INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA BATISIMU YA NYAGASANI, UMWAKA C

Published on 11 January 2025 at 16:55

Amasomo: Is 40,1-5.9-11; Zab 103(104);Tit2,11-14;3,4-7; Lk3,15-16.21-22

Mu gihe Yezu na we amaze kubatizwa asenga, ijuru rirakinguka

Ku cyumweru gishize twahimbaje umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani. Yezu yavukiye i Betelehemu, Abanyabwenge baturuka mu bihugu byabo bayobowe n’inyenyeri idasanzwe babonye, baza kuramya Yezu, bamuzanira n’amaturo. Umunsi mukuru wa batisimu ya Yezu duhimbaza uyu munsi, nawo utubwira uko Yezu yigaragaje. Koko rero rubanda rwari rutegereje umukiza, babonye uko Yohani Batista abaho, bumvise inyigisho ze baramutangarira, batangira kumwibazaho. Bati «Ariko se uriya buriya si we Mukiza dutegereje ? » Yohani abakurira inzira ku murima, ati « Murantangarira ngo ndakomeye ! Ugiye kuza andusha ububasha kure, ntaho duhuriye, sinkwiriye no kuba umugaragu we ngo njye mwoza ibirenge . Nimwisubireho muze mbabatize dukomeze kumwitegura kuko ari hafi ».

Ubwo ngo yari akivuga ibyo, Yezu ajya ku murongo hamwe n’abandi baturage nuko Yohani aramubatiza mu ruzi rwa Yorudani. Ako kanya, ijuru rirakinguka, Roho Mutagatifu amumanukiraho mu ishusho igaragara y'inuma. Ijwi ryumvikana mu ijuru riti « Uri umwana wanjye nakwibyariye none» (Lk3,22). Ubwo Yezu ayobowe na Roho Mutagatifu atangira ku mugaragaro ubutumwa bwatumye amanuka mu ijuru : gukiza abantu. Iriya batisimu Yezu yabatijwe, yari ikimenyetso cyo kwisubiraho, cyo guhinduka.

Ese Yezu Umuziranenge byari ngombwa ko ahabwa iriya batisimu ? Niwe wabishatse mu mugambi we wo kwifatanya n’abanyabyaha kugira ngo ababohore ku ngoyi y’icyaha kandi anabamurikira inzira. Yezu abatizwa mu mazi ya Yorudani, yatagatifuje amazi ya batisimu. Ikindi kandi muri Batisimu Yezu yahawe, ni uburyo ndasubirwaho bwo kuzuza umugambi w’Imana wo gucungura abantu. Twumvise mu ivanjili ko Yezu amaze kubatizwa ijuru ryakingutse; kuba ryarakingutse ni uko ryari rifunze, twakwibaza tuti ese ryafunzwe ryari?

Twibuke ko nkuko igitabo cy’Intangiriro kibitubwira, muntu amaze gucumura kuri Uhoraho Imana, yirukanywe mu busitani: “ Uhoraho Imana amwirukana mu busitani bwa Edeni, ngo ajye guhinga ubutaka yari yarakuwemo. Ni uko yirukana muntu maze mu burasirazuba bw’ubusitani bwa Edeni ahashyira Abakerubimu bafite inkota y’umuriro wikaraga, ngo barinde inzira igana ku giti cy’ubugingo” (Intg3,23-24). Ibyo rero bikatwumvisha ko muntu wari waritandukanyije n’Imana kubera ukwikunda kwe n’ubwirasi bwe, adashobora ku bw’imbaraga ze bwite gusubirana ubucuti bwe n’Imana; ni Imana ubwayo rero izamwigarurira.

Bityo rero kuri iyi Batisimu ya Nyagasani igitangaza kirabaye, bwa busitani bwa Edeni muntu yari yarirukanywemo, burakinguwe, noneho Muntu yemerewe kwinjira. Inzira ni imwe kandi turayizi, kuko nta handi twaronkera umukiro nkuwo atari muri Yezu Kristu. Ni byo we ubwe atubwira agira ati: “ Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho" (Yh14,6).

Iriya Batisimu Yezu yahawe yateguraga batisimu y’abakristu. Kuva kuri Pentekosti, Kiliziya ikomeza ubutumwa bwa Yezu kandi muri ubwo butumwa harimo kubatiza nk’uko tubisoma mu Ivanjili ya Matayo ati “Nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Muagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira” (Mt 28, 19-20)

Abakristu, natwe twarabatijwe mu izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu. Batisimu twahawe ku buntu, yatugize abana b’Imana, abavandimwe ba Yezu n’ingoro ya Roho Mutagatifu.

Muri Batisimu twahawe mbere y’uko umusaserodoti adusuka amazi ku mutwe, hari amasezerano akomeye twakoze. Amasezerano ya Batisimu agizwe n’ibice bibiri : kwanga icyaha na Shitani yo soko y’icyaha no guhamya ukwemera kwa Kiliziya. Ibyo nibyo umusaserdoti yibutsa muri Batisimu mu nteruro eshatu: Kwanga icyaha, Gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza.

