INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 7 GISANZWE , UMWAKA C

Published on 22 February 2025 at 17:18

Amasomo: 1Sam 26,2.7-9.12-13.22-23; Zab 103 (102); 1 Kor 15, 45-49; Lk 6,27-38.

Nimujye mukunda abanzi banyu mugirire neza ababanga

Tugeze ku cyumweru 7 gisanzwe, umwaka wa liturjiya C. Ijambo ry’Imana tuzirikana riraduhamagarira kwigana Imana yo Mubyeyi usumba abandi bose, tukigana imigenzereze yayo, aribyo kwigana ingiro ya Data we ugirira neza indashima n’abagiranabi; nkuko yo ubwayo yabiduhishuriye mu mateka yo gucungura abantu, bikuzurizwa ku buryo busendereye muri Yezu Kristu wigize umuntu ngo atumenyeshe byimazeyo Data wa twese udukunda.

Nyagasani Yezu Kristu nyuma yo kubwira abigishwa be iby’abahire n’abagowe, yakomeje inyigisho ye agira ati: “ahubwo mwebwe munyumva reka mbabwire: nimujye mukunda abanzi banyu mugirire neza ababanga.” Iyo ngingo yo gukunda bene ako kageni niyo amasomo matagatafu atsindagira kuri iki cyumweru.

Mu Isomo rya mbere ryo mu Gitabo cya Mbere cya Samweli, turumva imbaraga Sawuli yashyize mu guhiga Dawudi kugeza ubwo ahagurukana n’abantu ibihumbi bitatu. Turumva Sawuli n’ingabo ze baganjwe n’ibitotsi kugeza ubwo Dawudi bahigaga abahingukaho basinziriye bose agatwara icumu n’igicuma cy’amazi bya Sawuli nk’ikimenyetso cy’uko yashoboraga kumwica ariko ntabikore. Turumva aho Dawudi yakuye imbaraga zo kutivuna umwanzi kandi yari amuciye urwaho kuko muri we Ukwemera yari afite muri Uhoraho ari ko kwatumye atabikora kandi anabihamiriza abo bari kumwe, akanabibabuza ngo na bo bajye bagenza batyo igihe yagiraga ati: “Sigaho kumwica. Ni nde ushobora gukoza ikiganza ku wo Uhoraho yasize amavuta, maze ntabiryozwe?” (1Sam 26,11).

Dawudi yagiriye ukwemera maze muntu mushya warezwe n’ukwemera yifitemo aganza muntu wa kamere wari uri muri Abishayi kuko we yari agifite imyumvire y’akamenyero ka benshi, ba bandi bumvaga ko nta kindi umwanzi akwiye usibye kwicwa kuko iyo agutanze nawe atakorohera. Dawudi yari yarumwise ububasha bw’Imana kuri we, yari yarumvise ko igihe ikimuhagazeho nta wamwica, yari yaramenye ko kwiringira imbaraga zawe bwite bitakugeza kure dore ko uko waba umeze kose utabasha kwirwanaho muri byose. Iyaba byashobokaga ko abafite ingabo bakangaranya byose, bajya biyama ibitotsi ntibibace mu rihumye nka Sawuli n’ingabo ze. Bajya barasa urupfu ntirubatwarire ababo. Bajya bivura bo ubwabo ntibakenere muganga. Bajya bafungira Kanseri muri Gereza ntizibagereho, bakwigizayo gusaza bakazahora ari ibitabashwa, bakora byinshi byo kwirinda ariko si ko bigenda. “Niba Uhoraho atari we wubatse inzu, ba nyir’ukubaka baba bagokera ubusa. Niba Uhoraho atari we urinze umugi, abanyezamu bawo baba bagokera ubusa”. (Zab 127,1).

Mu Isomo rya kabiri ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti turakomeza kumva uburyo asobanura ibya Muntu ugengwa n’Umubiri na Muntu ugengwa na Roho. Ibi kandi hari aho bihurira n’ubuzima bwa buri munsi kuko hari ubwo tujya dutangazwa no kubona hari abantu basa n’abarimo babiri. Hari ubwo umuntu aba aho, ugasanga ibye byose biri ku murongo ariko igihe cyagera ukabona arasa n’uvangirwa n’undi umurimo utari uwo wari usanzwe uzi kuko aba yararangaranye isengesho n’ingabire y’Imana nuko Shitani  ikamwinjirana. Hari abantu usanga barwana na kamere mbi ishaka kubigarurira ariko bakanga bagatsindwa. Hari ubwo umuntu amara gusinda ukabona abaye undi wundi. Hari ubwo umuntu amara kumva amabwire ukabona arasa n’utandukanye n’uwo wari uzi. Hari ubwo umuntu amara gukangukwamo na bya bikorwa by’Umubiri Pawulo avuga mu ibaruwa yandikiye Abanyagalati 5,1-20, ukabona wagira ngo bakuvunjiye, ntugifite wa wundi mwabanaga neza, mwaganiraga neza, mwajyaga inama bigakunda, mwahuzaga,….Nta kindi cyifuzo Pawulo afite ku  Banyakorinti natwe twese mu Izina rya Yezu usibye icyo kuganza muntu ugengwa n’Umubiri twifashishije imbaraga za Roho Mutagatifu uduha Ukwemera gushyitse kumwe kugira ibyo kwigomwa byari kugenda ukundi cyangwa se kugatuma ubaho mu buryo budasanzwe kubera Imana wemera nyine.

