Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho,

ku wa 28 Ugushyingo

Amasomo: Iz7,10-14; Ef1,3-12; Lk 1, 26-38/ Yh1,1-5;9-11

Dore ngaha umwari asamye inda

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Kuri uyu munsi muri Kiliziya y’u Rwanda by’umwihariko na Kiliziya y’isi yose turahimbaza Umunsi Mukuru Ukomeye wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho. Turazirikana igihe BM yaje ino iwacu mu Rwanda kudusura, adatembera ahubwo atuzaniye ubutumwa budushishikariza kwisubiraho no kwihana inzira zikigendwa. Turibuka ko kuva taliki 28/11/1981 kugeza taliki 28/11/1989 uwo Mubyeyi utagita inenge yabonekeye abakobwa batatu bari abanyeshuri I Kibeho, maze akatubwira ko ari Nyina wa Jambo.

Uko byagenze: Ku italiki ya 28 Ugushyingo mu mwaka w’i 1981, mu ishuri ryisumbuye ry’ i Kibeho riyoborwa n’ababikira bo mu Muryango wa Benebikira, Bikira Mariya yatangiye kubonekera umwana w’umukobwa w’umwangavu witwa Alufonsina Mumureke. Nyuma ye haje kwiyongeraho abandi babiri aribo Nataliya Mukamazimpaka na Mariya Klara Mukangango. Ibonekerwa rya Nataliya na Mariya Klara ryarangiye mu mwaka w’i 1983 naho Alufonsina asezererwa na Bikira Mariya taliki ya 28 Ukwakira 1989. Hagati aho ariko, hiyongereyeho abandi benshi bavugaga ko nabo babonekerwa, ariko bose babarirwa hanze y’ishuri ry’i Kibeho. Nyuma y’igenzura rikomeye kandi rikoranywe ubushishozi, uwari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Nyakwigendera Musenyeri Misago Agusitini, yemeje ko Bikira Mariya yabonekeye i Kibeho, akiyereka abanyeshuri batatu navuze haruguru. Abo kandi ni nabo Kiliziya y’isi yose yatangaje ko babonekewe na Bikira Mariya. Iryo yemezwa ryabaye taliki ya 29 Kamena mu mwaka w’i 2001. Uwabonekeye abo bana b’abanyeshuri yaje avuga ko yitwa Nyina wa Jambo, ni yo mpamvu mu Rwanda taliki ya 28 Ugushyingo, Bikira Mariya ahimbazwa kuri iryo zina. Ni na wo munsi ukomeye cyane uhimbazwa i Kibeho, kuko Kiliziya y’u Rwanda iba ihimbaza Bikira Mariya w’i Kibeho nyine. Nta munyarwanda wakagombye kuba “Ntibindeba” ku byabereye i Kibeho, kuko ubutumwa Bikira Mariya yahatangiye bureba buri wese. Bikira Mariya yazanywe mu Rwanda no guhamagarira Abanyarwanda ndetse n’abatuye isi guhinduka.

Bavandimwe, Uyu munsi ukwiye kutubera umwanya wo gusingiza uwo mubyeyi w’Imana watubyariye Jambo. Amasomo matagatifu tuzirikana kuri uyu munsi mukuru aradufasha kuzirikana ibanga ry’uwo Mubyeyi.

Nk’uko isomo rya mbere ryabitubwiye, ahagana mu mwaka wa 20 mbere ya Yezu Kristu, ni ukuvuga mu mwaka wa 728 w’ishingwa rya Roma, mu gihe Umwami Herodi yatangiraga kuvugurura Ingoro y’Imana I Yeruzalemu, ni bwo indi Ngoro yariho yubakwa mu ituze n’Imana mu nda ya Anna muka Yowakimi. Icyo gihe uwahawe izina rya Mariya yari hafi kuvuka mu majyaruguru y’iyo ngoro ya Herodi ari nawe wari ugiye kuzabera Imana Ingoro nyayo mu nsi. Ni Ingoro idashobora gusenywa n’abantu, ahubwo ‘ amasekuruza yose akazamwita umuhire’ ( Lk2,47). Imana ubwayo yamutuyemo, kuko yabaye nyina wa Jambo wigize umuntu, akabyara Emanweli, Imana ihorana n’abantu, nkuko abahanuzi bari barabivuze uko ibisekuru byasimburanye.

