INYIGISHO YO KU WA GATATU W’IVU

Published on 5 March 2025 at 13:16

AMASOMO: Yow 2, 12-18; Zab 51(50); 2 Kor 5, 20-21;6,1-2; Mt 6, 1-6.16-18

Nimureke Imana ibigarurire!

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, dutangiye igihe gitagatifu cy’igisibo. Mu ntangiriro z’iki gisibo Yezu arongera kuduhamagarira kwita kuri bya bikorwa bitatu dusabwa gushyira imbere muri iki gihe cyo gusukura imitima yacu no kwisubiraho: Isengesho, gutanga imfashanyo no Gusiba. Ni ibikorwa bitatu bigizi imyitozo yacu ya gikristu: isano hagati yacu n’Imana( mu isengesho), hamwe n’abandi (mu gufasha) ndetse natwe ubwacu ( gusiba).

Ibi bikorwa ni intwaro ikomeye muri iyo nzira yo kugarukira Kristu tuba twarahemukiye ducumura kandi yaramennye amaraso ye ngo duhonoke urupfu twari twigabije kubera ibyaha byacu. Isengesho tubwirwa ni rya rindi rivuye ku mutima kandi rivomwa ku bucuti bukomeye dufitanye na Yezu Kristu. Iryo sengesho rishobora no kutugeza ku ngabire yo Gusiba ngo rirusheho kunoga; bivuga kwigombwa iby’isi no kwirinda kuba abagaragu babyo, gufungura mu rugero rwiza, kwirinda amaraha n’ibindi byose twirundurira bikadutesha igihe cyo kwita kuri roho zacu. Iryo sengesho n’uko gusiba, bitugeza ku mutima wagutse, wihambuye kuri bimwe biduhuma amaso ntitubone abandi maze tukabasha gufungurira abatishoboye, ari byo Gufasha bivuye ku mutima bitagize aho bihuriye n’ibikorwa byuje uburyarya, ubwibone no kwibonekeza. Birumvika ko Yezu ubwe aduha uburyo bukwiye bwo kubaho muri iki gihe cy’igisibo kugira ngo kirusheho kutugirira akamaro.

Bavandimwe, Igisibo si icyunamo. Igisibo ni igihe gikwiye cyo kwishimana n’Imana. Nkuko twabibonye ni igihe cyo gutaramana nayo mu isengesho ryimbitse, mu bikorwa by’urukundo. Ni igihe cyo cyo kunywana burundu na Yezu Kristu; ibyishimo byo kubana na we bikaduha gutera intambwe y’ indi mu kumubanira. Igisibo ni igihe cyo kunoza, gushimangira no gukuza umubano wacu na Yezu Kristu, ndetse ibi bigatuma tumubanira neza no muri bagenzi bacu. Uko tubanira bagenzi bacu, tubafasha, tubatabara, tubamenyesha Kristu, tubitangira, bihamya ko “twashatse” neza: “Uwashakanye” (uwabaye umwe ) na Kristu yashatse neza.

Mu gutangira igisibo turasigwa ivu : Ivu Kiliziya umubyeyi wacu idusaba gusigwa ni ikimenyesto gifite na cyo ubutumwa gihatse muri iki gihe dutangiye. Iyo turebye mu mateka yo gucungurwa kwacu, mu Isezerano rya kera, tubona ko Abayisraheli, igihe cyose bacumuraga ku Mana, bisigaga ivu, bikaba ikimenyetso cy'uko bemeye icyaha, kandi bagisabiye imbabazi, mbese bemeye kwisubiraho.

Ubusanzwe, kugira ngo ivu riboneke, ni ngombwa ko ikintu runaka cyari gikomeye gifatwa n'umuriro cyangwa gitwikwa, gikakongoka. Rero, Ivu, riratwibutsa ko umuntu nubwo yakomera gute, ni umunyantegenke imbere y’ububasha ntagereranywa bw’Imana. Iyo icyaha cyatwigabije kiduhindura ubusa, tukongera gusubizwa icyubahiro cyacu n'Imana umucunguzi.

Abahinzi, bashobora gukoresha ivu nk'ifumbire, rikadufasha kubona ibimera bizima. Nubwo umuntu ashobora kugwa mu cyaha, iyo yemeye Yezu, yongera kugira ubuzima, yongera kubaho.

Bavandimwe mu gusiba ntitukibande gusa ku mafunguro y’umubiri kuko na roho zacu zigira amafunguro rimwe na rimwe atazigwa neza ayo nayo tugomba kuyasiiba. Nkuko Nyirubutungane papa Fransisko yigeze kubigarukaho, natwe nk’abakristu muri iki gihe cy’igisibo tugire ibyo dusiba bidufashe no kubizinukwa: Gusiba amagambo asesereza ahubwo tukavuga amagambo meza. Gusiba ibibabaza ahubwo tukiyuzuzamo kunyurwa. Gusiba uburakari ahubwo tukiyuzuzamo ukwihangana. Gusiba kubona ibintu nabi ahubwo tukiyuzuzamo icyizere no kubona ibintu neza. Gusiba ibiduhihibikanya ahubwo tukiyuzuzamo ukwizera mu Mana. Gusiba kwivovota ahubwo tukiyuzuzamo ibintu byoroheje mu buzima bwacu. Gusiba kwishyiraho imitwaro ahubwo tukiyuzuzamo isengesho. Gusiba guhorana inzika ahubwo tukiyuzuzamo imbabazi n’ibyishimo mu mutima. Gusiba ukwirebaho gusa ahubwo tukiyuzuzamo kugirira abandi impuhwe. Gusiba kudasaba imbabazi ahubwo tukiyuzuzamo imyitwarire yo kwiyunga n’abo twahemukiye.Gusiba amagambo ahubwo tukiyuzuzamo bucece no kumva abandi.

Nta gushidikanya ko nitugerageza gusiba gutya, buri munsi uzaba wuzuye Amahoro, Icyizere, Ibyishimo, n’ubuzima bw’Imana.

Uru rugendo rw’igisibo dutangiye rudutere imbaraga mu isengesho dutsinde ibitwugarije n’amakuba aterwa no kwitandukanya n’Imana Umubyeyi wacu udukunda.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador