Amasomo: Neh 8, 4-1a.5-6.8-10; Zab 119 (118); 1 Kor 12, 12-30; Lk 1,1-4;4,14-21
Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze inkuru nziza ku bakene
kuri iki cyumweru cya gatatu gisanzwe umwaka C, amasomo matagatifu aradufasha kuzirikana ku mumaro ndasimburwa w’Ijambo ry’Imana mu buzima bwacu nk’abemera. Dore Ko turi no ku cyumweru cyahariwe gushishikarira no gushishikariza abandi gukunda gusoma Bibiliya. Ijambo ry’Imana ritanga ihumure kandi rikarema bundi bushya imitima yashengutse. Amasomo ya none aradufasha gushingira inyigisho ku buzima bushya twahawe , tukabubamo ku bwa Roho Mutagatifu twabuganijwemo. Uwo Roho nyine ni we uduhuriza hamwe tugashobora kuvuga rumwe tugafatanya urugendo rutuganisha mu buzima bwuzuye bw’iteka. Ibi bijyanye neza neza n’urugendo rwa Sinode yo kujya inama no gushyira hamwe, dore ko Kiliziya yemera ko kujya inama no gukorera hamwe biri mu bigize kamere yayo nyirizina. Insanganyamatsiko ni iyi: “ TWUBAKE KILIZIYA IJYA INAMA”. Ibyo bigamije kurushaho kwakira ubuzima bushya twazaniwe na Jambo w’Imana waje muri twe.
Nk’uko amasomo matagatifu abitubwira none, Isoko y’ubuzima bushya nta yindi ni Ijambo ry’Imana. Mu isomo rya mbere igitabo cya Nehemiya kibisobanura neza. Ahagana mu mwaka wa 538 mbere ya Yezu nibwo umuryango wa Israheri watahutse uvuye i Babiloni aho wari warajyanywe bunyago muri 587 mbere ya Yezu. Bageze iwabo basanze ari amatongo: ingoro y’Uhoraho yari yarashenywe muri 587 mbere ya Kristu, ibihugu bibaturiye nabyo ntibyari biboroheye dore ko byari byaranabasahuye,nta mwami,… Imbere y’ibyo bibazo byose uyu muryango wibazaga niba koko umukiro wahanuwe kuva kera uzuzuzwa. Nguko ukwiheba, amarira n’amaganya ndetse n’ibindi bibazo binyuranye muri bo. Nehemiya yafashije uyu muryango kongera kubaka umurwa muhire naho Ezira abafasha kongera gusobanukirwa n’ukwemera kwabo gushingiye ku mategeko bahawe n’Uhoraho.
Mu rwego rwo kubarema umutima , Nehemiya umwe mu bayobozi babo b’imena b’icyo gihe yongeye kubakusanyiriza ku mbuga, dore ko nta ngoro bari bafite, maze abasomera igitabo cy’amategeko bari barasigiwe na Musa nkuko Uhoraho yari yarayamuhaye ku musozi wa Horebu! Iri tegeko ryari ryanditswe mu rurimi rw’igihebureyi. Nyamara imyaka igera hafi kuri 50 bamaze i Babironi bari baribagiwe urwo rurimi ahubwo bavuga icyaramu ! Niyo mpamvu twumvise ko byatwaye hafi umunsi wose bitewe nuko byasabaga ko babasemurira(Neh8,7). Ngo basobanurirwe, ibyishimo birenze birabasaga niko kwishima kuko bongeye kumva ko Uhoraho akiri kumwe nabo. Impamvu barize ni uko bumvise ko barenze ku masezerano bagiranye n’Uhoraho maze bikabaviramo ibibazo.
Bavandimwe, Ijambo ry’Imana twumva buri gihe niritubere impamvu yo guhinduka kuko buri gihe ritwereka ko hari intambwe dusabwa gutera mu bukristu bwacu. Ijambo ry’Imana niryo tara ryacu. Ritwereka ukuri by’umwihariko ububi bwacu ndetse n’icyo gukora. Ijambo ry’Uhoraho ni indakemwa riramira umutima , ni irinyakuri kandi ryungura ubwenge ucisha make, riraboneye ndetse rinezeza abaryumvana umutima utaryarya (Zab 18,8-9). Ijambo ry’Imana iyo turisomana ukwemera riduha ibyishimo. Niyo mpamvu Ezira yahamagariye umuryango kongera gukoresha umunsi mukuru kuko bari bahinduye imyumvire; bumvise ko Uhoraho akiri kumwe na bo nyuma y’ibyago banyuzemo i Babiloni. Ijambo ry’Imana riduha kongera kwemera ndetse no kwizera maze tukamenya koko ko Nyagasani ariwe mbaraga zacu uko bwije n’uko bucyeye. Ese usoma Bibiriya ute?Ese iyo buri cyumweru usobanuriwe iryo jambo uba wasomewe uryakira ute? Rigutera ibyishimo se?
Ntibikwiye ko ijambo ry’Imana riduhinguranya maze ngo ridusige uko riba ryadusanze. Turikunde kandi turikundishe abanda, dore ko nkuko twabivuze haruguru kuri iki cyumweru ari icyumweru cy’Ijambo ry’Imana.
Uko gukunda Ijambo ry’Imana no kurikundisha abandi, ni na byo mu Ivanjili byagarutsweho. Nyagasani Yezu Kristu,nta kindi yibanzeho igihe atangiye kwigisha kitari Ijambo ry’Imana. We ubwe ni Jambo w’Imana wigize umuntu. Ibyo yakoze byanditswe mu Ivanjiri Ntagatifu. Luka yabitubwiye kuko nawe ntiyatanzwe. Yakurikiranye ubuzima bwa Yezu n’ibyo yakoze byose maze abyandikira umunyacyubahiro Tewofiri wumvikanisha inshuti z’Imana ziyumvira aho ziri hose.
Kirisitu ku bw’Ijambo rye yaremye umuryango umwe ari wo Kiliziya. Mu by’ukuri ni We Mubiri, natwe tukaba ingingo ze. Pawulo intumwa atubwira neza mu kigereranyo cy’umubiri ukora neza. Iyo buri rugingo rukorana n’izindi kandi nyine rukuzuza inshingano zihariye zarwo, mu mubiri biba amahoro. Twavuga ko buri rugingo ari nk’ingabire buri wese yahawe kugira ngo agirire akamaro umubiri wa Kirisitu ari wo Kiliziya. Dufite ingabire zinyuranye, ariko zose ni iza Roho umwe utuyobora inzira nziza y’Ubugingo buhoraho. Ikiranga umubiri mwiza rero, ni ubwuzuzanye bw’ingingo ziwugize. Iyo zimwe zirwaye ntizivurwe, umubiri urasenzekara. Mu rugendo rwa Sinode turimo nk’uko nabivuze haruguru na ho icyo tubwirwa ni uko gushyira hamwe mu ngabire zitandukanye tubwirwa, buri wese akazana itafari rye mu kubaka Kiliziya. Bitarangaza iyo ubona ibikorwa bya Kiliziya byitabirwa na bamwe, rimwe na rimwe ubona batabifitiye ubunararibonye bihagije, ugasanga abakabishoboye barigize ntibindeba…mwitegereza guhera ku bahuza b’IR, kugera mu nzego za santarari, paruwasi, yewe na Diyosezi, usanga henshi bamwe bitwa ko bize amashuri batagaragaramo nk’aho bizirana, kandi nabo ubumenyi Imana yabahaye ni impano zikenewe mu kubaka Kiliziya. Muri benshi urukundo rwa Kiliziya rwarakamye cyangwa nta n’urwo bigeze.
Mu bibazo byari byateguwe mu itegurwa ry’inyandiko yafashije muri Synode y’abepiskopi 2023, hari aho babazaga ngo kuri wowe Kiliziya ni iki? Kiliziya ni inde? Ese wowe wumva iyo Kiliziya uyibonamo nk’umwe mu bayigize ukaba ufatanyije urugendo na yo n’abayigize bose (abari mu nzego nyobozi za Kiliziya, abihayimana, abakristu muri rusange)? ………Ni iki cyerekana ko umuntu yifitemo urukundo rwa Kiliziya? ni igihe kingana iki mpara inyungu zanjye bwite nkagiharira ubutumwa bwa Kiliziya (ku munsi, mu cyumweru, mu kwezi cyangwa mu mwaka)? Ni ibiki nigomwa binshimisha ngo mbonera Kiliziya y’Imana ibyo ikeneye? Ibyo byose ni ibigaragaza rwa Rukundo rwa Kiliziya rutuma dushyira hamwe Ingabire twahawe ngo zubake ubwami bw’Imana mu bantu.
None bavandimwe, ni iki kigaragaza rero ko turi ingingo nzima za Kirisitu? Ni uguharanira ubumwe n’ubuvandimwe, tukajya inama muri Kiliziya, tukitabira ubutumwa nta kubuharira abandi gusa, tugashyira hamwe impano Imana yaduhaye ngo zigirire akamaro Kiliziya umuryango w’Imana. Ubwo bumwe kandi ni nabwo twarimo gusaba mu cyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu( taliki 18-25/01 buri mwaka). Twibutswa nk’uko n’isomo rya kabiri ryabigarutseho ko turi abantu banyuranye, b’imitekerereze itandukanye ariko Kristu umukiza wacu ni umwe rukumbi. Kuba tunyuranye muri byinshi nibitubere impamvu yo kuzuzanya kuko nta wigira kandi abantu ni magirirane ndetse kubaho ni ukubana. Mu gusaba ubumwe bw’abakristu , Yezu ntahwema kutwibutsa ko ubu bumwe ariwe wenyine bugomba kubakiraho nkuko nawe ubwe yabisabye Data ati : “Bose babe umwe”(Yh17).
Dusabe Roho w`Imana atuyobore muri iyi nzira turimo y’ubumwe bw’abemeye Kristu! Muri batisimu nawe wasizwe amavuta ndetse no mu gukomezwa wongera gusigwa krisma (ijambo rikomoka kuri Kristu) maze uhabwa ubutumwa bwo kwamamaza ko Kristu yapfuye kandi akazuka, ko Kristu ari umukiza n’umucunguzi, ko ariwe rumuri rwacu n’amizero yacu! Kristu niwe mukiro wacu! Nta mpamvu yo kwiheza mu Butumwa bwa Kiliziya. Dusabirane cyane imbaraga zo gutsinda ikintu cyose cyatubuza gutanga umuganda wacu mu kubaka neza umubiri wa Kristu ari wo Kiliziya. Muri twe dutekane ku bw’Ijambo ry’Imana twakira. Dutekane mu guharanira gutsinda ibidushuka. Twishimire ingororano dutegereje mu bugingo bw’iteka. Amen.
Add comment
Comments