Isomo rya mbere rya none, ritubwira uko umuhanuzi Izayi yahanuye ukwigira umuntu kwa Jambo. Aragira ati: “Dore umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanweli” ( Lk7,14b). Uwo mwana wagombaga kuzavuka yari afite inshingano zo kurangiza ugushaka kw’Imana.

Ubu buhanuzi bwa Izayi mu gihe cyabwo hari uko bwumvikanaga. Umwari uvugwa aha bamwe bakekaga ko yaba yari umugore muto w’umwami Akhazi nyina wa Hezekiya wasimbuye ise ku ngoma ya Yuda. Abandi bagakeka kuba umugore w’umuhanuzi Izayi dore ko nyuma y’ubwo buhanuzi umugore we yahise abyara. Abandi bati ashobora kuba ari umugore utazwi, Akhazi yagombaga gufatiraho ikimenyetso. Ibyo ni ibyo mu gihe cya Akhazi. Nyamara ibyakurikiyeho byagaragaje ko nyuma y’ibyo hari ibindi byari byihishe inyuma y’ibyavugwagwa icyo gihe, nuko biza kurangira uko Imana yari yabitumye umuhanuzi wayo bigaragaje ko uwo mwari ari Mariya nyina wa Jambo duhimbaza none.

Mu Ivanjili turumva uko Malayika w’Imana yatumwe kuri Mariya kumumenyesha inkuru y’uko agiye kubyarira isi umukiza ari we Kristu Nyagasani.Malayika yamusanze iwabo amaze kumusuhuza mu ndamutso itunguranye yongeraho ati “ Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita Yezu. Azaba umuntu ukomeye, kandi bazamwita Mwene Nyir’ijuru…( Lk1,31-33). Yozefu ntaho avugwa mu birebana n’uyu mwana. Mariya azamwita Yezu, Yozefu abyemere.  Ni koko muri Bikira Mariya Imana yongeye kurema bundi bushya, kuko ari we Eva mushya. Mariya ati : ‘Ndi umuja wa Nyagasani byose bimbeho nkuko ubivuze.’ Icyari cyarananiye Eva wa kera, ni ukwemera kuba umuja wa Nyagasani; kumvira Imana muri byose. Ukwemera kwa Mariya kwasibanganyije amateka ya Eva wa kera utari warashoboye kwemera ugushaka kw’Imana. Ni aho Sekibi yatsindiwe, biturutse kuri Bikira Mariya.

Bavandimwe, inyigisho ikomeye dukura mu masomo ya none, ni iyo gukomera mu kwemera tukabaho mu bwiyoroshye kuko aribyo bifasha mu kureka ukuzuzwa k’umugambi w’Imana kuri twe. Tugomba kubaho mu mizero ko umugambi w’Imana udashobora kuburizwamo n’imigambi y’abantu kabone n’iyo byatinda, amaherezo bigerwaho. Gushidikanya ko Imana ishobora byose, nka Akhazi, bihagarika ubushobozi bw’Imana kuri twe. Twirinde rero kubangamira umugambi w’Imana maze nka Bikira Mariya, dutere ejuru tugira tuti: “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze.” BM nadufashe kwisubiraho no kugarukira Imana iminsi yose y’ubuzima bwacu nk’uko yaje kubitwibutsa I Kibeho.

