Amasomo: Iz 60, 1-6; Zab 72(71); Ef 3,2-3.5-6; Mt 2,1-12
Twabonye inyenyeri ye, none tuje kuramya Umwami wavutse
Kuri uyu munsi, turahimbaza umwe mu minsi mikuru ya Noheli ukomeye, dore ko hari n’abawita Noheli y’Abanyamahanga aribo natwe twabarizwagamo. Ni Umunsi Mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani. Amwe mu magambo aranga uyu munsi ni ayo twumvise mu nkuru nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo, agira ati: “Twabonye inyenyeri ye none tuje Kumuramya.”
Ayo ni amagambo abami babwiye Herodi bamubaza aho Umwami wavutse yavukiye. Ivanjiri tuzi ko atari inkuru mpimbano, ariko uko bariya bami baba barahuye kandi bagahuza igitekerezo, ndetse n'uburyo batashye badasubije iyo kwa Herodi, dusangamo ibyo twakwita amakabya nkuru turamutse tugendeye gusa ku buryo bwacu bwo gutekereza nk’abantu. Iyo turebye amashusho yo mu birugu, batwereka abo bami 3 kandi mu ruhererekane (tradition) bakanatubwira amazina yabo: Baritazari, Gasipari na Melikiyoro; umwe ari umwirabura, undi ari umuzungu naho uwa gatatu uturuka muri Aziya, bisobanura ko bari bahagarariye amahanga yose yari azwi icyo gihe. Ibyo na byo umuntu yakwibaza uko batumanyeho. Wenda iby'ikirugu byo turabyumva ko ari uburyo abakristu bashyizeho ngo base n'abacengera byimazeyo umunsi wa noheli. Ariko, kuba abami batatu barahuje gahunda kuriya ni uko harimo ikindi cyabahagurukije harimo izindi mbaraga. Nta kindi kindi ni Imana ubwayo. Bishoboka ko n’ijambo “ kubona” bakoresha birenze kure kubonesha amaso y’umubiri ahubwo amaso y’Umutima. Mwagira ngo se si uko kubona Imana bigenda!
Baje bashakisha ngo batungukira kwa Herodi ni ukuvuga ibwami, ibukuru. Kandi ni byo kuko hari abahanga baminuje kuko bari bazi byinshi kuri Mesiya wagombaga kuvuka: uwo ari we n'aho yagombaga kuvukira. Gusa rero habe ngo birushye bajya kureba iby'iyo nkuru. Turabigarukaho, ahubwo reka turebe amaturo abami bazanye. Ngo bari bikoreye zahabu isobanura ubukungu, ituro rigenewe gusa umwami. Banamutuye ububane bushushanya ubuyoboke muntu agaragariza Imana iyo ayisenga akifuza ko amasengesho ye yazamuka ahumura neza asanga Nyagasani nk'uko ububani buba bucumbeka buzamuka mu gisenge cy'ingoro ye. Banazanye manemane, yashushanyaga umubavu bakoresha bashyingura abapfuye bikaba byaragenuraga ko Yezu yari umwami uzarangwa no kwitanga kugeza ku rupfu. Bariya bami rero bari babonye mu kimenyetso cy'inyenyeri, ivuka ry'umwami udasanzwe kuko yari Imana kandi Imana izitanga yitangira abantu yaje gucungura. Bityo umunsi w'ukwigaragaza kwa Yezu, ukaba ari umunsi werekana ko umukiro dukesha Kristu utari utegerejwe gusa n'abayahudi, ahubwo n'amahanga yose. Ntabwo Imana ari iya Israheli cyangwa Imana y’I Rwanda gusa, ahubwo ni Imana ya bose, amahanga yose y’isi iyo ava akagera. Dore ko twanavuga ko amahanga yakiriye Yezu kurusha uko abo twakwita bene wabo yavukiyemo bamwakiriye kandi n’ubu Niko biri! Ibyo ariko ntibyoroshye guhamya kuko kwakira Yezu ni inzira y'ukwemera/ mu mutima kandi nta gipimo kindi tuzi kigaragaza ukwemera usibye urukundo rwitanga. Urukundo mu bwami bwa Yezu ni akabura ntibarye.
Tugarutse inyuma gato, turatangazwa cyane na ziriya ntiti z’i bwami kwa Herodi. None se ubuhanga bw'abiru nka bariya butafashije Herodi kumenya umwami wavutse bumaze iki? Ngo nta kindi bwabamariye atari ugufasha Herodi kurimbura impinja zo mu kigero cya Yezu ngo wenda nawe yagwamo! Urugendo rwa bariya bami ntirwari gutera Herodi kwibaza ko nawe ntacyo yabarushaga, bityo akaba nawe yarashoboraga kuronkera umukiro mu kuramya Yezu. Ariko ngo nta bihanga bibiri mu nkono imwe. Kandi ga biroroshye kumva Herodi kurusha imyitwarire ya bariya bami! Umwana uryamye mu kavure k'amatungo yakura umugabo mu kiryamo? Wenda iyaba Rugamba muri ya ndirimbo "ntaye akanigi kanjye" birashoboka. Sinshyigikiye Herodi, ariko imico yacu akenshi ni hariya ituganisha. Ikintu cyose cyatwubikira imbehe ntitwifuza kucyemera; umugambi wose tudasobanukiwe neza ngo tubone inyungu kandi zifatika, biraturushya kuwemera; ibitekerezo bidahuye n'ibyacu cyane cyane iyo bidutunguye, biratuvangira bikaba byanaturoha mu bugizi bwa nabi. Igikenya kitwa "inda" iyo kidukubye, guhemuka biratubangukira ndetse n'ubwenge bwacu bugacurama, tukaba twamera nka wa muganga wahigaga ngo yize ubuganga azi ingusho! Dushobora kubona n'ubundi buryo tunanirwa kujya kuramya Umwami mu kirugu, ahubwo tukayoboka inzira ya Herodi. Amahirwe tugira ni uko nyine ingoma ye ari urukundo n'imbabazi gusa. Tumugane maze tumuyoboke kuko ntirirarenga.
