga, mu maso he hahinduka ukundi

Bavandimwe, igisibo twatangiye ni urugendo rw’iminsi mirongo ine rudutegurira Pasika, ariko runashushanya ko turi ku isi ariko tutari abayo, ko iwacu ari mu ijuru, bityo natwe tukaba turi mu rugendo rugana mu ngoma y’ijuru. Burya iyo abantu bateruriye urugendo hamwe, kugirango rushoboke ni uko bagira ibyo bumvikanaho. Natwe dutangira uru rugendo rwacu rw’igisibo, hari imyitozo nyobokamana itatu twasabwe ariyo : Kugoboka abababaye, Gusenga no Gusiba. Amasomo matagatifu ya kino cyumweru araturarikira kuzirikana ku ngingo y’ “ISENGESHO”. Gusenga ni iki? Bikorwa bite? Bikorerwa he? Ese bimaze iki? Imbuto z’isengesho ryavuzwe neza ni izihe?

Muri Gatigisimu twigishwa ko gusenga ari “Ukuganira n’Imana, nk’uko umwana aganira n’umubyeyi we ariko bigakorerwa mu Kwemera”. Burya umuntu waba afite amahirwe yo kuba akigira umubyeyi we, ariko agafata icyemezo cyo kutazigera aganira nawe, yaba ageze kure. Mu yandi magambo yaba yahisemo urupfu kuko yaba yamaze kwitandukanya n’uwamuboneye izuba. Natwe burya iyo tugira intege nkeya mu isengesho, tuba tugenda dupfa gahoro gahoro kuko tuba twatangiye kwitandukanya na ya Mana yaduhaye ubuzima.

Uyu munsi mu ivanjili baduhayeho Yezu urugero. Ivanjili yagize iti : “Muri icyo gihe, Yezu ajyana na Petero, na Yohani na Yakobo, aterera umusozi, ajya GUSENGA”. Na Yezu yarasengaga. Yaganiraga n’Imana se. Iteka ryose, iyo yajyaga gukora ibintu bikomeye, yabanzaga gusenga, ndetse byaba na ngombwa akarara asenga. Ese jyewe ni uwuhe mwanya mpa isengesho mu buzima bwanjye ? Ese iyo ngiye kugira icyo nkora icyo ari cyo cyose, ndabanza nkacyereka Imana ? mu gitondo ? nimugoroba ?

“Yezu aterera umusozi, ajya gusenga”. Muri Bibiliya, Imana yakunze guhurira kenshi n’abantu ku Musozi. Musa yaherewe amategeko y’Imana ku musozi. Abahanuzi nka Eliya n’abandi bagiye bahurira n’Imana ku Musozi. Ku musozi ni ahantu haba hirengeye, hitaruye urusaku rw’ino si. Ese jyewe umusozi wanjye njya mpuriraho n’Imana ni uwuhe ? Ese jyewe ni hehe njya mpurira n’Imana ? Burya kugirango isengesho ryacu rigere ku Mana, bisabako turivuga twitaruye ibindi byose byaturangaza. Guterera umusozi si ukuwuterera n’amaguru gusa, ahubwo ni no kuwuterera mu mutima, cya gihe niyemeza kureka bya bindi byose bituma ntabona Imana. N’igihe turi mu Kiliziya, nko mu Misa, nshobora kuba ntuje, nyamara umutima wanjye wibereye ahandi, wibereye muri bya bindi byose nasize, cyangwa birya nza gukora ntashye. Burya kugirango isengesho ryacu rigere ku Mana, bisaba ko twitarura ibiturangaza byose, ari byo bishushanywa no guterera umusozi. Burya isengesho, mbere na mbere ni umwanya twahaye Imana kurusha ko ari amagambo tuvuga.

« Nuko haza abagabo babiri baganira na we, ari bo Musa na Eliya ». Aba bagabo bari bamaze imyaka n’imyaniko barapfuye ku bw’umubiri. Musa ni umwe wahawe amategeko y’Imana; Eliya we akaba umuhanuzi ukomeye mu ba kera. Bityo rero Yezu yarari kumwe n’abahagarariye ibyanditswe bitagatifu aribyo “Amategeko n’Abahanuzi”. Mu yandi magambo Yezu yarari kumwe n’Ijambo ry’Imana. Ese jyewe ni uwuhe mwanya njya mpa Ijambo ry’Imana mu buzima bwanjye? Ese muri iki gisibo ni kangahe njya murikirwa n’Ijambo ry’Imana? Burya kugirango Imana itugezeho ugushaka kwayo kuri twebwe, ikoresha nyine Ijambo ryayo. Burya igihe cyose twashyize Ijambo ry’Imana ku ruhande, ntidushobora kumenya ugushaka kwayo. Twumvise ukuntu Uhoraho yabwiriye Abramu mu nzozi, nuko amujyana hanze aramubwira iti : “ Ubura amaso urebe hejuru, maze ubare inyenyeri niba ushobora kuzibara’. Ni uko aramubwira ati “ Dore ni kuriya urubyaro rwawe ruzangana”. Uriya Abrahamu yari ageze mu zabukuru. Ariko kumva Ijambo ry ‘Imana byamuviriyemo ibitangaza.

Bakiristu bavandimwe, burya akenshi iyo dusenga tubwira Imana ibyifuzo byacu gusa bikarangira twibagiwe gutega amatwi ngo twumve nayo ikitubwira. Burya mu Ijambo ryayo niho itubwirira, niho iduhera ibisubizo ku byo tuba twayisabye nk’uko yabikoreye Abrahamu. Tujye dusenga rero ariko twibuke no gutega amatwi. Gusenga si ukubwira Imana gusa ahubwo ni no kuyitega amatwi mu Ijambo ryayo, tugafata umwanya uhagije wo kurisomana ukwemera ngo twumve icyo Imana itubwira muri ryo.

