
Amasomo: Sir 27, 4-7; Zab 91(92);1Kor 15, 54-58; Lk 6, 39-45
Umuco utarangwa n’ijambo uruta ijambo ritarangwa n’umuco
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, amasomo y’iki Cyumweru, aratwigisha kunoza imvugo yacu ndetse n’amagambo dukoresha kugira ngo birumbukire imbuto za Roho Mutagatifu bagenzi bacu ndetse n’abo tubana muri rusange. Ijambo ni igipimo cy’ibitekerezo bya muntu; nta mpamvu rero yo kuvuga amafuti, kuko Yezu Jambo w’Imana, twemeye yatwigishije kuvuga iby’ijuru ndetse bishimangirwa n’intumwa ze. Pawulo Mutagatifu ati: “Ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu [...] kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro (Ef 4, 1b.3)”.
Kenshi ducumura mu mvugo kandi atari ngombwa, yewe rimwe na rimwe ntitubihe agaciro cyangwa ngo dusobanukirwe n’ingaruka z’amagambo dukoresha mu mibanire yacu. Imvugo yacu nigaragaze ko twamenye Imana “kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu [muri Yezu Kristu], Umwana wayo w’Inkoramutima” (Ef 1, 6) maze turusheho kuvuga no kwamamaza ibisingizo byayo nka Bikira Mariya (Lk 1, 43+).
Mu Isomo rya 1 batwibukijwe ko “imbuto z’igiti zigaragaza umurima giteyemo n’ijambo rigahishura ibitekerezo by’umutima w’umuntu” (Sir 27, 6). Ese ko twamenye Yezu, tumwerera izihe mbuto mu mvugo n’amagambo byacu? Uwemeye gutuza Yezu mu buzima bwe ntavuga nabi mugenzi we... “kuko icyo bazabamenyeraho ni uko mukundana!” Aho iryo jambo ntiriteshwa agaciro n’ibyo tuvuga bityo n’amafuti yacu akigaragaza? Nk’abakristu dufate umugambi hanyuma ibyo tuvuga bigaragaze kandi bishimangire ibyo twemera muri Yezu Kristu!
Mu Ivanjili Imigani twumvise dushobora gukeka ko Yezu yayiciriye abantu bamwe, nyamara twaba twibeshye kuko arayicira abakristu twese, ariko cyane cyane abafite inshingano mu bandi nk’abayobozi mu nzego zose kuko ntawe uyobora abanda atareba inzira bacamo; nta we urera abandi abatoza kwitonda, atihatira kwitonda ku giti cye bwite.
Muri abo bayobozi harimo ibyiciro byinshi: abasaserdoti, abayobo b’amasantarari, uturere tw’ubutumwa, Imiryangoremezo, Imiryango y’Agisiyo gatolika n’andi matsinda atandukanye muri Kiliziya no hanze yayo, abayobozi mu nzego za Leta n’izabikorera ndetse n’ababyeyi n’abandi barera abandi bose barimo, kandi bararebwa n’iyi migani ya Yezu.
Iriya migani twumvise mu Ivanjili hari byinshi ishaka kutubwira. Umugani w’impumyi itarandata indi, Yezu aratubwira ko abayobozi mu muryango w’Imana mushya ari wo Kiliziya badasabwa kugira ubwenge gusa cyangwa ubushobozi bwonyine; ahubwo banasabwa ukwemera kandi kumwe kugaragarira mu bikorwa. Batemeye ngo Yezu ababere Urumuri, baba impumyi, n’ubwo baba barize bakaminuza mu by’iyobokamana, ari abahanga n’abanyabushobozi, nubwo baba bakora ibitangaza kare ijana, ntacyo bageraho batemeye kuyoborwa na Rumuri Yezu Kristu. Urumuri rw’umuyobozi wese ni Yezu Kritsu, mu magambo ye no mu ngero ze. Utabishyize imbere y’amaso ye, nta kabuza arahuma nuko we n’abo ayoboye bose bakarundumukira mu rwobo.