Barahirwa abagana Bikira Mariya w’i Kibeho bitari amatsiko masa, ahubwo bagamije gusaba Bikira Mariya ngo abasabire kuba ingoro Roho w’Imana aturamo. Abo bahabwa ingabire yo guhinduka, maze bakaba abahamya b’ukuri b’ibyo bemera. Abo kandi bagashobora gusenga mu kuri, kubaha Bikira Mariya no kwirinda kumubabaza. N’iyo bahuye n’ibigeragezo mu buzima bwabo, bumva ko ari nta mukristu ushobora kubaho adahetse umusaraba we, kugira ngo ashobore gukurikira Yezu. Abo bashobora gusabira isi yacu amahoro akomoka ku kuri, ubutabera n’ukubahana. Bimwe byose bisanzwe mu butumwa Nyagasani Yezu ubwe yatwigishije, ni byo Bikira Mariya yaje kutwibukiriza iwacu mu Rwanda i Kibeho.

ZIMWE MU NGINGO Z’UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA I KIBEHO: 1. Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana: Nimwicuze, nimwicuze, nimwicuze! Nimuhinduke inzira zikigendwa

  1. Nimusenge ubutarambirwa kandi musabire isi kugira ngo ihinduke: isi imeze nabi, igiye kugwa mu rwobo: aribyo kuvuga guhora mu byago byinshi kandi bidashira. Isi yarigometse, nta rukundo n’amahoro yifitemo. Niba mutisubiyeho ngo muhindure imitima yanyu, mwese mugiye kugwa mu rwobo.
  2. Agahinda ka Bikira Mariya: ku itariki ya 15.8.1982, Bikira Mariya yabonetse arira cyane afite ishavu ryinshi kubera abantu b’iki gihe barangwa n’ukwemera guke n’ukutihana. Abantu badohotse ku migenzo myiza, bitabira ingeso mbi. Bica amategeko y’Imana uko bishakiye.
  3. Ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri. Ayo magambo Bikira Mariya yayabwiye Alufonsina mu bihe bya mbere by’ibonekerwa rye kandi amusaba kujya ayasubiriramo abantu.
  4. Agaciro k’ububabare mu mibereho y’abantu no mu buzima bwa gikristu. Ku mukristu, ububabare ni ngombwa kugira ngo azagere mu ikuzo ry’ijuru.« Ntawe ugera mu ijuru atababaye » Umwana wa Mariya ntatana n’umusaraba(imibabaro). Kubabara kandi ni inzira yo guhongerera icyaha cy’isi no kwifatanya na Yezu na Mariya mu gukiza isi. Ni byiza kwakirana ukwemera n’ibyishimo imibabaro yose, kwibabaza no kwigomwa kugira ngo isi ihinduke.

6.“ Nimusenge ubutitsa kandi nta buryarya” : abantu ntibagisenga, kandi no mu basenga abenshi ntibasenga uko bikwiye. Bikira Mariya yasabye ababonekewe gusabira isi kenshi, no gutoza abandi gusenga no gusenga mu kigwi cy’abadasenga. Bikira Mariya arasaba gusenga tubikuye ku mutima kandi nta buryarya.

  1. “Kubaha no kwiyambaza umubyeyi Bikira Mariya” hari uburyo bwinshi bwo gusenga. Bikira Mariya aratugira inama yo kuvuga Rozari kenshi tubikuye ku mutima.
  2. Ishapule y’Ububabare burindwi bwa Bikira Mariya. Ubutumwa bw’iyo shapule bwahawe Mariya Clara Mukangango. Ni ishapule yigeze kujya ivugwa ariko iza kwibagirana. Bikira Mariya arayikunda cyane kandi yifuza ko yakwitabwaho ikavugwa ku isi yose. Ariko iyo shapule ntisimbura Rozari Ntagatifu.
  3. Kubaka Shapeli ebyiri zibutsa Bikira Mariya i Kibeho.
  4. Gusenga ubutitsa dusabira Kiliziya, kuko amakuba akomeye ayitegereje (Ibyo Bikira Mariya yabibwiye Alufonsina ku itariki ya 15 Kanama 1983 n’iya 28 Ugushyingo 1983).

Umubyeyi Bikiramariya adusabire, twemere dusenge nta buryarya, duhinduke abana b’Imana koko ! Mwebwe mwese mukunda uyu Mubyeyi wadusuye iwacu i Rwanda ndamubaragije, azahore abahakirwa ku Mwana we Yezu Kristu.

