Welcome to NSABANZIMA EMMANUEL
INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE ; UMWAKA B
AMASOMO:Dn 7, 13-14; Zab 93(92); Hish 1, 5-8; Yoh 18, 33b-37
Urabyivugiye ko ndi Umwami!
Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Tugeze ku cyumweru cya 34 Gisanzwe, icyumweru cya nyuma cy’Umwaka wa Liturujiya B. Kiliziya iraturarikira kurangamira no guhimbaza Kristu Umwami w’ijuru n’isi, We Alufa na Omega; Intangiriro n’Iherezo ku byaremye byose, Umwami w’ibiremwa byose.
N’ubwo bwose ku isi ibihugu bisigaranye ingoma za cyami atari byinshi nko mu myaka yahise, icyo umuntu yakwihutira kwibaza ni ukumenya aho ubwami bwa Yezu butandukaniye n’ubw’abandi bami b’iyi si ari abo tuzi bakiriho cyangwa twumvise babayeho. Ni byinshi abami bo ku iyi si bamenyekaniraho: Nko kugira ububasha bukomeye ari ku bintu n’abantu, icyubahiro n’ubudahangarwa, kubahwa no gutinywa na bose, kugaragirwa no kurindwa bikomeye… Ese ibi Yezu nawe yaba yarabigize? Ku buhe buryo?
Iyo ushishoje neza usanga ubwami bwa Yezu butandukanye cyane n’ubw’abandi bami b’iyi si. Mu gihe abami b’iyi si bavukaga bacigatiye imbuto mu kiganza(Ubukungu), Yezu we yavukiye mu kiraro cy’inka, bityo atangira yiyegereza abaciye bugufi, abashumba, mbese ba bandi isi idaha agaciro. Mu gihe abami b’iyi si bica uwo bashaka, bagakiza uwo bashaka, Yezu we yahisemo gupfa mu mwanya wa rubanda. Abami ba kera bambaraga ikamba rya zahabu ( Ps 21, 4; Za 9, 16 ) nk’ikimenyetso cyo gukomera. Yezu na we ikamba yararyambaye ariko rikoze mu kizingo cy’amahwa nk’ikimenyetso cy’ubwiyoroshye. Buri mwami wese yagiraga intebe ya cyami. Iyo ntebe yabaga ari iye wenyine. Na Yezu yagize intebe ya cyami, ariko iyo ntebe yari ikoze mu giti cy’umusaraba.
Abami b’iyi si, kugirango ingoma zabo zirambe cyangwa babashe gukiza ababo babanza kwikiza abo bita abanzi. Yewe na Dawudi wabaye umwami w’ikirangirire mu mateka, yimye ingoma ye ya cyami nyuma yo gutsinda abanzi be. Intego y’abami b’iyi si ni uko ushaka amahoro ategura intambara! Nyamara Yezu we yatsinze icyaha, atsinda urupfu, arazuka nta ntwaro akoresheje. Intwaro ye rukumbi kwari ukwicisha bugufi no gukunda. Yezu ni umwami utarigeze utsindwa bibaho, kuko niwe wadutsindiye wa mwanzi wacu twese ari we rupfu. Kugeza uyu munsi nta wundi mwami, nta yindi ngoma tuzi imaze imyaka isaga 2000 ikivugwa. Yewe na ba bami babayeho ari ibirangirire, batoteza abo bashaka, nk’umwami Antiyokusi Epifani wa IV wishe abantu kakahava, ingoma ye igihe cyararageze irashira. Abami nka Neroni, Domisiyani…., bamwe bishe abantu kakahava, bagatoteza abakristu bamwe bakabagaburira ibisimba, ingoma zabo igihe cyarageze zirazima. Ariko ingoma ya Yezu izahoraho nkuko amasomo tuzirikana kuri uyu munsi mukuru abigarukaho.
Mu Isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli twumvise uburyo yabonekewe n’Uwasaga n’Umwana w’Umuntu. Uwo kandi yita Umwana w’Umuntu agenura Yezu uzazana Ingoma y’Imana mu bantu. Yabonye bamumenya kandi baranamuyoboka anabwirwa ko ubwami bwe buzahoraho iteka. Gihamya y’Uko ibyo Daniyeli yabonye mu iyerekwa yagize, ni uko koko Kristu yaje kuza, akamenywa nk’Umwami n’Umugenga w’Ubuzima bwa benshi kandi akaba ari n’Umwami koko kuko na we ubwe yabyihamirije no mu Ivanjiri ya none aho Pilato yamubazaga ati : « Noneho rero uri Umwami ! Yezu akamusubiza ati : ‘Urabyivugiye’» (Yh 18, 37).