Ikindi tuzirikana uyu munsi ni uko ntanararibonye mu nzira y'ukwemera. Ugomba guharanira kumenya aho Imana iganje utitwaje ngo ariko bariya bo baturutse ikantarange baje bate? Inyenyeri imurikira bose. Ibi kandi bitwibutsa ko ubu inyenyeri imurikira abandi aho Kristu aganje ari Kiliziya. Simvuga wa munara muremure cyangwa inzongera n'ingoma bijya biduhamagara, ahubwo wowe nanjye tugize uwo muryango w'abamurikiwe n'Inyenyeri nyano: Kristu Rumuri rw'amahanga kandi tukagira inshingano ndasimburwa zo gutuma n’abandi bamumenya maze bakaza kumuramya.
Ese aho waba wifitemo urumuri ruyobora abandi aho Imana inganje cyangwa waba warazimye ibi bya Herodi ushakisha aho ukuri kuri ngo yigerere ku nyungu ze? Herodi uwo twumva, ngo yari yitungiwe n’ikinyoma. Mu ivanjili twumvise ukuntu yatumije ba banyabwenge rwihishwa, akababwira ati “ nimugende mubaririze iby’uwo mwana; maze nimumubona muzabimenyeshe kugirango nanjye njye kumuramya”. Ikinyoma cyambaye ubusa! Herodi ntashaka kugaragaza icyo agambiriye, icyo ‘akenyereyeho’. Nyamara icyo ashaka nta kindi, ni ukugira ngo yice uwo mwana akeka ko yazamusimbura. Namwe munyumvire umuntu w’umugabo, mwongereho kuba ari n’umwami, nyamara agakuka umutima kubera umwana w’uruhinja wavutse, umwana utapima n’ibiro bitanu!!! Zimwe mu ngaruka z’icyaha ni ubwoba, ari nako gashinge shitani itera abo ishaka kubaga!
Ese aho jyewe, wowe, ntitwaba twibera mu kinyoma nka Herodi? Ese uwo twashakanye njya mubwiza ukuri? Ese ku kazi nkora nkunda kurangwa n’ukuri? Ese mu baturanyi ndi umuntu urangwa n’ukuri ku buryo bamfata nk’inyangamugayo?
Icyo Imana idushakaho, si ikindi, ni uko twahindura imigenzereze n’imigirire yacu mibi. Uno munsi Imana iratubwira nk’uko yabwiye Yeruzalemu iti “Haguruka”. Ariko se kuki tugomba guhaguruka?
Turabisabwa kugira ngo dukurikire inyenyeri. Iyo nyenyeri ni ijambo ry’Imana. Ni ryo rigomba kuyobora ubuzima bwacu. Ni ryo rigomba kutuyobora nk’uko ya nyenyeri yayoboye Abanyabwenge ikabageza kuri Yezu, Umukiza w’isi, Umwami w’abami. Natwe iryo jambo ry’Imana rigomba kutuyobora rikatugeza aho Yezu yavukiye none. Wasanga ari kuri wa muturanyi tutajya imbizi! Wa wundi tutavuga rumwe! Mu ivanjili batubwiye ngo “ Babonye inyenyeri barishima cyane”. Burya ku muntu wemeye, ijambo ry’Imana rimugeza kuri Yezu, maze nawe akamuha ibyishimo byuzuye, bimwe adashobora kwamburwa bibaho.
Indi mpamvu dusabwa guhaguruka ni ukugira ngo turamye Nyagasani Imana yacu. Ngo abanyabwenge binjiye mu nzu. Natwe ntitugomba kuguma hanze. Tugomba kwinjira kwa Yezu, maze nawe akiturira mu mitima yacu. Yezu ni we tugomba kuramya, niwe tugomba gupfukamira, aho gupfukamira ibigirwamana, amafaranga, ibitekerezo bya muntu bidahura n’umugambi w’Imana, n’ibindi. Kandi tugomba no kumukingurira imitima yacu nk’uko bariya banyabwenge bapfunduye impago zabo maze bakamutura zahabu, ububane n’imibavu . Natwe ni duture Yezu ibyacu byose, imiryango yacu, imirimo yacu, inshuti zacu, ubuzima bwacu n’ibyo dutunze byose.
Icyo ibyo byose bigomba kudufasha si ikindi, ni UGUHINDUKA. Nk’uko bariya banyabwenge batongeye kunyura inzira yo kwa Herodi, inzira ishushanya umwijima, icyaha, ikibi, natwe nitwemere duhinduke tuzibukire ibikorwa byose by’umwijima, inzangano, amakimbirane, n’ibindi. Kimwe na bariya banyabwenge, ni duce indi nzira, ariyo y’Urumuri rwa Kristu. Kandi urwo rumuri nta wundi ni Yezu. Yezu ni we rumuri nyarumuri, ni we wagombye kutumurikira, tukareka abandi bose, ndetse n’ibindi bintu byose byasimbura Imana mu mibereho yacu. Nyamara guhinduka ni urugamba, si impano cyangwa ingabire umuntu ashobora kuvukana cyangwa akayiragwa n’abakurambere be. Dukunda gusaba Imana ngo iduhe iyo mpano yo guhinduka, nyamara si ko twese tuyakira.
Mucyo dusabe Yezu Umukiza waje muri twe, aduhe imbaraga zo guhinduka kugira ngo natwe tube abagenerwamurage mu ngoma ye izahoraho iteka. Amen.
Add comment
Comments