Iyo mibereho yisumbuye iya benshi ni yo Ivanjiri ya none idusaba kwihatira kwakira n’ubwo bisaba imbaraga zihariye z’Ukwemera. Gukunda abanzi bawe, ni kimwe mu bitangaje dusabwa n’Ivanjiri ya Luka yo kuri iki cyumweru. Si ibyo gusa kandi kuko iyo ucyumva ngo: Nimukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize ineza ababavuma, musabire abababeshyera” (Lk 6,27-28); Iyo wumvise ngo” Nimube abanyampuhwe nk’Uko So ari Umunyampuhwe, ntimugashinje abandi, …. ntimugacire abandi imanza, ….mubabarire….,  mujye mutanga…..igipimisho mugeresha ni cyo muzasubirizwamo…”.(Lk6,36,38), uhita utangazwa n’uburyo Yezu adusaba imibereho ya Gikristu ihanitse.

Hari uwakwibwira ko umukristu atagira abanzi, nibyo ashobora kuba ntawe yanga ariko kandi byaba ari ukwibeshya kuko kutanga ntibivuga kutangwa. Abo batwanga nibo Yezu adusaba gukunda ndetse no kubagirira neza. Muri kamere muntu ibi Nyagasani adusaba ntabwo bikwiye nta n’ubwo bishoboka. Wenda umwanzi yakwirindwa akagenderwa kure naho kumukunda no kumugiririra neza n’iby’urundi rwego.

Iyo turebye mu gitabo cy’intangiriro(9,6), Iyimukamisiri(21, 23-24), Abalevi (24, 18-19), Ibarura (35, 19), Ivugururamategeko(19-21) dusangamo ko umuco n’amategeko by’abayahudi bitihanganiraga inabi ihita itaryojwe nyirayo. Ibyo wenda umuntu yabyita ubutabera kuko inabi yabazwaga uwayigize.

Abanyarwanda barengaga iyo ntera kuko inabi yashoboraga kubazwa uwo mu muryango w’uwahemutse cyane cyane iyo habaga hajemo kumena amaraso, baragiraga bati: “ingoma idahora iba ari igicuma”.

Ubutumwa Nyagasani Yezu yazanye ari nabwo atugezaho kuri uyu munsi ni impindura-matwara y’abamuhisemo, ni impindura-myumvire y’abiyemeje kumukurikira. Ibyo rero bikaba umwihariko w’ubukristu. Buri jambo atubwira rirakomeye kandi rifite agaciro, ibyinshi ntitubyumva cyangwa turumva biturenze kandi ntabwo ari igitangaza n’ubitubwira arabizi gusa aradusaba kuzamuka mu myumvire bituma tuzamuka mu migirire. Araduha igipimo gikomeye tugomba kwifashisha muri urwo rugendo tugomba gukora rwo guhindura imyumvire: “uko mushaka ko abandi babagirira mube ari ko namwe mubagirira”. Nta shiti ko twese twiyifuriza ineza kandi ariyo twifuza ku bandi kabone n’iyo twaba tuzi neza ko tudatunganye.

Bavandimwe aha tuhumve neza, Yezu ntashaka ko tubaho tuvangavanga. Ibintu ni bibiri Urayoborwa na Roho cyangwa se uyoborwa n’Umubiri. Ijambo ry’Imana riradusaba kumesa kamwe, riradusaba kwitoza kumaramaza mu byo turimo. Ibyo yezu yavuzeho tukumva biratangaje ni uko bitandukanye n’uko bimenyerewe mu buzima bwa buri munsi. Dukwiye rero kwitoza gutegeka ibyifuzo byacu tutagendeye ku buryo ubusanzwe bigenda ahubwo tugendeye ku bikwiye cyane cyane tuyobowe n’Ukwemera nka Dawudi wabashije kwifata no gufasha abandi kutitwara nk’abataramenye Uhoraho.

Bityo igihe cyose tuzaharanira gushyira mu bikorwa aya magambo ya Nyagasani Yezu tuzashyira mu ngiro rya tegeko ry’urukundo yatwigishije aho agira ati. “uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe.” Mu ntege nke zacu nk’abantu nituzirikana ko tugomba guharanira ineza y’abavandimwe bacu nk’abaharanira iyacu bwite tuzabasha kumva ko na wawundi udufitiye urwango nawe akeneye impuhwe zacu maze aho kumwita umwanzi nkuko bisanzwe, tumubonemo umuvandimwe watannye ukwiye kugarurwa n’impuhwe n’imigirire myiza yacu. Tukibuka kandi ko atari impuhwe tuzamugirira kuko yasabye imbabazi cyangwa se yahinduye umutima we w’inabi n’urwango, ni impuhwe tugomba gukomora ku rukundo rw’Imana. Impuhwe nk’izo Nyagasani Yezu yagiriye abamubambaga ubwo yagiraga ati: “Dawe babarire kuko batazi icyo bakora.”  Nirwo rugero rw’ibyo Nyagasani adusaba, dusabirane kuba abahamya babyo mu migirire yacu ya buri munsi.

Add comment

Comments

Ange Elysée MFITUMUKIZA
15 days ago

Mwakoze cyane kutuzirikana mukadutegurira inyigisho nziza cyane y'Icyumweru, Padre 🙏🏻