Kuri uyu munsi wa batisimu ya Nyagasani, reka twongere tuzirikane ku masezerano ya Batisimu. Umusaserdoti yaratubajije ati « Mwanze shitani, n’imihango yayo yose n’ ibyo iduhendesha ubwenge byose ? » Turasubiza tuti « Turabyanze ». Arongera ati « Mwemera Imana Data Ushobora byose, Umuremyi w’ijuru n’isi ? ». Turasubiza tuti « Turamwemera ». Ati «  Mwemera Yezu Kristu, Umwana we w’Ikinege, Nyagasani, wabyawe na Bikira Mariya, akababara agahambwa, akazuka mu bapfuye, none akaba yicaye iburyo bwa Se ? » Turasubiza tuti « Turamwemera ». Akomeza agira ati « Mwemera Roho Mutagatifu, Kiliziya Gatolika, Urusange rw’abatagatifu, Ikizwa ry’ibyaha, Izuka ry’abapfuye, n’ubuzima buzahoraho ? » Turasubiza tuti « Turabyemera ».

Hanyuma  adusukaho amazi, atubatiza mu izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.Iyo nzirikanye amasezerano ya batisimu nibuka wa musasa wigiye batisimu ari mukuru akaba yari afite ibihanga. Padiri amubajije ati « Wanze Shitani n’imihango yayo yose … ? » Arasubiza ati « ndavanze ». Padiri aratangara cyane. Ati « Genda uzabanze uvangure hanyuma ugaruke ubatizwe ». Ako kanya umukateshiste wamwigishije arahagoboka asobanurira Padiri ko ari ukubera ibihanga, hanyuma umusaza arabatizwa.

Hari ubwo twebwe abakristu dufite amenyo yose tuvanga. Hari uburyo bubiri  bwo kubivanga. Ubwa mbere ni ukuvanga ubukristu n’imihango inyuranye n’Ivanjili (Kuraguza, guterekera, kubandwa, kwambara impigi n’iyindi nkiyo idahesha Imana icyubahiro). Uburyo bwa kabiri ni ukuvanga ubukristu n’ingeso mbi nko kwica, kwangana, kubeshya, gusambana, kwiba, irondamoko, irondakarere, ubunebwe, ishyari, inzika, kwikuza, kurenganya abandi n’izindi. Kuba umukristu ni uguhitamo tukamesa kamwe. Ntidukwiriye kumera nka wa muntu uhiriye mu nzu ukubita imitwe hose.

Nyuma yo kudusukaho amazi ya batisimu, umusaserdoti yadusize ku gahanga amavuta ahumura neza, amavuta ya Krisma, atugira abakristu byuzuye, abasizwe. Iyo mpumuro nziza igomba kuturanga ubuzima bwacu bwose. Mu giturage cyo gace k'icyaro hari agati kanuka cyane bita « nyiramunukanabi ». Nta mukristu ukwiye kuba nyiramunukanabi. Akwiye guhora arangwa n’ineza nka Yezu wakoraga neza aho anyuze hose. Hari n’abantu baha izina ry’irihimbano ngo ni « Kibihira ». Nta mukristu uba kibihira kandi ahabwa Yezu ndetse yarasizwe amavuta nkariya ya Krisma. Hari umupadri wajyaga abwira abo amaze kuyasiga ati: Mbasize amavuta rero, ntimuzacukure ibijumba!

Umusaserdoti, nako Yezu akoresheje umusaserdoti yatwambitse umwambaro wera de, ugaragaza ko twabaye ibiremwa bishya, arangije aduha urumuri. Ati « Akira urumuri rwa Kristu. Ubaye urumuri, ujye ubera abandi urumuri ». Ngubwo ubutumwa bw’umukristu: Kubera abandi urumuri n’umunyu (Mt 5, 13-16).

Hari Indirimbo ya Batisimu ibigarukaho : « nkuko Yezu ari urumuri rw’isi, nawe genda umurikire abandi, ubafashe kwemera no gukiza imbaga y’abantu ».

Icyo gihe tubatizwa abandi bakristu batwakiranye ibyishimo mu Muryango w’abemera, baririmba ya ndirimbo nziza cyane : « Ndi umukristu, ndi uwa Yezu, uko nasezeranye mbatizwa, none ndakomeza kumwemera ».

Kuri uyu munsi mukuru wa batisimu ya Yezu, tuzirikane batisimu yacu. Twivugururemo amasezerano ya batisimu twahawe.Twibuke ko twahisemo, uko guhitamo kugomba kugaragara mu buzima bwa buri munsi. Kugomba guhora kuvugururwa mu mihamagaro inyuranye y’ubuzima bwacu, mu nshingano zacu muri iki gihe turimo.

Hari umupadiri w’inshuti yanjye ukora umunsi mukuru w’isabukuru y’igihe yabatirijwe kandi indi minsi y'isabukuru zitandukanye ntayizihiza. Byerekana ko yumvise neza umwanya w’ibanze batisimu ifite mu buzima bw’umukristu. Biratangaje kuba hari abakristu batazi igihe babatirijwe n’aho babatirijwe. Uwababatije we tuzi ko ari Yezu yifashishije umusaserodoti. Amasakramentu yose ni ibikorwa bya Kristu muri Kiliziya ye.

Uyu munsi mukuru wa batisimu ya Yezu duhimbaza, utuvugururemo ingabire ya Batisimu twahawe. Udutere ibyishimo n’ishema ry’uko turi abana b’Imana, turi abakristu. Bityo tube abana b’Imana koko mu buzima bwa buri munsi.

Add comment

Comments

There are no comments yet.

Create Your Own Website With Webador