Umugani w’igitotsi n’umugogo mu jisho, Yezu aradutangariza ko mu muryango we Kiliziya, abayobozi ntibasabwa ubwenge n’ukwemera byonyine: ahubwo baranasabwa ubutungane. Abayobozi babanza gukura mu jisho ryabo bwite umugogo n’igitotsi; hanyuma bagashobora kuyobora abandi. Iyo nama nziza irareba abayobozi mu nzego zose, muri Kiliziya no mu zindi nzego z’ubuyobozi nka Leta n’abikorera, ababyeyo, abarimu n’abandi ngo barere abo bashinzwe mu byo na bo bakurikiza. Ababyeyi ntibashobora gutoza abana ubukristu na bo ubwabo batababonamo, niyo mpamvu muri kiliziya tutemerera uwo ari we wese kubatirisha umwana muto, kuko aba yiyemeje kuzamutoza ukwemere Kiliziya yamamaza. Bityo atakwifitemo byaba ari ikinyoma. Ni byo abasaserdoti bakurikiza iyo banze kubatiza abana b’abakritsu baguye, si igihano babahanisha, ahubwo ni ukwanga uburyarya mu burezi.
Umugabo utunze abagore benshi cyangwa uharika umugore we, ntashobora kubwira abahungu be kubahiriza amategeko y’Imana kandi na we ayasuzugura ku mugaragaro. Burya erega, ubukristu si amagambo meza gusa nubwo nayo atari mabi, ahubwo ni ubuzima. Twagombye kureresha cyane cyane ingero nziza kurusha amagambo. Ni byo abanyarwanda bavuga mu mugani bagira bati: “kora ndebe iruta vuga numve, Baho ikabiruta byombi”. Baravuga kandi ngo: “ Umuco utarangwa n’ijambo uruta ijambo ritarangwa n’umuco.”
Umugani w’igiti cyera imbuto, uragaragaza ko umuyobozi wimirije imbere Yezu n’Inkuru Nziza ye, wihatira kurangwa n’imico ya Kristu, ameze nk’igiti cyera imbuto nziza. Bavandimwe, abakristu twirirwa dushaka abigishwa, abagarukiramana; kugarura no kubyitsa abaguye; ni byiza ariko icyo dusabwa mbere na mbere ni ukwera imbuto ku giti cyacu bwite, imbuto nziza z’Ivanjili: ukwemera,urukundo, rwa Kristu, ubuntu, ukwitanga, ukwicisha bugufi, isuku y’umutima, ubutwari, ubudahemuka n’indi mico myiza, maze bagendeye ku byiza batubonana bakagira inyota yo kutwegera ngo tubane. Bityo rero ntibihagije gusobanura Ivanjili mu magambo, ahubwo ikeneye kwerekanirwa mu ngero nziza. Uretse kandi imbuto z’ukwemera n’iz’ubutungane dusoroma ku giti cy’umuyobozi mwiza, Yezu aratubwira izindi mbuto nyinshi zera ku biti by’abantu basanzwe. Nyagasani ntasoroma ku giti cy’umubyeyi wabyaye abana runaka ku bw’umubiri, imbuto asoroma ku giti cy’umusaserdoti; Nyagasani abakeneye ko bombi mu mwanya wabo barata Yezu umubibyi n’umuhinzi. Burya no mu rugo ni uko, imbuto zisoromwa ku mugabo sizo zisoromwa ku mudamu, nyamara zose zirakenewe. Uburyohe bw’umwe ntibusa n’ubw’undi, nyamara bombi babaye umunyu udakayutse byagirira isi akamaro. Bityo rero tureke kwirata no kwinubira umwanya turimo, tureke kugirirana ishyari cyangwa kwikuza ku bandi ngo ntacyo bamaze : icy’ingenzi ni ukwera imbuto nziza z’Ivanjili ku giti cyacu aho turi n’aho ari ho hose.
Bavandimwe, muri ikigihe turimo dore turi no kwitegura gutangira igihe cy'igisibo, igihe cyo kwisubiraho no kugarukira Imana, Yezu akeneye cyane cyane izo mbuto z’igiti cyacu cy’ubukristu. Baca umugani ngo “ Abakristu ntibarusha abanda kwitonda.” Uwo mugani uradutsinda twese. Amagambo yacu akenshi ni meza, ariko se igiti cyacu bwite cyera iki? Ese nticyarumbye tukera amahwa n’ubusharire? Iyi Vanjili idukangure: twumve kugira ngo twemere; duhazwe kugira ngo dukure; duteranire hamwe kugira ngo dukundane; dutahe kugira ngo tumurikire abandi. Ntitujye mu Ngoro y’Imana guhaha amagambo gusa, ahubwo tujyanwe no gushaka ubugingo bw’iteka. Tubisabirane.
Add comment
Comments