« Mu gihe yasengaga mu maso he hahinduka ukundi, n’imyambaro ye irakirana nk’umurabyo ». Bavandimwe, burya imbuto z’isengesho ryavuzwe neza, ni uguhinduka ukundi, ni ukwererana, ariko bitari inyuma gusa ahubwo ku mutima. Umuntu wahuye n’Imana ahinduka ukundi, agahindura uburyo yarasanzwe abaho. Azibukira icyaha, aho kuba nka ba bakiristu Pawulo mutagatifu yavugaga : « Bagenzaga nk’abanzi b’umusaraba », ni ukuvuga ba bandi batigera bibabaza cyangwa ngo bigomwe na gato, mbese babandi bagize inda Imana yabo, maze bakikuriza mu byagombaga kubatera isoni, baharanira iby’isi gusa ». Ese jyewe nta gihe uyu mubiri nambaye ujya undusha imbaraga ? Ese jyewe nta gihe njya ntwarwa n’ibyisi gusa, maze nkibagirwa Imana ?

Bavandimwe mu kuvuga ku isengesho ntitwakwibagirwa Imbogamizi z’isengesho. Imbogamizi ni nyinshi cyane, muri rusange ndavuga izi: Ibitotsi, Ivanjili yatweretse Yezu Kristu ajya gusenga maze Petero na bagenzi be bagatwarwa n’ibitotsi. Na Abrahamu mu isomo rya mbere twumvise ko bitamworoheye nubwo we hari ukundi byasobanurwa, nk’uburyo bwo kugaragaza ko muntu ataremye n’Imana nubwo igirana na we isezerano, ni Imana ubwayo ufata iya mbere! Ibitotsi twabwiwe muri ririya somo ni nka bimwe byafashe Adam igihe Imana imuremera umufasha Eva. Bose barakanguka basanga byabaye bishya! Muntu icy asabwa ni ukubahoiryo sezerano kuko narica ku ruhande nkuko ari matungo yamanyuwemo kabiri nkíkimenyetso cy’igihango cy’Isezerano, niko nuzaca inyuma y’Isezerano yagiriye Uhoraho nkana na we bizamugendekera, ni ukwitonda rero kuko turi abana b’Isezerano.

Bavandimwe tugarutse kuri ya mbogamizi y’ibitotsi, natwe ni kenshi tujya mu isengesho hakaba ubwo agatotsi kadutwara ntidukurikire, tujye dusaba Roho w’Imana adutsindire ibitotsi. Hari indi mbogamizi y’Ubunebwe, nibwo butuma umuntu adohoka mu isengesho maze roho ye ikarwara bwaki. Ubunebwe ni intandaro y’ibibi byinshi ;ubujura,uburaya,urwangano, amahugu,inda nini, ubugugu…

Imbogamizi y’Ubwoba, butuma tutegera Yezu ngo tumusiganuze ibyo tutumva ahubwo tukaryumaho. «Ijwi ngo rimare kuvuga babona, Yezu ari wenyine. Nuko muri iyo minsi baryumaho ntibagira uwo babwira ibyo bari babonye»(Lk9,36). Bariya bigishwa be bamaze kubwirwa Yezu uwo ariwe, ubwoba bwarabatashye bararuca bararumira, ntibagira icyo basiganuza Yezu ku byari bimaze kuba!

Bavandimwe, ubuzima bwacu tugomba kubusanisha n’ubwa Yezu,we waranzwe n’isengesho mbere yo kugira icyo akora. Mutagatifu Tereza w’Avila mu gitabo yise : Inzira y’ubutungane (chemin de la perfection) atubwira ko gusenga bidusohoza mu busabane n’Imana, maze ugushaka kw’ikiremwa kugahoberana n’uk’Umuremyi we. Uwo muhoberano niwo Yezu asogongeza bariya bigishwa bajyanye na we yihindura ukundi bose babireba, nuko aboneraho kubasogongeza Ikuzo rimutegereje nyuma y’Umusaraba, kugira ngo batazaheranwa n’agahinda ko kumubona ababara agapfa ndetse agahambwa, ahubwo bagire n’amizero ko nyuma y’ibyo, azagera ku Ikuzo risesuye kandi akazarironkera n’abamwemera bose. Gusenga rero ni ifuni ibagara urwo Rukundo rugeza ku ikuzo ry’izuka.

Bavandimwe, muri uru rugendo rutuganisha ku rumuri rwa Pasika, twisunge Umubyeyi wacu Bikira Mariya we mutoza mukuru w’isengesho. Twongere tuzirikane by’umwihariko ku butumwa yatangiye i Kibeho agira ati: «Nimusenge ubutarambirwa kandi musabire isi kugira ngo ihinduke; Isi imeze nabi, igiye kugwa mu rwobo: (aribyo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira”). Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo». 

Bakiristu bavandimwe, natwe tumaze guhura n’Imana mu Ijambo ryayo, ariko by’umwihariko, hari abagira amahirwe yo guhabwa Yezu mu kimenyetso cy’umugati na Divayi. Ikiraza kugaragaza ko twahuye nawe ni uko natwe tuza guhinduka ukundi ariko cyane cyane ku mutima. Ariko turabizi, burya guhinduka birakomera, ku bwacu twenyine ntitwabyishoboza. Yezu tuza duhabwa muri ubwo buryo bwose, tumusabe aduhe imbaraga zo guhinduka ukundi, maze kuri Pasika tuzazukane nawe, maze tuzabane nawe mu ngoma y’Ijuru ubuziraherezo. Amen.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador