AMASOMO: Iz 62, 1-5 ; Zab95(96); 1Kor 12, 4-11; Yh 2, 1-11
NTA DIVAYI BAGIFITE...ICYO ABABWIRA CYOSE MUGIKORE
Abahanga mu gushyira urukundo mu byiciro, bagaragaza ko urukundo rw’abafiyanse rutambutse urundi rukundo rwose abantu bajya bagirana bisanzwe. Burya urukundo abafiyanse baba bafitanye rugiye rukomeza uko rwakabaye ubuzima bwabo bwose, ino
si dutuye yahinduka ijuru rito kuri bo, maze akaba ariho abantu biturira iteka ryose.
Abahanuzi mu kugerageza kudushushanyiriza urukundo Imana ifitiye umuryango wayo, urukundo Imana ifitiye bene muntu rumwe rwatumye itanga umwana wayo w'ikinenge mu iyobera ry'ukwigira umuntu kwa Jambo nkuko tumaze iminsi tubizirikana muri Noheli; kenshi na kenshi bakunze kwifashisha ikigereranyo cy’urwo rukundo rw’abafiyanse. Umuhanuzi Izayi agira ati:“Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri…Uko umusore ashaka umugeni w’isugi ni ko Uwaguhanze azakubenguka; kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe ni ko izakwishimira”.
Imana ni urukundo iteka ryose. Nyuma y’uko Yeruzalemu yigometse, ikayoboka ibigirwamana by’amahanga, maze igahanishwa kujyanwa bunyago, igakoreshwa imirimo y’ubucakara, umurwa Yeruzalemu ugahindurwa amatongo, Imana yarongeye irayibuka, iyibwira ko batazongera kuyita “Nyirantabwa”, n’igihugu ngo kitwe “itongo” ahubwo ko izitwa “Inkundwakazi”, n’igihugu kitwe “Umugeni”.
Bavandimwe, iriya Yeruzalemu yabwirwaga si imisozi yaho, si amazu yaho, ahubwo ni abari bahatuye. Uyu munsi iriya Yeruzalemu ishushanya jyewe, wowe, buri wese, ishushanya urugo rwanjye, rwawe, ishushanya igihugu cyacu, isi yacu muri rusange. Birashoboka ko na njye naba narahunze Imana maze nkigendera mu gihugu cy’ubucaka bw’icyaha. Cyangwa birashoboka ko naba narigeze ngira ibibazo bikandenga, nkagera hahandi ntuka Imana, nkagera hahandi nsigara nibaza niba Imana ibaho. Nanjye uyu munsi Imana iri kumbwira ko yanyibutse. Nta mpamvu yo kongera kwiheba kuko Imana ntijya itererana abana bayo.
Mu gukomeza gushimangira urukundo Imana idufitiye, Yezu yabigaragaje mu Ivanjili ubwo n’ubundi yarari mu bukwe I Kana maze divayi yamara kubashirana agakora igitangaza, agahindura amazi divayi.
Ni ibisanzwe, ubukwe buhuza abantu b’ingeri zose, nyamara buriya bukwe bw’I Kana ntibusanzwe. Mwibaze namwe ubukwe burimo Bikiramariya, Yezu ndetse n’abigishwa be. Nta n’ukuntu hatari kubera igitangaza!!!! “Ese muri bwa bukwe bwacu tujya twibuka gutumiramo Yezu na Bikiramariya? Cyangwa twitumirira gusa bya bikomerezwa bizatwerera byinshi cyangwa menshi?
Ese n’iyo haje na wawundi w’umukene, wambaye ibyacitse, twibuka ko nawe ari umuntu, cyangwa tumuhindira kure? Ngo hari n'abajya bahisha ibirori ababibarutse ngo kuko batakibakwiye! Yabona ari agasaza cyangwa agakecuru katakenyera ngo kaberwe uko abyifuza, akazakamenyesha nyuma uko ibirori byagenze, nabwo abonye ari ngombwa!