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 4 GISANZWE, UMWAKA C

Amasomo y’iki cyumweru aratubwira ukuntu Imana ari yo ubwayo yitorera abo ituma kwamamaza Ijambo ryayo, si ku bwende bwa bo cyangwa ku bushobozi bw’abo, kuko ituma uwo ishatse, igihe ishakiye n’aho ishaka. Nibyo twumvise mu nkuru y’ihamagarwa rya Yeremiya twumva mu isomo rya mbere.

Read more »

INYIGISHO KU MUNSI MUKURU WA YEZU ATURWA IMANA MU NGORO KU WA 02 GASHYANTARE

Yezu amaze iminsi mirongo ine avutse ababyeyi be bamutuye Imana mu Ngoro. Ibi biratwereka ukumvira kwa Mariya na Yozefu n’ukwicisha bugufi kw’Umwana w’Imana. Nyuma y’iminsi 40 umwana avutse, Mariya na Yozefu bubahirije amategeko Nyagasani yahaye Abayisraheli bose, bajyana umwana Yezu kumutura Imana mu Ngoro, bajyana ituro ry’inuma ebyiri kuko bari mu rwego rw’abakene. Mariya kimwe n’abandi bayahudikazi, yujuje itegeko rya Musa ry’ubusukurwe. Aha turahabona ukumvira kw’ababyeyi ba Yezu. Yezu ni Umwana w’Imana, ni Imana nzima. Yemeye kwigira umuntu, yinjira mu mateka y’abantu, yemera gukorerwaho umuhango abandi bana b’imfura b’abahungu bakorerwagaho mu buyobokamana bw’ umuryango wa Israheli. Ibyo byose biratwereka ko inzira yafashe yo gukiza abantu, ari n’inzira y’ukwicisha bugufi. Simewoni na Ana bahuye n’Umwana Yezu bamenya ko ari we Mukiza bari bategereje. Koko rero,Simewoni yahoraga ategereje Umukiza. Abonye Yezu yuzuye ibyishimo byinshi kuko isezerano ry’Imana ryujujwe. Yahishuriwe na Roho Mutagatifu ko uwo mwana Mariya na Yozefu baje gutura Imana mu ngoro, uwo mwana yakiriye mu biganza bye, ari we Mukiza bari bategereje igihe kirekire.

Read more »

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 3 GISANZWE, UMWAKA C

kuri iki cyumweru cya gatatu gisanzwe umwaka C, amasomo matagatifu aradufasha kuzirikana ku mumaro ndasimburwa w’Ijambo ry’Imana mu buzima bwacu nk’abemera. Dore Ko turi no ku cyumweru cyahariwe gushishikarira no gushishikariza abandi gukunda gusoma Bibiliya. Ijambo ry’Imana ritanga ihumure kandi rikarema bundi bushya imitima yashengutse. Amasomo ya none aradufasha gushingira inyigisho ku buzima bushya twahawe , tukabubamo ku bwa Roho Mutagatifu twabuganijwemo. Uwo Roho nyine ni we uduhuriza hamwe tugashobora kuvuga rumwe tugafatanya urugendo rutuganisha mu buzima bwuzuye bw’iteka. Ibi bijyanye neza neza n’urugendo rwa Sinode yo kujya inama no gushyira hamwe, dore ko Kiliziya yemera ko kujya inama no gukorera hamwe biri mu bigize kamere yayo nyirizina. Insanganyamatsiko ni iyi: “ TWUBAKE KILIZIYA IJYA INAMA”. Ibyo bigamije kurushaho kwakira ubuzima bushya twazaniwe na Jambo w’Imana waje muri twe.

Read more »

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 2 GISANZWE, UMWAKA C

Abahanga mu gushyira urukundo mu byiciro, bagaragaza ko urukundo rw’abafiyanse rutambutse urundi rukundo rwose abantu bajya bagirana bisanzwe. Burya urukundo abafiyanse baba bafitanye rugiye rukomeza uko rwakabaye ubuzima bwabo bwose, inosi dutuye yahinduka ijuru rito kuri bo, maze akaba ariho abantu biturira iteka ryose.