Mu Isomo rya kabiri ryo mu Gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa na ho turumva inkuru nziza y’ibyo Yohani yahishuriwe buroho, akamenyeshwa ukuza kwa Kristu mu bicu kandi akaza ari Umushoborabyose. Uguhishurirwa kwe ntikumukangaranya kuko Ubushoborabyose bwa Yezu atari ubw’iterabwoba ahubwo ni Ubutangamahoro. Ni yo mpamvu uwamumenye kandi akamwibonera agira ati : «Nimugire Ineza n’Amahoro bituruka kuri Yezu Kristu » (Hish1,5) indahemuka n’umugenga w’abami bo ku isi.
Mu Ivanjiri ya Yohani dusangira none, turongera na none tukumva amagambo ahamya ko Kristu ari umwami, gusa ko ingoma ye atari iyo kuri iyi si kandi ko yazanywe ku Isi no guhamya ukuri, dore ko we ubwe ari « Inzira, n’ Ukuri n’Ubugingo » (Yh 14,6). Yezu arongera kandi agahamya agira ati : « Unyurwa n’Ukuri wese yumva icyo mvuga » (Yh18,37). Niba abamwumva ari abanyurwa n’Ukuri nta gitangaza ko abanyabinyoma basobanya na we.
Aya masomo uyarebye neza arasubiza ibibazo byose ab’iy’isi babaza abitwa abakristu muri iyi minsi ya none, aho usanga ukwemera kugenda guteshwa agaciro na benshi.
Kristu ni Umwami koko, ariko Ingoma ye si iya hano ku isi (Yh 18, 16). Kuko ingoma z’isi zihita zigasimburana, ariko ingoma y’Umwami wacu ihoraho iteka.
Tubwire isi tuti: Umwami wacu ni umwami koko, ariko ntabwo asa n’abami bawe. Abami bawe barikunda; ariko Umwami wacu urukundo rwe ni urwo kwitangira abandi. Abami bawe barireba, bahihibikanywa no kugaragirwa no kurwana ku magara yabo n’ay’ababo, ariko Umwami wacu ari hagati yacu nk’umuhereza (Lk 22, 27); ntiyazanywe no gukorerwa ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi (Mt 20, 28).
Uyu munsi tubwire isi tuti: abami bawe bashimishwa no kuburagiza, gukangaranya no gushimuta abo baragijwe. Umwami wacu ni umushumba mwiza utanga ubugingo bwe abigirira intama ze (Yh 10, 11); umushumba uragira intama ze akurikije ubutabera; wa wundi uragira mu rwuri rutoshye; iyazimiye akayishakisha, akagarura iyari yatannye, iyakomeretse akayomora, irwaye akayondora, ibyibushye kandi ifite ubuzima bwiza agakomeza kuyitaho (Ez 34, 14-16).
Tubwire isi tuti: abami bawe bashimishwa no gutera ibihugu, bakigarurira amahanga ku ngufu z’intwaro, bagasahura, bakica, bagasenya, bakarimbura; bagasiga babibye imbuto y’amarira n’amaganya; imbuto y’urupfu n’agahinda. Ariko Umwami wacu ni umwami w’ituze n’amahoro; ni umwami na we wavukanye imbuto; ariko imbuto ye ni imbuto y’ubuzima; ubuzima busagambye (Yh 10, 10). Yaritanze yemera kudupfira kugira ngo atsinde urupfu, atubohore ku ngoyi yarwo. Yatuvanye ibuzimu, atujyana ibuzima, aba atyo umuvukambere mu bapfuye bose; atubera isoko y’izuka rihire.
Tubwire isi tuti: abami bawe baharanira ibyubahiro, bakigaragaza, bakishyira ejuru, bakikuza, bakigira ba rwagitinywa. Umwami wacu We tumukundira ukwicisha bugufi kwe. Nubwo ari Umwami w’abami, Umutegetsi w’abategetsi, ntagundira icyubahiro cye, ahubwo yihindura ubusabusa akigira umugaragu wa bose, akemera gupfa apfiriye ndetse ku musaraba (Fil 2, 1-11).
Bavandimwe, muri Misa duhimbaza buri cyumweru, tuhigira kumenya no gushimira Nyagasani, mu ijambo rye no mu mugati w’ubuzima. Tumusabe ngo atwigishe kumumenya by’ukuri. Tumusabe aduhe Roho we w’urukundo kugira ngo adutoze kumubere abayoboke batijana, barangwa n’ukuri kandi tumwemerere atubere Umwami. By’umwihariko nk’abanyarwanda uyu munsi twongera kwibuka ko igihugu cyacu cyatuwe Kristu Umwami n’uwari umwami w’u Rwanda, Umwami Mutara wa III Rudahigwa ku wa 27 Ukwakira 1946. Bityo uyu munsi utubere umwanya wo kongera kwikebuka ngo turebe niba ubwami bwa Kristu buganje iwacu mu nzego zinyuranye z’ubuzima bwacu, bityo dukomeze dasabe tugira tuti : KRISTU UMWAMI GANZA NYAKUGANZA, NGWINO UGANZE IWACU ! »
Create Your Own Website With Webador