Aho I Kana “Divayi imaze gushira, ngo nyina wa Yezu aramubwira ati ‘Nta divayi bagifite.” Ubundi mu bayahudi, divayi cyari ikimenyetso cy’ibyishimo, ariko n’ubu iwacu, divayi cyangwa agacupa ntibitanga ibyishimo bike. Kuriya gushira kwa divayi kunashushanya kuri jyewe bya bindi byose nkeneye ngo ngire akanyamuneza ku mutima. Iriya divayi yashize ishobora gushuhsanya ya mahoro nyotewe mu rugo rwanjye, ishobora gushushanya bya byishimo nta kigira mu rugo rwanjye, ishobora kuba bwa burwayi bwanjye bwambujije amahwemo. Ariko amahirwe tugira ni uko iteka Bikira Mariya aba acungiye hafi .
Mu byukuri kiriya gitangaza nta kindi tugikesha usibye ukwemera gukomeye kwa Bikiramariya. Ese iyo tugeze hahandi imbaraga zacu zirangirira tujya twibuka kwiyambaza uwo mubyeyi, cyangwa dufite izindi mbaraga twiyambaza? Izo mbaraga zishobora kuba abantu bakomeye. Zishobora kuba amafaranga, zishobora kuba ubutegetsi. Ese mu rugo rwacu iyo twagize ibibazo tujya twibuka gutumira Yezu? Bikiramariya? Ese tujya twibuka gutabaza Imana mu isengesho?
Hari hateretse intango esheshatu zibaje mu mabuye, zagenewe imihango y’Abayahudi yo kwiyuhagira. Yezu arababwira ati ‘Nimwuzuze amazi izo ntango’. Barazisendereza kugera ku rugara”. Mu muco wa kiyahudi, umubare gatandatu washushanyaga ibintu bituzuye. Ibintu bidatagatifuje. Byongeye ariya mazi bayakoreshaga bisukura. Muri kiriya gihe cya Yezu Abayahudi bari barungikanyije amategeko nyine ya kiyahudi, ku buryo yari yarageze aho ababera umutwaro na bo ubwabo, ibyishimo byari byarayoyotse, aribyo byagenuwe na ririya shira rya divayi. Kuriya kuzuza amazi ziriya ntango ndetse zikagera n’aho zisendera, bishushanya Yezu wari uje kubabera igisubizo cy'ibibazo biteje. Yezu yaje kuduha ubuzima bwuzuye kandi busendereye. Yezu ni we ushobora kuduha ibyishimo by’ukuri.
Kimwe mu bindi bishobora kutuzanira ibyishimo by’ukuri, ni ukumenya gukoresha neza ingabire twahawe nkuko isomo rya kabiri ryabigarutseho. Mu ikoraniro ry’I Korinti hari ikibazo cy’amakimbirane ashingiye ku ngabire buri wese yari afite. Aho kugira ngo buzuzanye, ahubwo bararyanaga.Ese jyewe ingabire nahawe ni iyi he? Ese nyikoresha nte?Ese jyewe mu rugo iwanjye nuzuzanya nte n’uwo twashakanye? Ese jyewe n’abana twuzuzanya dute? Ese jyewe n’abaturanyi, n’abo dukorana, abo duhurira muri iyi nzira y'ubuzima twuzuzanya dute? Burya abantu dushoboye kubaho twuzuzanya, dore ko nta n’ushoboye byose usibye Imana yonyine, abantu twese twabaho mu byishimo bisendereye rwose turamutse tumenye ko turi magirirane.
Bavandimwe, kuri iki cyumweru turasabwa kwigira kuri bariya bavandimwe bari bacyuje ubukwe I Kana maze bagatumira Yezu na Bikiramariya. Natwe nidutumire Yezu mu buzima bwacu, tumutumire mu ngo zacu, ya divayi yadushiranye, bya byishimo tutakigira, bya bibazo byatubereye insobe, ni we wenyine ushobora kuduha igisubizo. Ni we wenyine ushobora kuduha imbaraga. We iyo
aduhaye, aduha ibisendereye. Ni we wenyine ushobora kuduhaza.
Mu gusoza inkuru y'ubukwe bw'i Kana, Yohani atubwira ko icyo cyabaye ikimenyetso/igitangaza cya mbere cyakozwe na Yezu bose babireba, ngo nuko abigishwa be bahera ko baramwemera. Uko kwemera niko tugomba gushimangira nk'ishingiro ry'ubumwe mu bemera Kristu, turi gusengera muri iki cyumweru twatangiye kuva kuwa 18-25 mutarama buri mwaka. Dusabe kandi dusabirane ingabire y'ukwemera.
Add comment
Comments