Read more »

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA BATISIMU YA NYAGASANI, UMWAKA C

Ku cyumweru gishize twahimbaje umunsi mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani. Yezu yavukiye i Betelehemu, Abanyabwenge baturuka mu bihugu byabo bayobowe n’inyenyeri idasanzwe babonye, baza kuramya Yezu, bamuzanira n’amaturo. Umunsi mukuru wa batisimu ya Yezu duhimbaza uyu munsi, nawo utubwira uko Yezu yigaragaje. Koko rero rubanda rwari rutegereje umukiza, babonye uko Yohani Batista abaho, bumvise inyigisho ze baramutangarira, batangira kumwibazaho. Bati «Ariko se uriya buriya si we Mukiza dutegereje ? » Yohani abakurira inzira ku murima, ati « Murantangarira ngo ndakomeye ! Ugiye kuza andusha ububasha kure, ntaho duhuriye, sinkwiriye no kuba umugaragu we ngo njye mwoza ibirenge . Nimwisubireho muze mbabatize dukomeze kumwitegura kuko ari hafi ».

Read more »

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU W’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI, UMWAKA C

Kuri uyu munsi, turahimbaza umwe mu minsi mikuru ya Noheli ukomeye, dore ko hari n’abawita Noheli y’Abanyamahanga aribo natwe twabarizwagamo. Ni Umunsi Mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani. Amwe mu magambo aranga uyu munsi ni ayo twumvise mu nkuru nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo, agira ati: “Twabonye inyenyeri ye none tuje Kumuramya.”

Read more »

Welcome to NSABANZIMA EMMANUEL

INYIGISHO YO KU MUNSI MUKURU WA KRISTU UMWAMI W’IBIREMWA BYOSE ; UMWAKA B

AMASOMO:Dn 7, 13-14; Zab 93(92); Hish 1, 5-8; Yoh 18, 33b-37

Urabyivugiye ko ndi Umwami!

Bakristu bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, Tugeze ku cyumweru cya 34 Gisanzwe, icyumweru cya nyuma cy’Umwaka wa Liturujiya B. Kiliziya iraturarikira kurangamira no guhimbaza Kristu Umwami w’ijuru n’isi, We Alufa na Omega; Intangiriro n’Iherezo ku byaremye byose, Umwami w’ibiremwa byose.

N’ubwo bwose ku isi ibihugu bisigaranye ingoma za cyami atari byinshi nko mu myaka yahise, icyo umuntu yakwihutira kwibaza ni ukumenya aho ubwami bwa Yezu butandukaniye n’ubw’abandi bami b’iyi si ari abo tuzi bakiriho cyangwa twumvise babayeho. Ni byinshi abami bo ku iyi si bamenyekaniraho: Nko kugira ububasha bukomeye ari ku bintu n’abantu, icyubahiro n’ubudahangarwa, kubahwa no gutinywa na bose, kugaragirwa no kurindwa bikomeye… Ese ibi Yezu nawe yaba yarabigize? Ku buhe buryo?

Iyo ushishoje neza usanga ubwami bwa Yezu butandukanye cyane n’ubw’abandi bami b’iyi si. Mu gihe abami b’iyi si bavukaga bacigatiye imbuto mu kiganza(Ubukungu), Yezu we yavukiye mu kiraro cy’inka, bityo atangira yiyegereza abaciye bugufi, abashumba, mbese ba bandi isi idaha agaciro.  Mu gihe abami b’iyi si  bica uwo bashaka, bagakiza uwo bashaka, Yezu we yahisemo gupfa mu mwanya wa rubanda.  Abami ba kera bambaraga ikamba rya zahabu ( Ps 21, 4; Za 9, 16 ) nk’ikimenyetso cyo gukomera. Yezu na we ikamba yararyambaye ariko rikoze mu kizingo cy’amahwa nk’ikimenyetso cy’ubwiyoroshye.  Buri mwami wese yagiraga intebe ya cyami. Iyo ntebe yabaga ari iye wenyine. Na Yezu yagize intebe ya cyami, ariko iyo ntebe  yari ikoze mu giti cy’umusaraba.

Abami b’iyi si, kugirango ingoma zabo zirambe cyangwa babashe gukiza ababo babanza kwikiza abo bita abanzi. Yewe na Dawudi wabaye umwami w’ikirangirire mu mateka, yimye ingoma ye ya cyami nyuma yo gutsinda abanzi be. Intego y’abami b’iyi si  ni uko ushaka amahoro ategura intambara! Nyamara Yezu we yatsinze icyaha, atsinda urupfu, arazuka nta ntwaro akoresheje. Intwaro ye rukumbi kwari ukwicisha bugufi no gukunda. Yezu ni umwami utarigeze utsindwa bibaho, kuko niwe wadutsindiye wa mwanzi wacu twese ari we rupfu. Kugeza uyu munsi nta wundi mwami, nta yindi ngoma tuzi imaze imyaka isaga 2000 ikivugwa. Yewe na ba bami babayeho ari ibirangirire, batoteza abo bashaka, nk’umwami Antiyokusi Epifani wa IV wishe abantu kakahava,  ingoma ye igihe cyararageze irashira. Abami nka Neroni, Domisiyani…., bamwe bishe abantu kakahava, bagatoteza abakristu bamwe bakabagaburira ibisimba, ingoma zabo igihe cyarageze zirazima. Ariko ingoma ya Yezu izahoraho nkuko amasomo tuzirikana kuri uyu munsi mukuru abigarukaho.

Mu Isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Umuhanuzi Daniyeli twumvise uburyo yabonekewe n’Uwasaga n’Umwana w’Umuntu. Uwo kandi yita Umwana w’Umuntu agenura Yezu uzazana Ingoma y’Imana mu bantu. Yabonye bamumenya kandi baranamuyoboka anabwirwa ko ubwami bwe buzahoraho iteka. Gihamya y’Uko ibyo Daniyeli yabonye mu iyerekwa yagize, ni uko koko Kristu yaje kuza, akamenywa nk’Umwami n’Umugenga w’Ubuzima bwa benshi kandi akaba ari n’Umwami koko kuko na we ubwe yabyihamirije no mu Ivanjiri ya none aho Pilato yamubazaga ati : « Noneho rero uri Umwami ! Yezu akamusubiza ati : ‘Urabyivugiye’» (Yh 18, 37).

Mu Isomo rya kabiri ryo mu Gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa na ho turumva inkuru nziza y’ibyo Yohani yahishuriwe buroho, akamenyeshwa ukuza kwa Kristu mu bicu kandi akaza ari Umushoborabyose. Uguhishurirwa kwe ntikumukangaranya kuko Ubushoborabyose bwa Yezu atari ubw’iterabwoba ahubwo ni Ubutangamahoro. Ni yo mpamvu uwamumenye kandi akamwibonera agira ati : «Nimugire Ineza n’Amahoro bituruka kuri Yezu Kristu » (Hish1,5) indahemuka n’umugenga w’abami bo ku isi.

Mu Ivanjiri ya Yohani dusangira none, turongera na none tukumva amagambo ahamya ko Kristu ari umwami, gusa ko ingoma ye atari iyo kuri iyi si kandi ko yazanywe ku Isi no guhamya ukuri, dore ko we ubwe ari « Inzira, n’ Ukuri n’Ubugingo » (Yh 14,6). Yezu arongera kandi agahamya agira ati : « Unyurwa n’Ukuri wese yumva icyo mvuga » (Yh18,37). Niba abamwumva ari abanyurwa n’Ukuri nta gitangaza ko abanyabinyoma basobanya na we.

Aya masomo uyarebye neza arasubiza ibibazo byose ab’iy’isi babaza abitwa abakristu muri iyi minsi ya none, aho usanga ukwemera kugenda guteshwa agaciro na benshi.

Kristu ni Umwami koko, ariko Ingoma ye si iya hano ku isi (Yh 18, 16). Kuko ingoma z’isi zihita zigasimburana, ariko ingoma y’Umwami wacu ihoraho iteka.

Tubwire isi tuti: Umwami wacu ni umwami koko, ariko ntabwo asa n’abami bawe. Abami bawe barikunda; ariko Umwami wacu urukundo rwe ni urwo kwitangira abandi. Abami bawe barireba, bahihibikanywa no kugaragirwa no kurwana ku magara yabo n’ay’ababo, ariko Umwami wacu ari hagati yacu nk’umuhereza (Lk 22, 27); ntiyazanywe no gukorerwa ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi (Mt 20, 28).

Uyu munsi tubwire isi tuti: abami bawe bashimishwa no kuburagiza, gukangaranya no gushimuta abo baragijwe. Umwami wacu ni umushumba mwiza utanga ubugingo bwe abigirira intama ze (Yh 10, 11); umushumba uragira intama ze akurikije ubutabera; wa wundi uragira mu rwuri rutoshye; iyazimiye akayishakisha, akagarura iyari yatannye, iyakomeretse akayomora, irwaye akayondora, ibyibushye kandi ifite ubuzima bwiza agakomeza kuyitaho (Ez 34, 14-16).

Tubwire isi tuti: abami bawe bashimishwa no gutera ibihugu, bakigarurira amahanga ku ngufu z’intwaro, bagasahura, bakica, bagasenya, bakarimbura; bagasiga babibye imbuto y’amarira n’amaganya; imbuto y’urupfu n’agahinda. Ariko Umwami wacu ni umwami w’ituze n’amahoro; ni umwami na we wavukanye imbuto; ariko imbuto ye ni imbuto y’ubuzima; ubuzima busagambye (Yh 10, 10). Yaritanze yemera kudupfira kugira ngo atsinde urupfu, atubohore ku ngoyi yarwo. Yatuvanye ibuzimu, atujyana ibuzima, aba atyo umuvukambere mu bapfuye bose; atubera isoko y’izuka rihire.

Tubwire isi tuti: abami bawe baharanira ibyubahiro, bakigaragaza, bakishyira ejuru, bakikuza, bakigira ba rwagitinywa. Umwami wacu We tumukundira ukwicisha bugufi kwe. Nubwo ari Umwami w’abami, Umutegetsi w’abategetsi, ntagundira icyubahiro cye, ahubwo yihindura ubusabusa akigira umugaragu wa bose, akemera gupfa apfiriye ndetse ku musaraba (Fil 2, 1-11).

Bavandimwe, muri Misa duhimbaza buri cyumweru, tuhigira kumenya no gushimira Nyagasani, mu ijambo rye no mu mugati w’ubuzima. Tumusabe ngo atwigishe kumumenya by’ukuri.  Tumusabe aduhe Roho we w’urukundo kugira ngo adutoze kumubere abayoboke batijana, barangwa n’ukuri kandi tumwemerere atubere Umwami. By’umwihariko nk’abanyarwanda uyu munsi twongera kwibuka ko igihugu cyacu cyatuwe Kristu Umwami n’uwari umwami w’u Rwanda, Umwami Mutara wa III Rudahigwa ku wa 27 Ukwakira 1946.  Bityo uyu munsi utubere umwanya wo kongera kwikebuka ngo turebe niba ubwami bwa Kristu buganje iwacu mu nzego zinyuranye z’ubuzima bwacu, bityo dukomeze dasabe tugira tuti : KRISTU UMWAMI GANZA NYAKUGANZA, NGWINO UGANZE IWACU ! »

About us

NSABANZIMA EMMANUEL is a dedicated blog focused on evangelization and sharing the message of Jesus Christ. Our mission is to inspire individuals through faith-based content, encouraging spiritual growth and community connection. We believe in the power of prayer, scripture, and personal testimony to uplift and transform lives. Our blog features articles, stories, and resources aimed at fostering a deeper relationship with God and promoting the teachings of Christ. We welcome everyone to engage with our content, participate in discussions, and share their own experiences of faith. Together, we can create a vibrant online community centered on love, hope, and spiritual empowerment.